Michèle Iradukunda yabitangaje mu kiganiro ‘Sundy Choice’ cya Televiziyo Isibo cyo kuri iki Cyumweru tariki 26 Mata 2021, yahuriyemo na mugenzi we w’Umunyamakuru Antoinette Niyongira wa Radio Kiss Fm bakoranye igihe kinini mu itangazamakuru.
Michèle Iradukunda na Antoinette Niyongira bakuriye ku indangururamajwi imwe ya Radio Isango Star ubwo bakorana ikiganiro cyitwa ‘Isango Relax Time’ basobanura amazina, indirimbo ziri mu ndimi zitandukanye n’ibindi.
‘Isango Relax Time’ ni kimwe mu biganiro byatumye Radio Isango Star yigwizaho abakunzi mu gihe gito, ahanini binatewe n’amajwi y’aba banyamakuru.
Michèle Iradukunda avuga ko gukorana na Antoinette Niyongira byamusigiye urwibutso rukomeye, kuko bakoranaga nk’inshuti bagahuza mu mashyi no mu mudiho.
Michèle Iradukunda witabiriye Miss Rwanda 2009, yavuze ko yiga mu mashuri yisumbuye yiyumvagamo impano y’umuziki ku buryo yumvaga azasoza ayisumbuye ahita yinjira mu kibuga cy’umuziki. Ubu ngo yari kuba ari umwe mu bahanzikazi u Rwanda rufite.
Yavuze ko yaganiriye na Nemeye Platini bemeranya ko bazashinga itsinda ry’umuziki basoje ayisumbuye.
Platini yaje guhuza imbaraga na Mujyanama Claude [TMC] batangira urugendo rw’umuziki, basohora amashusho y’indirimbo zirimo ‘Wanizinguwa’ Michelle Iradukunda agaragaramo.
Michèle yavuze ko kugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo yagira ngo atangire yimenyereza ibyuma bifata amashusho (Camera) ntazagore abafata amashusho.
Yavuze ko yakaba ari umwe mu bagize Dream Boys, ariko ko yaje gusanga atari impano ye arekera abasore bakomeza urugendo rw’umuziki bonyine.
Yakomeje ati “Igisekeje, iriya ndirimbo bajya kuyikora " ubu ngubu nari kuba nanjye ndi umuhanzikazi. Twari dufite gahunda njyewe na Platini y’uko turangije amashuri yisumbuye tuzaba abaririmbyi "tukajya dusubiramo indirimbo tukaririmba."
Antoinette abaza Michele ati “Mwari gukora itsinda " undi ati “Cyane. Urumva ntabwo yari kuba yitwa Dream Boys."
Michèle akomeza ati “Urumva byari uburyo bwanjye bwo kuvuga mbe nimenyereza nanjye Camera. Bizakurangira, urumva hari ukuntu Imana iba yaragupangiye ibintu birangira mbivuyemo gutyo, bo barakomeza (Platini na TMC)."
Uyu munyamakuru yavuze ko akunda kuririmba ariko ko yaje gusanga atari ibintu yagira umwuga wamutunga. Yavuze ko kutinjira mu muziki byanatewe n’uko mu 2008, 2009 kuzamura umukobwa winjiraga mu muziki yafatwaga ukundi kuntu muri sosiyete.
Ndetse ko yari inzira igoye ku mukobwa washakaga kwimenyekanisha ku isoko ry’umuziki.
Hari ikiganiro Platini yigeze kugirana na Isibo TV cyatambukaga imbona nkubone nkubone 'Live'. Se wa Michelle Iradukunda yanditse kuri Twitter avuga ko azi Platini kuko yaririmbanaga n’umukobwa we, Michelle Iradukunda.
Michèle Iradukunda ni umunyamakuru ubimazemo imyaka 8. Yahatanye mu marushanwa y'ubwiza haba ku rwego rw'amashuri no ku rwego rw'Igihugu. Ni ku nshuro ya kabari agaragaye mu Kanama Nkemurampaka.
Ari mu bakobwa 15 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2009 ariko ntiyabashije gutsinda. Mu 2010 yahataniye ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (Miss NUR) yegukana ikamba ry’igisonga cya mbere.
Mu 2013 ni bwo yinjiye mu itangazamakuru akorera Isango Star ahava yerekeza mu Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.
Michèle Iradukunda yahishuye ko we
na Platini bari bemeranyije gushinga itsinda ry’umuziki bahuriyemo
Michèle Iradukunda yahuriye mu
kiganiro kimwe na Antoinette Niyongira bakoranye igihe kinini kuri Radio-Aha baganiraga n'Umunyamakuru Phil Peter
Michèle Iradukunda yavuze ko ubu
yakabaye ari umwe mu bari bagize Dream Boys
Platini yabwiye Michelle Iradukunda kugaragara mu mashusho y'indirimbo 'Wanizingua' kugira ngo abe amenyera Camera
Urugendo rw'itsinda Dream Boys, Platini yabanyemo na TMC ntirwarengeje imyaka 10 mu muziki
