Ubutumwa bwashyizwe
hanze n’umuryango wa Michael Potter buragira buti: "Tubabajwe no gutangaza
ko Sir Michael Gambon yitabye Imana, ndetse ko yaguye mu bitaro akaruhuka mu
mahoro ari kumwe n'umugore we Anne n'umuhungu we Fergus, nyuma y’igihe arwaye umusonga."
Yamenyekanye cyane kubera
gukina nk’umuyobozi wikigo muri filime nyinshi za Harry Potter.
Sir Michael yatangiye
umwuga we wo gukina filime mu myaka irenga 60 ishize, kandi yari umwe mu
bakinnyi b’umwimerere ba Royal National Theatre hamwe na mugenzi we Laurence
Olivier.

Michael Gambon yakinnye muri filime nyinshi ariko yamamaye cyane muri Harry Potter
Yakinnye kandi nk’umupolisi
w’umufaransa yitwa Jules Maigret muri filime yitwa “Maigret " yatambukaga kuri
ITV, ndetse anagaragara muri filime y’uruhererekane yatambukaga kuri BBC, The
Singing Detective.
Itangazo ryashyizwe
ahagaragara mu izina rya Lady Gambon n'umuhungu we Fergus Gambon ryagize riti:
"Umugabo ukundwa akaba n’umubyeyi, Michael Gambon yaguye mu bitaro mu
mahoro ari kumwe n'umugore we Anne n'umuhungu we Fergus ku buriri bwe, nyuma yo
kugira umusonga."
Sir Michael yari
icyamamare cyane mu ruganda rwa sinema, cyane ko mu myaka mirongo itandatu
amaze akina filime yatsindiye ibihembo bitandukanye birimo ibya Oliviers,
BAFTAs na Emmys.
Yatangiye gukina bwa
mbere muri Othello i Dublin mu 1962, ahita yinjira mu nzu y’igihugu ya Theatre
i Londres, kuva icyo gihe yakomeje kugaragara kuri ‘stage’ zikomeye hirya no
hino ku isi haba mu Bwongereza, i New York no mu Budage.
Othello, niyo filime ya
mbere yakinnye mu 1965. Yakomeje gukina muri filime zikunzwe nka Gosford Park,
Sleepy Hollow na filime ya Paddington.
Ariko, filime ya Harry
Potter niyo yatumye abantu bose bamenya Michael, ubwo yasimburaga
Richard Harris nk'umuyobozi mukuru wa Hogwarts.

Michael Gambon na bamwe mu bo bakinannye muri Harry Potter
Itsinda rya Harry
Potter ribinyujije ku mbuga nkoranyambaga zaryo ryagize icyo rivuga ku rupfu
rwa Sir Michael, aho banditse kuri X bati: "Twababajwe cyane no kumva inkuru
y’urupfu rwa Sir Michael Gambon. Yazanye umunezero utagereranywa ku bafana ba
Harry Potter baturuka impande n’impande zose z'isi abinyujije mu gusetsa, ineza
n'ubuntu yagiraga. Tuzahorana urwibutso rwe mu mitima yacu."
James Phelps uzwi nka
Fred Weasley, yatangaje ko azahora yibuka Sir Michael, kuko yari “umuntu uhorana
urwenya cyane" kandi "wakira abantu bose."
Undi mukinnyi bakinanye muri Harry Potter,
Fiona Shaw wakinnye nka Petunia Dursley, yavuze ko azahora yibuka Sir Michael “nk’umunyamayeri."
Yatangarije BBC ati:
"Nzahora mutekereza nk’umunyamayeri, gusa ni umunyabwenge utangaje kubera
ukuntu yashoboraga gukora ikintu cyose."
Jeremy Clarkson wahoze
atanga ikiganiro cya Top Gear yari mu ba mbere bagize icyo bavuga ku rupfu rw’uyu
mukinnyi, yandika ati: "Mbabajwe cyane no kumva ko Michael Gambon yapfuye."
Umukinnyi wa Inbetweeners
Blake Harrison nawe yanditse ati: "Umukinnyi usetsa cyane twigeze gukorana.
Umukinnyi w'akataraboneka."