Ni
filime yise “Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga” igaruka ku rugendo
rw’abanyamuziki mu buzima bwa buri munsi kuva umuntu atekereje urugendo rwo
kwinjira mu muziki, igihe abaye icyamamare ndetse n’ubuzima anyuramo mu majoro
y'ibitaramo.
Iyi
filime yahuje abakinnyi ba filime b’inararibonye muri Afurika y’Iburasirazuba harimo
u Rwanda, Uganda na Kenya ikaba yaratwaye imyaka irenga itatu mu itunganywa
ryayo kuva ku kwandikwa kugera ku ifatwa ry’amashusho no kumurikwa.
Ni
filime yahawemo akazi abarenga 250 ndetse Mighty Popo akaba ayibonamo
intangiriro nziza zo kugeza sinema nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga dore ko
ibigize iyi filime biri ku rwego mpuzamahanga kuva kuri camera kugera ku majwi
y’iyi filimi.
Yagize
ati “Camera twakoresheje nizo amahanga yose bakoresha bose kuko harimo za LED n’izindi
tugize amahirwe na Netflix yayemera. Abakinnyi bo ni abavuye muri Afurika y’Iburasirazuba
kandi ni filime yakoreshejwemo amajwi ya 5.1 surround sound ni ibintu niba
ntibeshye ashobora kuba aribwo bwa mbere mu Rwanda tubibonye. Ubusanzwe mu
Rwanda bakoreshaga amajwi ya Streo.”
Yavuze
kandi ko zimwe mu ntego nyamukuru ze zo kwinjira no gukora sinema, ni uko mu
nzozi ze ashaka gukora icyamamare muri filime nk’uko mu Rwanda hari ibyamamare
bya muzika ndetse bakamenyakana nk’uko umuntu ashobora gukunda umuhinde kandi
batumva icyo avuga.
Yagize
ati “Inzozi zange ni uko nk’abanyarwanda twagira icyamamare muri filime nkuko
tubona ibyamamare mu muziki. Nk’ishuri rya muziki, Urabona ko turimo dukora
ibyamamare na filime ndashaka ko tuyigeza kuri urwo rwego. Ni gute twabona
umukinnyi wa filime warenza aho Papa Sava ageze n’abandi mu Rwanda ku buryo mu
mahanga yose bamumenya. Iyo udafite icyamamare muri filime, ntabwo filime
ikundwa.”
Mighty
Popo yanemeje kandi ko bamwe mu banyeshuri bo ku ishuri ry’umuziki rya Nyundo
bahawe akazi muri iyi filime ndetse baranabihemberwa n’abandi bayikozemo
bimenyereza.
Mighty Popo yashyize hanze igice cya mbere muri bitatu bigize filime Killer Music
Abakinnyi bakoreshejwe muri iyi filime batoranyijwe mu bihugu bya Uganda, Kenya n'u Rwanda naho filime ifatirwa amashusho muri Uganda no mu Rwanda
Bamwe mu bakinnyi ba filime mu Rwanda, Butera Knowless na Clement wagize uruhare mu itunganywa ry'amajwi y'iyi filime bitabiriye ibirori byo kuyimurika
Mighty Popo avuga ko inzozi ze mu gushora muri filime ari ugukora ibyamamare muri sinema y'u Rwanda bakamenyekana ku Isi hose
Reba ikiganiro cya Mighty Popo asobanura iyi filime ye