Ndayishimiye
Mike Trésor ukinira ikipe ya Genk yo mu Bubiligi, afite ubwenegihugu butatu
burimo U Rwanda u Burundi ndetse n'u Bubiligi. Uyu musore w'imyaka 23, hashize
igihe kinini u Rwanda ndetse n'u Burundi birwana intambara y'inkuru yo kuba
yakinira igihugu kimwe muri ibi, ariko uyu musore we akaba yari afite indoto zo
gukinira ikipe y'u Bubiligi.
Ndayishimiye Mike Trésor yari yabwiye ababyeyi be ko ashaka gukinira ikipe y'igihugu y'u Bubiligi nk'igihugu yakuriyemo, gusa avuga ko nibakomeza gutinda kumuhamagara ashobora kuzisubiraho. Mu bakinnyi ikipe y'igihugu y'u Bubiligi yahamagaye mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Uburayi Mike Trésor ntabwo yisanzemo, ndetse byatumye asa n'aho ashyize akadomo ku cyifuzo ndetse n'indoto yo gukinira ikipe y'igihugu y'u Bubiligi.
Kuri
ubu uyu musore yamaze gufata umwanzuro wo gukinira ikipe y'igihugu Amavubi, mu
gihe ubuyobizi bwa FERWAFA nabwo bwatera intambwe bukamwegera.
Umunyamakuru
ukomoka mu Burundi twaganiriye yatubwiye ko Mike Trésor bari basanzwe bavugana,
ariko kuri ubu asa n'aho yahinduye ibitekerezo. " Kuri ubu Mike Trésor asa
n'aho atagikiniye u Burundi ukurikije uko yavugaga mbere, kuri ubu asa n'aho
amahitamo ya mbere yabaye u Rwanda. Mike yari yizeye u Bubiligi, ariko kuva
ejobundi butamuhamagaye yahise abivamo."
Mike
Trésor ufite Mama we uvuka mu majyepfo y'u Rwanda, akenshi uyu mubyeyi yajyaga
amusaba gukinira Amavubi ariko uyu musore akamubwira ko yaba aretse akareba
gahunda y'u Bubiligi.
Mike
Trésor Ndayishimiye, yamaze guhindura ibihugu byari kuri Instagram ye akuraho u
Bubiligi, ashyiraho u Rwanda n'u Burundi.
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA bakunze kuganira n'uyu musore gusa ibiganiro bikaba nta musaruro ukomeye byari byaratanze, ariko kuri ubu byaba aricyo gihe ngo Mike Trésor abone igihugu akinira kimushyigikiye. Mike Trésor ukinira ikipe ya Genk yagezemo avuye muri Willem ll, yakiniye u Bubiligi mu makipe y'abato, mu batarengeje imyaka 17, 18, 19, na 21.

Mike Tresor Ndayishimiye yakiniye u Bubiligi mu bakiri bato, ariko gukinira ikipe y'igihugu y'abakuru abona bigoye
Mike Tresor afiye se witwa Freddy Nyayishimiye wahoze nawe akina umupira w'amaguru, akaba akomoka mu Burundi


Mike Tresor yari yemereye Mama we ko u Bubiligi nibyanga amahitamo ya mbere azaba u Rwanda