Ni umukino watangiye
utinze ku gihe cyari giteganyijwe aho byageze saa 18h00’ abantu bari kwibaza
niba umukino uri bube, dore ko n’amatara bayacanye ahagana saa 18h07’. Nyuma
yo gucana amatara abakinnyi bagarutse mu kibuga kwishyusha. Umukino waje
gutangira saa 18h33’ aho ikipe ya Rayon Sports yatangiye yataka iza kubona
kufura ku munota wa 3 w’umukino mu kibuga hagati y’ikosa ryari rikorewe Mugheni
Fabrice ariko abakinnyi ba Rayon Sports ntibayibyaza umusaruro.
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanjemo
Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanjemo
ku munota wa 10 w’umukino
Michael Sarpong yahereje neza umupira Bizimana Yannick wari usigaranye
n’umuzamu maze umupira awushota mu biganza by’umuzamu. Nyuma y’iminota itatu
ahushije igitego Bizimana Yannick asigaranye n’umazamu yaje gushota ipoto. Nyuma
yo kubura igitego kwa Rayon Sports bashose ipoto, ikipe ya AS Kigali yahise
ikanguka maze nayo yataka Rayon Sports, aho yaje guhusha igitego nyuma y’uko kapiteni wa Rayon Sports, Rutanga Eric yarangeje umupira.
Ntamuhanga Tumaini kapiteni wa AS Kigali afite umupira
ku munota wa 34 w’umukino
Iranzi Jean Claude yateye umupira neza maze Ndayishimiye Eric bakunda kwita
Bakame umuzamu wa AS Kigali, awushyira muri koroneri, nuko Rutanga Eric awutera
neza ariko ba rutahizamu ba Rayon Sports ntibawubyaza umusaruro. Nyuma yo kubona ko
ikipe ya AS Kigali irushwa hagati umutoza wayo Eric Nshimiyimana yaje
kwinjizamo Haruna Niyonzima kapiteni wayo.

Ku munota wa 40 w’umukino
Iradukunda Eric Radu yahinduye umupira neza maze Michel Sarpong ntiyabasha
kuwukoraho. Ni igice cya mbere cyakiniwe cyane mu rubuga rwa AS Kigali. Umusifuzi
yaje kongeraho iminota ibiri, maze igice cya mbere cyirangira amakipe yose
anganyije 0-0.
Mugheni Fabarice umukinnyi wa Rayon Sports na Cyitegetse Bogard wa AS Kigali
Igice cya kabiri
cyatangiranye impinduka aho Nshimiyimana Eric yakuyemo Ndayishimiye Eric Bakame
maze yinjizamo Bate Shamiru. Ku munota wa 56 Roberthno umutoza wa Rayon Sports,
yokoze impinduka maze akuramo Iranzi yinjizamo Olekweyi Commodore ndetse na Irakoze
Saidi aho amakipe yombi yakinaga yataka yose ariko kureba mu izamu bikanga. Ku
munota wa 65 Roberthno washakaga kubona itsinzi yakuyemo Bizamana Yanick maze yinjizamo
umukinnyi mushya Oumar Sidibe.
Nshimiyimana Amaran na Karisa Rashidi wa AS Kigali
Ku mu wa 69 AS Kigali yabonye kufura maze Benedata Jeanvier awutera inyuma y’izamu. Ku munota wa 85 Michael Sarpong wari wazonze ba myugariro ba AS Kigali yaje gutsinda igitego cyiza nyuma y’umupira yari ahawe na Oumar Sidibe. Amakipe yombi yakomeje arataka kureba mu izamu bikanga. Iminota 90 y’umukino yangenwe yarangiye maze umusifuzi yongeraho iminota ine. Umukino waje kurangira Rayon Sports itsinze AS Kigali 1-0 umukino wa gicuti.

Abakinnyi babanzemo ku ruhande rwa Rayon Sports:
Kimenyi Yves (Gk,1)
Rutanga Eric (C, 3) Iradukunda Eric 14, Ndizeye Samwel 24, Rugwiro Herve 4,
Nshimiyimana Eric Amran 5, Nizemana Mirafa 6, Kakuele Mugheni Fabrice 29, Iranzi
Jean Claude 27, Bizimana Yannick 23 na Michael Sarpong 19.
Abakinnyi babanjemo ku
ruhande rwa AS Kigali:
Ndayishimiye Eric Bakame
18, Nshimiyimana Marc Govin 16, Ahoyikuye J Paul 9, Songayingabo Shaf 22,
Bishira Latif 5, Ntahanga Tumaini 12, Benedata Jeanvier 10, Nsabimana Eric 30,
Nova Bayama 13, Nshimiyimana Ibrahim 20, na Cyitegetse Bogrd.
Andi mafoto:







IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SARPONG N'ABANDI NYUMA Y'UMUKINO
AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne-Inyarwanda.com
VIDEO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com