Micky yitabaje RIB nyuma y’imyaka ibiri yihangana

Imyidagaduro - 23/09/2026 2:24 PM
Share:

Umwanditsi:

Micky yitabaje RIB nyuma y’imyaka ibiri yihangana

Umukinnyi wa filime Mukobwajana Asifiwe, wamamaye nka Micky, yavuze ko nyuma y’imyaka ibiri yihanganira ikibazo afitanye n’umuntu atavuze amazina, yageze aho ahitamo kwifashisha inzego z’amategeko, cyane cyane nyuma y’uko icyo kibazo gitangiye kugera ku bana be.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Micky yavuze ko kuva mu 2024 kugeza ubu mu 2026, yagiye yirinda gufata icyemezo cyakongerera undi muntu ibibazo, kuko atigeze yifuza ko amakimbirane afitanye n’umuntu arangira undi afunzwe cyangwa ubuzima bwe bukangirika.

Yavuze ko yari amaze igihe yihanganira amagambo, ibikorwa n’ibindi bibazo bitandukanye, yizeye ko igihe kizagera ibintu bigakemuka. 

Ati: “Kuva mu mwaka wa 2024 kugeza ubu mu mwaka wa 2026, maze igihe kinini ngerageza kwihangana no kwirinda kugira uwo nashyira mu bibazo. Nta na rimwe nigeze nifuza ko umuntu afungwa cyangwa ko ubuzima bwe bwangirika kubera ikibazo dufitanye.”

Micky yavuze ko yumva ko abantu bashobora kugirana ibibazo bikomeye, umwe akababara cyangwa akagira umujinya ku wundi, ariko ko ibyo bitagomba kugera ku bana cyangwa ku bandi bagize umuryango.

Ati: “Nzi neza ko iyo abantu bafitanye ikibazo, umwe ashobora kubabara, kurakara cyangwa kutongera gukunda undi. Ibyo ndabyumva kandi nabyubahirije. Ariko ntekereza ko ikibazo abantu bafitanye kidakwiye kurenga imipaka ngo kigere ku bana, ku muryango cyangwa ku buzima bw'umuntu ku giti cye.”

Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko yagiye ahitamo guceceka no kwirinda amakimbirane, nubwo hari ibintu byinshi yabonaga cyangwa akumva, kuko yizeraga ko amaherezo ibintu bizasubira mu buryo.

Ati: “Narihanganye cyane. Hari amagambo menshi numvise, ibintu byinshi nabonye n'ibikorwa byinshi nagerageje kwirengagiza, nibwira ko igihe kizagera ibintu bikarangira.”

Yongeyeho ko uko igihe cyagiye gihita, ikibazo cyakomeje gukura kugeza ubwo cyageze ku bana be, ibintu avuga ko byatumye abona ko atagomba gukomeza guceceka. Ati: “Byageze n'aho ikibazo kigera ku bana banjye, kandi aho ni ho nabonye ko ntakwiye gukomeza guceceka.”

Micky yavuze ko iyo ikibazo kiri hagati y’abantu babiri, umuntu ashobora kwihanganira byinshi kugira ngo yirinde amakimbirane, ariko ko iyo kigeze ku bana n’umuryango, hakenewe ingamba zo kubarinda no gushaka ubufasha bw’inzego zibifitiye ububasha.

“Sinabikoze mu burakari cyangwa mu kwihorera”

Micky yasobanuye ko icyemezo cyo kwifashisha inzego z’amategeko atagifashe mu burakari, mu rwango cyangwa mu rwego rwo kwihorera, ahubwo ko ari umwanzuro yafashe nyuma yo kubitekerezaho igihe kirekire. 

Ati: “Ni yo mpamvu nahisemo gufata inzira y'amategeko. Icyemezo cyo gutanga ikirego sinagifashe mu burakari, mu kwihorera cyangwa mu rwango.”

Avuga ko yagerageje kwihangana no kwirinda amakimbirane, ariko akagera aho abona ko ibyo bitagihagije. Ati: “Narabitekerejeho igihe kirekire, ngerageza uburyo bwo kwihangana no kwirinda amakimbirane, ariko ngeze aho mbona ko kwihangana kwanjye kutagihagije.”

Micky yavuze ko ubu yifuza ko ikibazo cye cyasuzumwa n’inzego zibifitiye ububasha, cyane cyane Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), hashingiwe ku bimenyetso bihari no ku mategeko.

Ati: “Nizera ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruzumva ikibazo cyanjye, igasuzuma ibimenyetso bihari kandi ikagikurikiranira mu mucyo no mu buryo bukurikije amategeko.”

Uyu mukinnyi wa filime yashimangiye ko icyo asaba atari ukwihorera cyangwa kugirira undi muntu nabi, ahubwo ko ashaka ko ukuri kumenyekana, uburenganzira bw’umuryango we bukubahirizwa ndetse n’uwaba yarakoze icyaha akabibazwa hakurikijwe amategeko.

Ati: “Icyo nsaba si ukwihorera cyangwa kugirira umuntu nabi. Icyo nsaba ni uko ukuri kumenyekana, uburenganzira bw'abagize umuryango wanjye bukubahirizwa, kandi niba hari icyaha cyarakozwe, kigakurikiranwa hakurikijwe amategeko.”

Micky yasoje ashimangira ko yamaze igihe ahitamo kwihangana no kwirinda amakimbirane, ariko ko ubu yahisemo kureka inzego zibifitiye ububasha zikagira uruhare mu gukemura iki kibazo.

Ati: “Narihanganye bihagije. Nagerageje kwirinda amakimbirane bihagije. Ariko ubu nahisemo kureka inzego zibifitiye ububasha zikabikurikirana.”

Yavuze ko yizeye ubutabera kandi ko yifuza ko ikibazo cye cyakurikiranwa hashingiwe ku kuri, ibimenyetso n’amategeko, aho kuba urwango cyangwa kwihorera.



Umukinnyi wa filime, Micky yitabaje RIB nyuma y’imyaka ibiri yihangana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...