Mico The Best, Bahati na Iyzo Pro bashyizwe mu Kanama Nkemurampaka ka ‘Rwanda Next Super Star’

Imyidagaduro - 15/08/2026 9:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Mico The Best, Bahati na Iyzo Pro bashyizwe mu Kanama Nkemurampaka ka ‘Rwanda Next Super Star’

Abahanzi Mico The Best na Bahati Makaca, ndetse na Producer Iyzo Pro, bashyizwe mu Kanama Nkemurampaka k’irushanwa ‘Rwanda Next Super Star’, rigamije kuvumbura no guteza imbere abanyempano bashya mu muziki.


Mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje kuvamo abahanzi benshi bafite impano, ariko bamwe bakabura urubuga rubafasha kuzimurika no kuzihindura umwuga, hatangijwe irushanwa rishya ryiswe ‘Rwanda Next Super Star’, rigamije guha amahirwe abanyempano bafite inyota yo kwinjira mu muziki cyangwa kuwukomeza ku rwego rwo hejuru.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abasore n’inkumi barenga 100, biyandikishije bafite intego imwe: kugaragaza impano zabo no guhatanira amahirwe yo kuba umwe mu bazavamo umuhanzi w’ahazaza.

Mu cyiciro cya mbere cy’irushanwa, kizwi nka ‘Pre-Selection’, Akanama Nkemurampaka kagizwe n’abafite ubunararibonye mu muziki nyarwanda kahisemo abanyempano 50 bakomeje mu cyiciro gikurikiraho.

Aka Kanama kagizwe n’umuhanzi Mico The Best, mugenzi we Bahati Makaca, ndetse na Producer Iyzo Pro, bose bafite ubunararibonye butandukanye mu ruganda rw’umuziki.

Bahati Makaca, umwe mu bari gutegura iri rushanwa, yabwiye InyaRwanda ko guhitamo aba 50 byari intambwe ya mbere mu rugendo rurerure rw’iri rushanwa.

Yagize ati: “Aba banyempano 50 batsinze, bagiye gukomeza mu kindi cyiciro. Mu minsi iri imbere tuzatangaza ku mugaragaro amatariki n’uburyo irushanwa rizakomeza, ndetse n’uburyo aba 50 bazahatana.”

Kuba abarenga 100 baritabiriye iri rushanwa ku nshuro yaryo ya mbere, bigaragaza inyota ikomeye iri mu rubyiruko rwo kubona urubuga rwo kwigaragaza mu muziki.

Kuri bamwe, impano irahari ariko amahirwe yo kuyerekana akaba make. Ni yo mpamvu abategura ‘Rwanda Next Super Star’ bavuga ko bashaka ko iri rushanwa riba ahantu umuhanzi utaramenyekana ashobora gutangirira urugendo rwe, aho kuba amarushanwa yo gushaka uwatsinze gusa.

Impano nyinshi, ariko amahirwe si ko angana

Mu myaka ishize, u Rwanda rwagiye ruvamo abahanzi bagaragaza ubuhanga ndetse bakagera no ku rwego mpuzamahanga. Ariko nubwo amazina mashya akomeza kwiyongera, haracyari ikibazo cy’urubyiruko rufite impano rutabona uburyo buhagije bwo kwigaragaza no kubona abantu barushyigikira.

‘Rwanda Next Super Star’ ije muri uwo murongo wo kugerageza gufungura urugi ku bafite impano ariko batarabona amahirwe yo kumenyekana.

Abo banyempano bazanyura mu byiciro bitandukanye, aho buri cyiciro kizagenda gishyira ku murongo abashoboye gukomeza, kugeza ubwo hazamenyekana uzegukana umwanya wa ‘Next Super Star’.

Icyakora, ku bakurikira iri rushanwa, igikomeye si ukumenya gusa uzatwara igihembo cya nyuma, ahubwo ni ukureba niba abazaryitabira bazabona ubufasha burambye nyuma y’irushanwa.

Kuko mu muziki, gutsinda irushanwa bishobora kuba intangiriro, ariko kugira ngo impano ihinduke umwuga bisaba amahugurwa, abajyanama, abatunganya umuziki, ubushobozi bwo gukora no kuwushyira ku isoko ndetse n’urubuga rwo kugera ku bafana.

Ni muri urwo rwego ‘Rwanda Next Super Star’ ishobora kuba amahirwe akomeye ku banyempano 50 bamaze gukomeza, cyane cyane niba ibyiciro bizakurikiraho bizaba birimo kubatoza, kubahuza n’abafite ubunararibonye no kubafasha kumenya uko impano yabo yakura ikabyara umusaruro.

Uhereye ibumoso: Iyzo Pro, Bahati Makaca ndetse na Mico The Best bashyizwe mu Kanama k'irushanwa 'Rwanda Next Super Star'

Producer Iyzo Pro yagize uruhare mu guhitamo abanyempano 50 bakomeje mu kindi cyiciro cy'iri rushanwa

Bahati yavuze ko abarenga 100 bitabiriye amajonjora ya mbere mbere y'uko hashakishwa abazagera mu kindi cyiciro


Umuhanzi Bahati uri mu bari gutegura irushanwa 'Rwanda Next Super Star' riri kuba ku nshuro ya mbere muri iki gihe

Umuhanzi Mico The Best wamamaye mu ndirimbo nka 'Igare' yifashishijwe mu guhitamo abanyempano bakomeza mu kindi cyiciro


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...