Migireni; Indwara ikunze kwitiranywa n'umutwe usanzwe

Ubuzima - 20/07/2026 6:39 AM
Share:
Migireni; Indwara ikunze kwitiranywa n'umutwe usanzwe

Migireni ni uburwayi bwo mu bwonko butera umutwe ukabije, bukunze guherekezwa no kugira isesemi, kuruka no kutihanganira urumuri cyangwa urusaku. Abahanga bavuga ko uko ubushakashatsi bugenda butera imbere ari na ko havumburwa uburyo bushya bwo kuyivura no kuyigenzura.

Mu myaka myinshi ishize, migireni ntiyasobanukirwaga neza. Hari abakekaga ko iterwa n'imitekerereze cyangwa imihangayiko gusa, abandi bakavuga ko iterwa n'imiyoboro y'amaraso.

Gusa ubushakashatsi buherutse kwerekana ko ari indwara ifitanye isano n'imikorere y'ubwonko n'imyakura, cyane cyane umwakura wa trigeminal nerve hamwe n'ikinyabutabire kizwi nka CGRP, gifite uruhare mu gutera uburibwe. 

Migireni akenshi itangira umuntu yumva hari ibintu bidasanzwe mbere y'uko umutwe utangira kubabara. Ashobora kumva ananiwe, agahora yawn, akagira ikibazo cyo kwibanda ku byo akora cyangwa akabona urumuri rudasanzwe imbere y'amaso.

Nyuma hakurikiraho ububabare bukomeye bw'umutwe, akenshi ku ruhande rumwe, bushobora kumara amasaha cyangwa iminsi. Iyo burangiye, umuntu ashobora gukomeza kumva ananiwe cyangwa adafite imbaraga. 

Abagore ni bo bakunze kwibasirwa cyane na migireni kurusha abagabo, ahanini bitewe n'impinduka z'imisemburo. Nanone ishobora guterwa cyangwa igakazwa no kubura ibitotsi, guhangayika, kubura amazi mu mubiri, gusiba amafunguro cyangwa kugira amateka y'iyi ndwara mu muryango. 

Nubwo migireni idafite umuti uyikiza burundu, hari uburyo bwinshi bufasha kuyigenzura. Abaganga bashishikariza abantu kubaho ubuzima bufite gahunda, gusinzira bihagije, kunywa amazi menshi, kwirinda ibintu bibatera migireni no kwivuza hakiri kare.

Hari kandi imiti mishya irimo iyibasira ikinyabutabire cya CGRP, yagaragaje umusaruro mwiza mu kugabanya ibitero bya migireni, nubwo itaraboneka hose kandi ikaba igihenze mu bihugu byinshi. 

Abahanga bavuga ko kumenya ibitera migireni n'ibimenyetso byayo hakiri kare ari ingenzi kugira ngo umuntu ahabwe ubuvuzi bukwiye. Nubwo iyi ndwara ishobora kubangamira ubuzima bwa buri munsi, uburyo bushya bwo kuyivura butanga icyizere ko abarwayi benshi bashobora kubaho neza no kugabanya ubukana bwayo. 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...