Mike Kayihura yavuze ku nkunga y’ababyeyi be, Ish Kevin na Bushali basusurutsa abitabiriye Gen-Z Comedy

Imyidagaduro - 29/05/2026 7:23 AM
Share:

Umwanditsi:

Mike Kayihura yavuze ku nkunga y’ababyeyi be, Ish Kevin na Bushali basusurutsa abitabiriye Gen-Z Comedy

Umuhanzi Mike Kayihura yagaragaje uburyo urugendo rwe rwa muzika rwubakiye ku nkunga y’ababyeyi be, mu gihe abaraperi Ish Kevin na Bushali basusurukije bikomeye abitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali.

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026, cyahuriyemo urwenya, umuziki n’ibiganiro byihariye hagati y’ibyamamare n’urubyiruko.

Mike Kayihura yari umwe mu batumirwa baganirije abitabiriye iki gitaramo binyuze mu gice cyiswe “Mee Me Tonight”, aho yasobanuye byinshi ku rugendo rwe mu muziki, ubuzima bwe bw’amasomo ndetse n’abahanzi bamubereye urugero.

Uyu muhanzi yavuze ko mu bahanzi mpuzamahanga yakuze akunda cyane harimo Stevie Wonder, kubera uburyo acuranga ndetse n’ubuhanga bwe muri muzika. Mu Rwanda ho yavuze ko yubaha cyane Niyomugabo Philemon, amufata nk’umuhanzi urusha abandi bose kwemera.

Yagize ati: “Mu bahanzi njyewe nakuze numva harimo Stevie Wonder wacurangaga, ariko mu bahanzi njyewe nemera cyane mu Rwanda harimo Niyomugabo Philemon. Navuga ko ari we muhanzi njyewe nemera kurusha abandi mu Rwanda.”

Niyomugabo Philemon ni umwe mu bahanzi bo hambere bakoze indirimbo zakunzwe zirimo ‘Zirikana’. Mike Kayihura kandi yavuze ko mu baraperi nyarwanda akunda cyane harimo Kivumbi King, Ish Kevin na Bull Dogg.

Uyu muhanzi yanagarutse ku rugendo rwe rwo kwinjira mu muziki, avuga ko nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye yabwiye ababyeyi be ko ashaka gukora muzika nk’umwuga.

Yavuze ko bitari ibintu byoroshye kubyumvikanaho n’umuryango we, ariko nyuma baza kumushyigikira ndetse kugeza ubu bishimira ibyo amaze kugeraho.

Ati: “Ubu ngubu bacana televiziyo bakambona. Uretse n’ibyo ni ibintu mbashimira kuba baranshyigikiye. Ni urugendo rutari rworoshye, n’ubu rutoroshye.”

Mike Kayihura yavuze ko nyuma yagiye muri Ethiopia kwiga ibijyanye n’umuziki. Yavuze kandi ko amashuri abanza yayize muri La Colombière, mu gihe amashuri yisumbuye yayize muri Green Hills Academy.

Muri iki gitaramo kandi Mike Kayihura yanamuritse Extended Play (EP) ye nshya yise ‘Intwaza’, yakiranywe ibyishimo n’abakunzi be.

Nyuma y’ikiganiro cye, igice cy’umuziki cyakomereje ku baraperi Bushali na Ish Kevin, basusurukije abitabiriye Gen-Z Comedy binyuze mu ndirimbo zabo zakunzwe.

Bushali yafashe umwanya muto ku rubyiniro, aho yaririmbye indirimbo imwe gusa yitwa ‘Kibasumba’ yakoranye na Ish Kevin. Gusa iyi ndirimbo yakiranywe amarangamutima menshi n’abakunzi ba Trappish bari bitabiriye iki gitaramo.

Ish Kevin we yasigaye ku rubyiniro igihe kinini, aririmba zimwe mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Access’ ndetse n’izindi ziri kuri album ye “+250”.

Uyu muraperi yaririmbanaga imbaraga nyinshi n’abakunzi be, anashimangira ko injyana ya Trappish ikomeje kugira ijambo rikomeye mu muziki nyarwanda.

Yumvikanishaga ko iyi njyana itazacika intege kuko bo nk’abayizamuriye ibendera “bayiharaniye”.

Si abahanzi gusa bagaragaye muri iki gitaramo, kuko n’abanyarwenya banyuranye bashimishije abacyitabiriye binyuze mu bitaramo by’urwenya.

Iki gitaramo kandi cyari cyahujwe no kwizihiza intambwe umunyarwenya Muhinde agezeho nyuma yo gusoza amasomo ya Kaminuza.

Mu bataramiye abitabiriye harimo n’umunyarwenya Prof Harom wo muri Kenya, wasusurukije benshi binyuze mu buryo bwe bwihariye bwo gutera urwenya.

N’ubwo gahunda yari yuzuye, bamwe mu banyarwenya bari bategerejwe cyane barimo Umushumba na Pilate ntabwo babashije gutaramira abakunzi babo kubera ikibazo cy’umwanya muto.

Abaraperi Ish Kevin na Bushali bahuriye ku rubyiniro rwa Gen-z Comedy bataramira abakunzi b'ibihangano byabo

Ish Kevin na Bushali baririmbanye ku nshuro ya mbere indirimbo bakoranye yitwa 'Kibasumba' iri kuri Album +250

Bushali yavuye ku rubyiniro, asigira mugenzi we Ish Kevin asusurutsa abantu yisunze indirimbo ze zamamaye nka 'Access'



Mike Kayihura yahishuye uburyo ababyeyi be bashyigikiye impano ye kugeza yiyemeje gukora umuziki nk'umwuga

Umunya-Kenya, Professor Hamo yataramiye i Kigali ku nshuro ye ya mbere, yagarutse ku isuku iri mu Mujyi wa Kigali n'ibindi

Umunyarwenya Dudu yahamagaye ku rubyiniro Mike Kayihura

Abanyarwenya Kandi na Musa bari kumwe na Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-z Comedy

Umunyarwenya Eric w'i Rutsiro yongeye gususurutsa abakunzi be yisunze ingingo zinyuranye

Umunyarwenya Jonatha uri mu batanga icyizere muri Gen-z Comedy

Abanyamakuru Rugaju Reagan [Uri ibumoso] na Babu washinze umuyoboro wa Youtube 'RUA Rwanda'

Itorero Indatirwabizi rw'Umujyi wa Kigali ribarizwamo abarimo Jaba Star ryataramiye abantu muri Gen-z Comedy

Umunyarwenya Joseph yigaragaje muri Gen-z Comedy mu buryo bwihariye

Umunyarwenya Muhinde yizihije urugendo rw'imyaka ine yari ishize yiga muri Kaminuza, mu gitaramo yakoreye muri Gen-z Comedy

Umunyarwenya Rufendeke [Uri ibumoso] yagaragaje ko ari umwe mu bakomeye muri iki gihe, nyuma yo gufasha Muhinde ku rubyiniro


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...