Iyi
filime yasohotse muri Nzeri 2025, ikaba iri mu zizerekanwa muri iri
serukiramuco rimaze ibyumweru byinshi ribera muri Korea y’Epfo, ryatangiye
tariki 21 Gicurasi 2026 rikazarangira tariki 14 Kamena 2026.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Mighty Popo yavuze ko yageze muri Korea
y’Epfo kuri uyu wa Gatatu, aho azamara iminsi mike mbere yo gusubira mu Rwanda
tariki 16 Kamena 2026. Biteganyijwe ko filime ye izerekanwa kuri uyu wa Gatanu
tariki 12 Kamena 2026.
"Killer
Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga" ni filime ifite iminota 133, ikaba
yubakiye ku buzima bw’abanyamuziki n’inzira banyuramo mu rugendo rwo gushaka
izina mu muziki.
Igaragaza
uko umuntu afata icyemezo cyo kwinjira muri uru ruganda, urugamba ahura narwo
mu kuzamuka, ubuzima bwo kwamamara ndetse n’ibigeragezo biherekeza ubwamamare
n’ibitaramo byo mu ijoro.
Iyi
filime iri mu bwoko bwa Musical Drama, ikaba ikoresha ururimi rw’Icyongereza.
Uretse kugaruka ku muziki, irimo kandi inkuru zirimo urukundo, imbyino
n’imirwano, byose byifashishwa mu kugaragaza ubuzima bw’abahanzi n’abafite
inzozi zo kugera kure mu muziki.
Mighty
Popo ni we wanditse iyi filime ndetse anayibera Executive Producer. Ifatwa
ry’amashusho ryakozwe na Anirban Mitra ukomoka mu Buhinde.
Abandi
bagize uruhare rukomeye muri uyu mushinga harimo Nasser Naizi na Meddy Salleh
bakoze nka Directors of Photography, mu gihe ku ruhande rw’umuziki humvikanamo
muri iyi filime, Mighty Popo yakoranye n’abarimo Clément Ishimwe, Joachim
Mugengakamere uzwi nka The Major ndetse na Nehemiah Shema.
Kwerekanwa kw’iyi filime muri iri serukiramuco mpuzamahanga ni indi ntambwe ikomeye ku rugendo rwa Mighty Popo, umaze imyaka myinshi azwi nk’umwe mu bafite uruhare mu iterambere ry’umuziki nyarwanda, haba nk’umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umurezi w’abahanzi banyuze mu Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda.

Mighty Popo yamaze kugera muri Korea y’Epfo mu rugendo rwo kumurika filime ye nshya yise “Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga”

Mighty
Popo ari kumwe n’uwamwakiriye muri Korea y’Epfo mbere yo kumurika filime ye




