Michelle
Yeoh ni umwe mu byamamare byitabiriye umuhango wo Kwita Izina ku wa 5 Nzeri
2025, aho yise umwana w’ingagi izina rya “Rwogere”, agaragaza urukundo
n’ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije by’umwihariko ingagi zo mu Birunga.
Azahabwa inyenyeri
ya 2,836 kuri Hollywood Walk of Fame
Nk’uko
byatangajwe n’Urugaga rw’Ubucuruzi rwa Hollywood (Hollywood Chamber of
Commerce), Michelle Yeoh azahabwa inyenyeri ya 2,836 kuri Hollywood Walk of
Fame ku wa 18 Gashyantare 2026, mu birori bizabera kuri 6927 Hollywood
Boulevard i Los Angeles muri Leta ya California.
Azayihabwa
mu cyiciro cya “Motion Pictures”, cyagenewe abakinnye filime bagize uruhare
rukomeye mu iterambere rya sinema. Ibirori bizayoborwa n’abatunganya filime Jon
M. Chu na Ang Lee, bafatanyije n’umunyamakuru Jenelle Riley.
Ana
Martinez, ushinzwe ibikorwa bya Walk of Fame, yavuze ko bishimiye kwakira
Michelle Yeoh muri uru rwego rw’abanyabigwi.
Ati
s“Impano idasanzwe ya Michelle, ubuhanga n’urugendo rwe rwarenze imipaka
byasize ikimenyetso kidashobora gusibangana mu myidagaduro. Inyenyeri ye ni
icyubahiro gihabwa umuntu waciriye inzira abandi kandi ugikomeje guhumuriza no
gutera imbaraga abamukurikira ku Isi hose.”
Yaciye agahigo
muri Oscars
Mu
2023, Michelle Yeoh yanditse amateka ubwo yabaga umugore wa mbere ukomoka ku
mugabane wa Aziya wegukanye igihembo cya Oscar ya “Best Actress” kubera filime
“Everything Everywhere All At Once” (2022).
Mu
ijambo rye ryashimishije benshi, yavuze ati “Ku bahungu n’abakobwa bato basa
nanjye bari kutureba uyu mugoroba, iki ni ikimenyetso cy’icyizere n’amahirwe.
Ni gihamya ko inzozi zishobora gusohora. Kandi bagore, ntihakagire ubabwira ko
igihe cyanyu cyarangiye. Ntimuzacike intege.”
Aya
magambo yagaragaje ubutumwa bwe bwo guharanira amahirwe angana no gutinyuka ku
rubyiruko n’abagore ku Isi yose.
Akomeje ibikorwa
bishya muri sinema
Inkuru
y’inyenyeri agiye guhabwa ije nyuma y’uko filime ngufi aherutse gukinamo yitwa
“Sandiwara”, hasohotse umusogongero (trailer) mbere yo kwerekanwa ku nshuro ya
mbere mu Iserukiramuco mpuzamahanga rya filime rya Berlin (Berlin International
Film Festival) ku nshuro ya 76.
Muri
iyo filime, Michelle Yeoh akina inshingano zitandukanye, akorana n’umuyobozi wa
filime watsindiye Oscar, Sean Baker, wamamaye mu bikorwa nka “Anora” na “The
Florida Project”.
Aherutse
kandi kugaragara muri filime ya “Wicked” akina nka Madame Morrible. Mu kiganiro
yahaye Harper’s Bazaar UK mu Ukuboza 2024, yavuze ko imwe mu nzozi ze ari
ugukina muri filime irimo kubyina cyane kuko kubyina ari byo yatangiriyeho
mbere yo kwinjira mu gukina filime.
Yagize
ati: “Ndifuza kuzabyina muri filime. Kubyina ni byo natangiriyeho kandi
ndacyabikunda.”
Mbere
yo kuba icyamamare muri sinema, Michelle Yeoh yari yarize kandi akora umwuga wo
kubyina.
Urugendo
rw’icyubahiro rufitanye n’isano n’u Rwanda
Ku
Rwanda, Michelle Yeoh azahora yibukwa nk’umwe mu byamamare byahisemo
gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije binyuze mu Kwita Izina, aho
yise umwana w’ingagi “Rwogere”, izina rifite igisobanuro cyimbitse ku kubaho no
gukomeza urugendo.
Icyubahiro
agiye guhabwa i Hollywood ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’imyaka
myinshi mu myidagaduro, urugendo rwaranzwe no kwihangana, gukora cyane no
guharanira guhindura amateka.

Michelle
Yeoh wise izina umwana w’ingagi ‘Rwogere’ mu Rwanda, agiye guhabwa icyubahiro
cy’inyenyeri kuri Hollywood Walk of Fame

Nyuma
yo guca agahigo muri Oscars, Michelle Yeoh agiye kwandikwa mu banyabigwi ba
Hollywood ahabwa inyenyeri ya 2,836

Michelle
Yeoh, umukinnyi wubatse izina rye ku rwego mpuzamahanga, ariko kandi wagize
n’umwanya wo kugera mu Rwanda no gusangira n’Abanyarwanda ibihe by’ingenzi mu
muhango wa Kwita Izina
