Micky yakoze ubukwe n’umukunzi we mu birori binogeye ijisho -AMAFOTO

Imyidagaduro - 31/01/2026 5:28 PM
Share:

Umwanditsi:

Micky yakoze ubukwe n’umukunzi we mu birori binogeye ijisho -AMAFOTO

Umukinnyi wa filime Mukobwajana Asifiwe wamamaye nka Micky mu rugendo rwa Cinema, yasabwe anakobwa n’umukunzi we w’igihe kirekire Agiraneza Pacifique wamamaye nka AG Promoter.

Ni mu birori binogeye ijisho byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama 2026 bibera mu ihema ya Romantic Garden ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Byasusurukijwe n’itorero gakondo ‘Abadatana’, ndetse Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya muri Cinema uri no mu bayoboye umuhango wo gusaba no gukwa.

Micky ana AG Promoter bakoze ubukwe, mu gihe ku wa 27 Ugushyingo 2025, ari bwo bombi basezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.

AG Promoter yari agaragiwe n’abasore barimo Papa Cyangwe, Chiboo, Burikantu na Buringuni, Diddyman, K John, Babu wa Isibo Tv, Soloba, General Benda, Khalfan n’abandi bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro.

Ni mu gihe ku ruhande rw’umugore, Mick yari agaragiwe na Nyambo, Aisha, umugore wa Killaman, Divine Uwa, Mama Sava n’abandi.

Uyu mukobwa wamenyekanye cyane muri filime “Igeno” ndetse n’izindi zitandukanye, amaze igihe ashyira imbaraga mu gukomeza urugendo rwe muri sinema nyarwanda no mu bikorwa by’imyidagaduro.

Ku rundi ruhande, AG Promoter ni umwe mu bantu bamenyekanye mu bikorwa byo gukorana n’abahanzi no kwifashisha imbuga nkoranyambaga ze mu bikorwa bye.

AG Promoter yasabye anakwa umukunzi we Micky mu birori binogeye ijisho byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Mutarama 2026

AG Promoter ari kumwe na 'Parrain' we- Micky ari kumwe na 'Marraine' we muri ubu bukwe bwabo

Basangiye icyo kunywa mu rwego rwo gushimangira urugendo rushya batangiye nk'umugabo n'umugore 

AG Promoter yambitse impeta umugore we Micky mu rwego rwo gushimangira paji nshya batangiye mu rugendo rwabo

Umunyamakuru wa Isimbi TV, Murungi Sabin yahawe impano n'umuryango wa AG Promoter na Micky bamushimira uruhare yagize mu kubashyigikira

Umunyamakuru wa MIE Empire, Irene Murindahabi yahawe impano n'umuryango wa AG Promoter na Micky

Babu wa Isibo TV yahawe impano na Micky, bitewe n'uruhare yagize mu rugendo rw'abo rwo kumenyekana

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Killaman yashimiwe n'umuryango wa AG Promoter na Micky

Salf Official ukorera umuyoboro wa Youtube 'Sample Tv' yahawe impano ku bwo gushyigikira AG Promoter na Micky

Umukinnyi wa filime wamamaye nka 'Diddyman' ari mu basore baherekeje AG Promoter mu gusaba no gukwa

Umunyamakuru Kalisa John wamamaye nka K. John washinze Kigalihits.com yaherekeje AG Promoter mu gusaba no gukwa Micky

Burikantu na Buringuni [Bari iburyo] mu birori byo gusaba no gukwa Micky byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Mutarama 2026

Umuhanzi mu njyana gakondo, Victor Rukotana yasusurukije abitabiriye ubukwe, ndetse afasha Micky gusangira umugabo we


Kanda hano urebe Amafoto menshi yaranze umuhango wo gusaba no gukwa

AMAFOTO: Karenzi Rene/ InyaRwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...