Micky na AG Promoter bibarutse imfura yabo

Imyidagaduro - 16/09/2026 8:24 AM
Share:

Umwanditsi:

Micky na AG Promoter bibarutse imfura yabo

Agiraneza Pacifique uzwi nka AG Promoter n’umugore we Mukobwajana Asifiwe wamamaye nka Micky muri Cinema, bibarutse imfura yabo y’umukobwa bise Kami Cinta, nyuma y’amezi hafi icyenda bakoze ubukwe.


Aya makuru yatangajwe na AG Promoter wabwiye InyaRwanda, ko umuryango we wagutse mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira ku wa 16 Nzeri 2026.

AG Promoter yavuze ko umwana ari umukobwa, ariko ahitamo kutagaragaza ibitaro yavukiyemo. Yakomeje ashimira umuganga witwa Melachie Nsanzamahoro, wamufashije mu gihe umugore we yari ari kubyara.

Uyu mugabo yavuze ko ashima Imana yabanye nabo muri uru rugendo. Ati “Mana, ndagusimira cyane ku mpano nziza wampaye. Wampaye umugore w’agaciro, none umpa n’umukobwa mwiza Kami Cinta. Nta kindi navuga uretse kuvuga ngo urakoze Mana.”

AG Promoter na Micky bakiriye imfura yabo nyuma y’igihe gito bashinze urugo. Ubukwe bwabo bwabaye ku wa 31 Mutarama 2026, nyuma y’urukundo bari bamaze igihe barimo.

Mbere yo gukora ubukwe, aba bombi bari baramaze no gusezerana imbere y’amategeko. Ku wa 27 Ugushyingo 2025, basezeranye mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Nyarugenge.

Ibi byakurikiwe n’umuhango wo kwambikana impeta wabereye ku musozi wa Rebero, aho AG Promoter yasabye Micky kuzamubera umugore, na we akabyemera.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye mu 2024, nubwo mu ntangiriro batari barushyize ku karubanda. Hari n’igihe babwiraga itangazamakuru ko bafitanye isano y’ubuvandimwe.

Nyuma yaho, uko iminsi yagendaga, umubano wabo watangiye kurushaho kumenyekana, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Amaherezo bemeye ku mugaragaro ko bakundana, bakomeza urugendo rwabo kugeza ubwo basezeranye ndetse bakubaka urugo.

Kuri ubu, AG Promoter na Micky batangiye igice gishya cy’ubuzima bwabo nk’ababyeyi, nyuma yo kwakira umwana wabo wa mbere w’umukobwa.


Micky n’umugabo we bibarutse imfura yabo y’umukobwa


AG Promoter yatangaje ko umwana wabo w’imfura bamwise ‘Kami Cinta’


Micky yari aherutse kugaragaza ko ari hafi kwibaruka imfura ye na AG Promoter


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...