Iyi filime yiswe ‘Spectacle: Michael Jackson at the Super Bowl’ izasohoka muri Gashyantare 2027, ikazanyuzwa kuri Hulu na ESPN. Izibanda ku buryo Michael Jackson n’itsinda rye bateguye igitaramo cyo mu 1993, cyagize uruhare rukomeye mu guhindura igitaramo cyo hagati mu mukino wa Super Bowl kikaba kimwe mu bikorwa bikomeye bya muzika ku rwego rw’isi.
Iyi filime mbarankuru izayoborwa na Bao Nguyen, ikazagaragaramo amashusho atari yarigeze ashyirwa hanze agaragaza Michael Jackson n’itsinda ryakoranye na we mu gutegura iki gitaramo.
Igitaramo cya Michael Jackson cyo mu 1993 gifatwa nk’imwe mu mpinduka zikomeye mu mateka ya Super Bowl Halftime Show. Uyu muhanzi yagaragaje ko igitaramo cyo hagati mu mukino gishobora kuba igikorwa gikomeye cy’imyidagaduro, kigakurura abantu benshi ku isi.
Ibyo yakoze byafashije gushyiraho urwego rw’ibyo abahanzi bakomeye bagiye bakora mu bitaramo byakurikiyeho, aho amazina akomeye muri muzika yagiye ahabwa umwanya wo gutaramira imbaga y’abakurikira Super Bowl.
Iyi filime itegerejweho gufasha abakunzi ba Michael Jackson n’abandi bakurikira imyidagaduro gusobanukirwa neza uko igitaramo cye cyateguwe n’uruhare yagize mu guhindura Super Bowl Halftime Show ikaba urubuga rukomeye rw’imyidagaduro ku rwego mpuzamahanga.

Michael Jackson agiye gukorerwa filime mbarankuru igaragaza ibitazwi ku gitaramo cy’amateka yakoze muri Super Bowl
