Mu butumwa yashyize ku
mbuga nkoranyambaga, Micky yavuze ko kuva mu 2024 kugeza ubu mu 2026, yagiye yirinda
gufata icyemezo cyakongerera undi muntu ibibazo, kuko atigeze yifuza ko
amakimbirane afitanye n’umuntu arangira undi afunzwe cyangwa ubuzima bwe
bukangirika.
Yavuze ko yari amaze igihe yihanganira amagambo, ibikorwa n’ibindi bibazo bitandukanye, yizeye ko igihe kizagera ibintu bigakemuka.
Micky yavuze ko yumva ko abantu bashobora kugirana
ibibazo bikomeye, umwe akababara cyangwa akagira umujinya ku wundi, ariko ko
ibyo bitagomba kugera ku bana cyangwa ku bandi bagize umuryango.
Ati: “Nzi neza ko iyo abantu bafitanye ikibazo, umwe
ashobora kubabara, kurakara cyangwa kutongera gukunda undi. Ibyo ndabyumva
kandi nabyubahirije. Ariko ntekereza ko ikibazo abantu bafitanye kidakwiye
kurenga imipaka ngo kigere ku bana, ku muryango cyangwa ku buzima bw'umuntu ku
giti cye.”
Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko yagiye ahitamo
guceceka no kwirinda amakimbirane, nubwo hari ibintu byinshi yabonaga cyangwa
akumva, kuko yizeraga ko amaherezo ibintu bizasubira mu buryo.
Ati: “Narihanganye cyane. Hari amagambo menshi
numvise, ibintu byinshi nabonye n'ibikorwa byinshi nagerageje kwirengagiza,
nibwira ko igihe kizagera ibintu bikarangira.”
Yongeyeho ko uko igihe cyagiye gihita, ikibazo
cyakomeje gukura kugeza ubwo cyageze ku bana be, ibintu avuga ko byatumye abona
ko atagomba gukomeza guceceka.
Micky yavuze ko iyo ikibazo kiri hagati y’abantu
babiri, umuntu ashobora kwihanganira byinshi kugira ngo yirinde amakimbirane,
ariko ko iyo kigeze ku bana n’umuryango, hakenewe ingamba zo kubarinda no
gushaka ubufasha bw’inzego zibifitiye ububasha.
“Sinabikoze mu burakari cyangwa mu kwihorera”
Micky yasobanuye ko icyemezo cyo kwifashisha inzego z’amategeko atagifashe mu burakari, mu rwango cyangwa mu rwego rwo kwihorera, ahubwo ko ari umwanzuro yafashe nyuma yo kubitekerezaho igihe kirekire.
Avuga ko yagerageje kwihangana no kwirinda
amakimbirane, ariko akagera aho abona ko ibyo bitagihagije.
Micky yavuze ko ubu yifuza ko ikibazo cye cyasuzumwa
n’inzego zibifitiye ububasha, cyane cyane Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha
(RIB), hashingiwe ku bimenyetso bihari no ku mategeko.
Ati: “Nizera ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha
(RIB) ruzumva ikibazo cyanjye, igasuzuma ibimenyetso bihari kandi
ikagikurikiranira mu mucyo no mu buryo bukurikije amategeko.”
Uyu mukinnyi wa filime yashimangiye ko icyo asaba
atari ukwihorera cyangwa kugirira undi muntu nabi, ahubwo ko ashaka ko ukuri
kumenyekana, uburenganzira bw’umuryango we bukubahirizwa ndetse n’uwaba
yarakoze icyaha akabibazwa hakurikijwe amategeko.
Ati: “Icyo nsaba si ukwihorera cyangwa kugirira umuntu
nabi. Icyo nsaba ni uko ukuri kumenyekana, uburenganzira bw'abagize umuryango
wanjye bukubahirizwa, kandi niba hari icyaha cyarakozwe, kigakurikiranwa
hakurikijwe amategeko.”
Micky yasoje ashimangira ko yamaze igihe ahitamo
kwihangana no kwirinda amakimbirane, ariko ko ubu yahisemo kureka inzego
zibifitiye ububasha zikagira uruhare mu gukemura iki kibazo.
Ati: “Narihanganye bihagije. Nagerageje kwirinda
amakimbirane bihagije. Ariko ubu nahisemo kureka inzego zibifitiye ububasha
zikabikurikirana.”
Yavuze ko yizeye ubutabera kandi ko yifuza ko ikibazo
cye cyakurikiranwa hashingiwe ku kuri, ibimenyetso n’amategeko, aho kuba
urwango cyangwa kwihorera.

Umukinnyi wa filime, Micky yitabaje RIB nyuma y’imyaka ibiri yihangana
