Micky yavuze ko yishimira kuba yarahawe umugisha wo kugira AG Promoter nk’umugabo we, amushimira urukundo amugaragariza, uburyo amwitaho ndetse n’uburyo amushyigikira mu buzima bwa buri munsi.
Yagize ati: "Isabukuru nziza cyane, rukundo rwanjye. Uyu munsi ni umunsi udasanzwe kuko wizihiza ubuzima bwawe, kandi nanjye ndishimira Imana yakumpaye ngo ube umugabo wanjye. Ndagukunda cyane kurenza uko amagambo yabivuga.
Urakoze kuba uri umugabo unkunda, unyitaho kandi ukomeza kumpa imbaraga buri munsi. Watumye numva urugo ari ahantu h’urukundo n’umutekano.
Ndakwizeza ko njye n’umwana wacu tuzahora turi iruhande rwawe. Tuzabana nawe mu byishimo no mu bigeragezo, tugushyigikire kandi tugukunde uko bukeye n’uko bwije.
Turashimira Imana ku rugendo tumaze kugeramo, no ku mugisha ukomeye yaduhaye wo kuba twiteze umwana wacu. Dusenga ko Imana izakomeza kuturinda, ikaduha kubaka umuryango wuzuye urukundo, amahoro n’umugisha.
Isabukuru nziza, mutima wanjye. Imana iguhe ubuzima burebure, ikomeze ikurinde kandi isohoze inzozi zawe zose. Jye n’umwana wacu tuzakomeza kugukunda no kukubera ishema ubuzima bwacu bwose. Turagukunda cyane. Isabukuru nziza, Papa wacu mwiza.”
Aba bombi barushinze ku wa 31 Mutarama 2026, nyuma y’uko ku wa 27 Ugushyingo 2025 bari basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Nyarugenge.


Micky yatomoye umugabo we AG Promoter amwifuriza isabukuru nziza
