Mu kiganiro Michelle
yagiranye na Kate Hudson
n’umuvandimwe we Oliver Hudson
kuri podcast yitwa ‘Sibling Revelry’,
yavuze ko nubwo icyemezo cya Malia cyabatunguye, nk’ababyeyi baje
kugishyigikira kuko basobanukiwe impamvu ibimutera.
Ni ubwa mbere Michelle Obama avuze ku cyemezo cy'umukobwa we cyo kwikuraho izina ry'umuryango. Yagize ati:
“Abakobwa bacu bafite imyaka 26 na 23,
ni abakobwa bakuru. Ariko baracyanyura mu cyiciro cyo kwitandukanya natwe.
Ibi muzabisanga no ku bana b’ababyeyi bazwi cyane, baba bashaka kwigaragaza ku
giti cyabo.”
Malia Obama yahisemo
kwitwa ‘Malia Ann’ (izina rye
rya mbere n’iryo hagati) ubwo yakoraga filime ye ya mbere nk’umuyobozi wayo
yitwa ‘The Heart’, yerekaniwe
bwa mbere muri Sundance Film Festival
mu 2023, aho izina "Obama" ritagaragaye mu mazina yakoresheje.
Michelle yunzemo ati:
“Twaramubwiye tuti ‘n'ubundi baraza kumenya ko
ari woweMalia’, ariko twubaha icyemezo cye kuko twasobanukiwe icyari kibimuteye.
Ashaka ko abantu babanza kureba umurimo yakoze, atari ku bw'izina afite.”
Yasobanuye ko Malia na murumuna we Sasha badashaka ko
abantu batekereza ko ibyo bagezeho babiherewe ubuntu kuko ari abana
b’abayobozi. Ati:
“Bashaka ko ibyo babona babibona
barabikoreye, bitari impano bahawe n’uko turi ababyeyi bazwi.”
Na Barack Obama, Se wa
Malia, aherutse kuvuga ibintu bijya gusa n’ibyo mu kiganiro yagiranye na ‘The Pivot Podcast’, aho yavuze ko
nubwo Malia atakoresheje izina “Obama” ku mwirondoro wa filime ye, yamwibukije ko
abantu bazamenya ko ari we, undi na we amusubiza ko ashaka ko abantu babanza
kureba icyo yakoze aho kumwibonamo nk’umukobwa w’umukuru w’igihugu.
Michelle asoza avuga ko
nk’ababyeyi, nubwo bitaborohera, babyakiriye kuko abana babo bashaka gukora
ibintu ku nyungu zishingiye ku kuri kwabo. Ati: “Bashaka kwiyubakira izina batavugwa
nk’abana b’abantu bazwi. Barimo gukora ibituma bibona nk’abihariye, ibyo natwe
tugomba kububahira.”