Kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2026 ni bwo Micky yasangije abamukurikira amafoto y'ibirori yakorewe byo gusezera urungano rwe. Yari agaragiwe n'abakobwa b'inshuti ze barimo Nyambo na Rufonsina bamamaye muri sinema nyarwanda.
Micky na AG Promoter, basezeranye imbere y'amategeko ku wa 27 Ugushyingo 2025. Ni nyuma y’uko ku wa 9 Ugushyingo 2025 ari bwo AG Promoter yatunguye Micky akamwambika impeta y’urukundo (fiançailles), igikorwa cyashimishije benshi.
Tariki 31 Mutarama 2026 ni bwo aba bombi bazakora indi mihango y'ubukwe irimo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y'Imana. Ubukwe bwabo buteregejwe na benshi mu bakunzi b'imyidagaduro by'umwiharimo aba sinema nyarwanda.
Micky akomeje kwigaragaza nk’umukinnyi wa filime ufite izina rikomeye, by’umwihariko binyuze muri Igeno n’izindi filime zitandukanye, aho akomeje kwagura ibikorwa bye muri sinema nyarwanda no mu myidagaduro muri rusange.
Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda, Micky yavuze ko ibyabaye byamushimishije cyane. Ati: “Nabyishimiye cyane! Nari mbizi ko bizabaho, ariko sinari nzi igihe nyacyo. Icyo nari nzi ni uko bizabera i Gisenyi.”
Ku rundi ruhande, AG Promoter uzwi cyane mu gufasha abahanzi mu kwamamaza umuziki no kuwugeza ku bafana binyuze ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko icyemezo yafashe cyaturutse ku bitekerezo byimbitse no ku gusenga.
Yaciye n’amarenga ko umukunzi we ashobora kuba atwite, anashimangira ko yamubonye nk’umugore we kuva kera. Ati: “Ntababeshye, nari naramaze kubona ko ari we mugore wanjye. Mu buzima busanzwe ndasenga kandi nizera Imana. Umunsi wa mbere anzanira ikiraka cy’amafaranga ibihumbi 500 Frw nahise mbona ko ari we mugore wanjye… Hari n’ibindi bizaza mu minsi iri imbere.”
Ibirori byo kwambika Micky impeta byitabiriwe n’abantu batandukanye b’ibyamamare, barimo Inkindi Aisha, Niyonkuru Aimee uzwi nka Nyambo Jesca, umuraperi Khalifan Govinda uherutse gukorana indirimbo Urwuzuye na Kidum, ‘Buringuni’ wo muri Burikantu na Buringuni, Bahati Makaca wahoze mu itsinda Just Family, Muyoboke Alex, Kalisa John (K John), Patycope, Killaman n’abandi.
Kuri ubu, impande zombi zatangiye ku mugaragaro imyiteguro y’ubukwe bwabo butegerejwe na benshi, mu gihe ibindi bice bigize uru rugendo rw’urukundo bizagenda bitangazwa uko gahunda zizajya zigerwaho.


Micky hamwe n'urungano rwe ubwo bamwifurizaga kuzagira ubukwe bwiza










Harabura iminsi mbarwa Micky na AG Promoter bagakora ubukwe


Ubwo Micky yambikwaga impeta n'umukunzi we AG Promoter

Ubwo Micky na AG Promoter basezeranaga imbere y'amategeko
