Mu
ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Nzeri 2025, Michelle Yeoh yanditse kuri
konti ye ya Facebook agaragaza ibyishimo byo kugera mu Rwanda, ati: “Nageze
mu gihugu cyiza cy'u Rwanda, mpita njya ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Kwibuka no kwiga, uko abantu bagaragaje kwihangana, ubumwe ndetse no
gukomeza imbere mu nzira yo kubabarira no kugira ineza.”
Nyuma
y’amasaha macye, ni ukuvuga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nzeri
2025, uyu mukinnyi w’icyubahiro yanasuye Ingagi zo mu Birunga, ashimishwa cyane
n’uburyo yakiriwe.
Yagize
ati: “Ni njyewe uri aha!! Yooo! Yooo! Yooo! Murakoze Rwanda. Ni mu gitondo
cyiza cyane nagiranye n’umuryango w’Ingagi uyobowe na Big Ben (ingagi nkuru
y’umugabo). Nifashe amashusho igihe yahindukiraga ikanyura hafi yanjye. Byari
ibintu bitangaje cyane.”
Amateka y’ubuzima
bwa Michelle Yeoh
Michelle
Yeoh Choo Kheng yavukiye i Ipoh muri Malesia (Soma Maleziya) ku wa 6 Kanama
1962, avukira mu muryango w’Abashinwa.
Yaje kwiga muri Royal Academy
of Dance i Londres, ariko imvune ikomeye y’umugongo imubuza gukomeza
nk’umukinnyi wabigize umwuga. Yahise yerekeza mu bijyanye na sinema n’imbyino.
Mu
1983, yatsindiye ikamba rya Miss Malaysia World, ahita akomeza gutera intambwe
mu ruhando mpuzamahanga. Nyuma yo kugaragara mu bikorwa byamamaza, yinjiye muri
sinema z’imirwano i Hong Kong.
Mu
1985, yamenyekanye cyane muri filime “Yes, Madam” yakoranye na Jackie Chan na
Cynthia Rothrock, atangira kumenyekana nk’umukinnyi w’imirwano udakoresha
abasimbura (stunts).
Mu
1987 yahagaritse gukina nyuma yo gushakana n’umukire ukora sinema Dickson Poon,
ariko mu 1992 agaruka mu ruhando rw’imirwano ubwo bari batandukanye. Filime
“Police Story 3: Supercop” yakoranye na Jackie Chan yamuhaye ikuzo rikomeye
muri Aziya (Asia).
Gukomera muri
Hollywood
Michelle
Yeoh yinjiye muri Hollywood mu 1997 ubwo yakinnye muri filime ya James Bond
“Tomorrow Never Dies” nka Wai Lin, umukobwa uzi imirwano. Ibi byamuhesheje
kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Mu
2000, yakinnye muri “Crouching Tiger, Hidden Dragon”, filime y’Ubushinwa yateje
impinduka mu mateka ya sinema. Yegukanye ibihembo bikomeye ndetse iba imwe muri
filime zacurujwe cyane muri icyo gihe.
Yakomeje
gukina mu mafilime akomeye arimo: “Memoirs of a Geisha” (2005), “Sunshine”
(2007), “The Mummy: Tomb of the Dragon Emperor” (2008), “The Lady” (2011),
akinamo Aung San Suu Kyi, bigatuma yubashwa cyane mu ruhando rwa politiki
n’ubumuntu.
Mu
2016, yagarutse muri filime “Crouching Tiger, Hidden Dragon: Sword of Destiny”,
ahuriramo na Donnie Yen, umwe mu bakinnyi bakomeye b’imirwano ku Isi.
Izina rikomeye
muri sinema y’iki gihe
Kuva
mu 2017, Michelle Yeoh yakinnye muri “Star Trek: Discovery” nk’umuyobozi. Mu
2018 yigaragaje muri “Crazy Rich Asians”, filime yakunzwe cyane ku Isi yose.
Mu
2021, yakinnye muri Marvel Studios mu filime “Shang-Chi and the Legend of the
Ten Rings.”
Ariko
intsinzi nyayo yaje mu 2022 ubwo yakinaga muri filime “Everything Everywhere
All At Once”, yahindutse igihangano cy’amateka.
Ku
wa 12 Werurwe 2023, Michelle Yeoh yegukanye Oscar nk’Umukinnyi mwiza mu ruhande
nyamukuru (Best Actress), aba Umunya-Malasia wa mbere n’Umunyaziya wa mbere
wegukanye iki gihembo rikomeye.
Kuri
ubu, Michelle Yeoh ari mu Rwanda aho yatangiye gusura ahantu nyaburanga
n’ah’amateka, birimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n’Ingagi
zo mu Birunga.
Yagaragaje
ko yanyuzwe n’uko yakiriwe, anashimira u Rwanda ku mateka y’ubwiyunge n’ubumwe
ndetse n’ubuzima bwiza bwo gusura ingagi mu Birunga.
Ni
urugendo rugaragaza uburyo u Rwanda rukomeje kuba igicumbi cy’abanyacyubahiro
n’ibyamamare bikomeye ku rwego rw’Isi.
Michelle
yasobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni
Michelle
yeretswe uko Jenoside yateguye igashyirwa mu bikorwa, aho umugambi wari ukurimbura Abatutsi
Michelle
yashyize indabo ku mva yunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso
Michelle
Yeoh, umwe mu bakinnyi ba filime bubashywe ku Isi, yageze mu Rwanda yishimira
kwiga amateka no gusura ibyiza nyaburanga
Michelle yabaye umukinnyi ukomeye ku Isi nyuma yo guhurira muri filime n’abarimo Jackie Chan na Donnie Yen, kugeza ubwo yegukanaga igihembo cya Oscars
Michelle Yeoh ubwo yasuraga Ingagi mu Birunga, agaragaza ibyishimo byo guhura na Big Ben, ingagi nkuru iyobora umuryango
Michelle Yeoh ageze i Kigali, mu gihe ku wa Gatanu tariki 5 Nzeri 2025 hazaba ibirori by'umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi uzaba ku nshuro ya 20