Uyu mugabo wubatse izina rikomeye muri
sinema ku isi, yise umwana w’ingagi izina “Umurage”, avuga ko ari izina rifite agaciro gakomeye
ryerekana ejo hazaza n’icyo gusigira isi yose. Yongeyeho ko nk’umuyobozi wa
filime azaharanira ko iyi ngagi ayihindurira “umukinnyi wa filime” mu buryo bwo
kuyimenyekanisha no kuyigira ikirangirire.
Michael Bay yashimye cyane ababyinnyi
basusurukije abantu, umutuzo n’imbaraga byaranze ibi birori.
Yakomeje
ashimira u Rwanda kuba ku isonga mu bikorwa byo kurengera inyamaswa
n’ibidukikije, avuga ko ari inshingano za buri wese ku isi ariko u Rwanda
rukaba ari urugero rukomeye abandi bagomba kwigiraho.
Umuhango wa Kwita
Izina wabaye ku nshuro ya 20 kuri uyu wa Gatanu, tariki 5
Nzeri 2025, mu Karere ka Musanze, aho abana b’ingagi 40 bavukiye mu birunga
bahawe amazina.
Super Bowl Half Time Show ni kimwe
mu birori bikomeye cyane ku isi, bikurikirwa na Miliyoni nyinshi z’ababireba kuri Televiziyo.
Byatangiye mu myaka ya 1960, ariko
icyo gihe byarimo cyane cyane korari, amashuri yisumbuye yitabiraga. Nyuma,
mu myaka ya 1990, byahindutse ahantu ho kumenyekanye kw’ibyamamare mu muziki
batumirwa kandi bakaririmba.
Abahanzi bakomeye banyuze muri ibi
birori barimo nka: Michael Jackson (1993), Beyoncé, Madonna, Shakira na
Jennifer Lopez, The Weeknd, Dr. Dre, Snoop Dogg, Eminem, Kendrick Lamar,
Rihanna n’abandi benshi.
Buri gitaramo kimara hagati
y’iminota 12 na 15, kikaba cyuzuyemo umuziki, imbyino n’udushya twinshi
tugamije gushimisha abakunzi b’umupira w’amaguru n’abarimo kureba ku isi yose.
Abaterankunga bishyura amafaranga
menshi cyane ngo batambutse amatangazo yabo mu gihe cya Super Bowl, kubera ko
ari cyo gice kinini gikunzwe kurebwa cyane kuri televiziyo muri Amerika.
Michael Bay, umuyobozi wa filime ‘Bad
Boys’ yavuze ko ibirori byo Kwita Izina bikwiye gusiga isomo ku bategura ‘Super
Bowl Half Time Show’
Michael Bay yahaye umwana w’ingagi
izina “Umurage”, avuga ko ari izina ry’icyizere n’ahazaza
Michael Bay yashimangiye ko u Rwanda ruri ku
isonga mu kurengera inyamaswa, kandi ibi ni isomo isi yose igomba kwigiraho
Mbere yo gusubira mu byicaro, Michael Bay yasuhuje abakaraza bari mu Kinigi mu Karere ka Musanze
Kendrick Lamar yakoze igitaramo gikomeye muri Super
Bowl LIX cyabereye kuri Caesars Superdome i New Orleans, Louisiana, ku ya 9
Gashyantare 2025
KANDA HANO UREBE IJAMBO RYA MINISITIRI W'INTEBE, DR. JUSTIN NSENGIYUMVA
CHRISS EAZY YATARAMIYE MU KINIGI MU KARERE KA MUSANZE
AMAFOTO: The New Times