Muri
uyu muhango wabaye ku Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2026, filime ‘One Battle After
Another’ yegukanye igihembo gikuru cya ‘Best Picture’, mu gihe umuyobozi wayo
Paul Thomas Anderson yahawe igihembo cya ‘Best Director’
Ku
rundi ruhande, filime Sinners yahataniraga ibihembo byinshi kurusha izindi, bigera
kuri 16, yaje gutahana bine birimo icya Best Original Screenplay cyahawe
umuyobozi Ryan Coogler, icya Best Actor cyahawe Michael B. Jordan, icya Best
Cinematography cyegukanywe na Autumn Durald Arkapaw ndetse n’icya Best Original
Score cyahawe Ludwig Göransson.
Intsinzi
ya Autumn Durald Arkapaw yabaye amateka kuko ari we mugore wa mbere wegukanye
igihembo cya ‘Best Cinematography’ muri aya marushanwa.
Mu
bihembo by’abakinnyi, Michael B. Jordan yegukanye igihembo cya Best Actor
kubera uruhare rwe muri filime ‘Sinners’, mu gihe Jessie Buckley yahawe icya ‘Best
Actress’ kubera filime Hamnet.
Mu
bindi bihembo byatanzwe, Amy Madigan yahawe igihembo cy’umukinnyi wungirije
mwiza mu bagore kubera filime Weapons, mu gihe Sean Penn yegukanye icya Best
Supporting Actor kubera uruhare rwe muri One Battle After Another nubwo atari
yitabiriye ibirori.
Uyu
muhango wanagaragayemo ibihe byo kwibuka bamwe mu byamamare bitabye Imana mu mwaka
ushize. Umuhanzikazi Barbra Streisand yatanze icyubahiro cyihariye ku mukinnyi
wa filime Robert Redford.
Ibirori
byari biyobowe n’umunyarwenya Conan O'Brien, wongeye kubiyobora nyuma yo
kubikora bwa mbere mu 2025.
Ababirebye
benshi bavuze ko uyu mwaka ibirori byari birimo urwenya rwinshi kandi byari
bishimishije kurusha umwaka wabanje.
Nyuma
y’umuhango nyirizina, abatsindiye ibihembo n’abandi bitabiriye bakomereje mu
birori byo kwizihiza intsinzi bizwi nka Governors Ball, aho abatsinze bashyirwagaho
amazina ku bihembo bya Oscars batwaye.
Hari
kandi ibirori bikomeye byateguwe n’ikinyamakuru Vanity Fair, bizwi nka Vanity
Fair Oscar Party, byabereye muri Los Angeles County Museum of Art aho
byitabiriwe n’ibyamamare byinshi byo muri sinema n’imyidagaduro.
Mu
byaranze ibi birori harimo n’imyambarire y’ibyamamare yakunzwe cyane n’abakurikiranye
uyu muhango ku isi hose.
Aganira
n’itangazamakuru nyuma yo gutsinda, Michael B. Jordan yavuze ko igihembo cya
Oscar ari intambwe ikomeye mu buzima bw’umukinnyi wa filime ariko ko atari cyo
cyari intego ye nyamukuru.
Ati:
“Data yajyaga ambwira ati ‘Ntugategereze guhabwa ibintu ku buntu. Kora cyane,
ibindi bizaza ubwabyo.’”
Na
ho Jessie Buckley, ubwo yageraga mu cyumba cy’abanyamakuru nyuma yo kwegukana
igihembo, yavuze ko yishimiye cyane ko muri icyo cyumweru umwana we wa mbere
yari amaze kumera iryinyo rya mbere.
Ku ruhande rwa Ryan Coogler, yavuze ko kuva yatangira gutekereza ku nkuru ya Sinners, yahise atekereza ko Michael B. Jordan ari we ukwiriye gukina izo nshingano, cyangwa se kuzakina uwo mwanya. Ati: “Nkibona uko abo bantu bagombaga kuba bameze, nahise menya ko ngomba guhamagara Mike."
Umutekano
wari wakajijwe cyane mu mujyi wa Los Angeles mu gihe habaga ibirori bya Academy
Awards by’uyu mwaka, bitewe n’impungenge zishingiye ku ntambara iri hagati ya
United States na Israel bahanganye na Iran.
Abashinzwe
umutekano bari bashyizeho ingamba zikomeye zirimo kugenzura abantu ku byiciro
byinshi, kugabanya urujya n’uruza rw’imodoka ndetse no kongera abapolisi
bagaragara mu gace ka Hollywood.
No
hafi ya Dolby Theatre ku muhanda wa Hollywood Boulevard, hari imodoka
z’abapolisi zidasanzwe (SWAT) ndetse n’uruzitiro rw’umutekano ku mihanda
myinshi isanzwe igendwa cyane.
BBC
yanditse ko abanyamakuru baganaga kuri ibi birori bari bacumbikiwe muri Loews
Hollywood Hotel, iri hakurya gato ya Dolby Theatre, aho ibirori byabereye
Umunyamakuru
wari uri aho yavuze ko abashinzwe umutekano bari bahagaze hafi buri metero 30.
Mbere yo kwinjira mu cyumba cy’ibiganiro aho abakinnyi ba filime bajya kuganira
n’itangazamakuru nyuma yo gutsinda Oscars, yabanje kunyura ku mashini ebyiri
zipima ibyuma (metal detectors) ndetse n’imbwa za polisi zisaka imizigo.
Mu
minsi yabanjirije ibi birori, imihanda imwe n’imwe muri aka gace yari yafunzwe
kugira ngo haboneke umwanya uhagije wo gushyiramo tapis itukura (red carpet)
n’ibikoresho by’umutekano. Mu bice byinjiriramo ibirori muri Ovation Hollywood,
hashyizweho ibikoresho byo kugenzura abantu mbere yo kwinjira.
Nubwo
umutekano wari ukajijwe, ahabereye ibirori hari hateguwe mu buryo bwihariye
butanga isura y’ikirori gikomeye cya sinema.
Amaduka
na resitora byo hafi byari byatwikiriwe n’ibitambo kugira ngo habeho umwanya wa
tapis itukura, kandi inzira yinjira muri Dolby Theatre yari irimbishijwe
inkingi ndende ziriho amazina ya filime zagiye zegukana igihembo cya Best
Picture mu myaka yashize

Timothée Chalamet ntiyahiriwe n’umugoroba wa Oscars 2026 kuko nubwo yari mu bahatanira igihembo cy’umukinnyi wa filime witwaye neza, yatsinzwe na Michael B. Jordan

Michael B. Jordan yagaragaje ibyishimo byinshi ubwo yari amaze gutangarizwa ko ari we wegukanye igihembo cya Best Actor mu bihembo bya Academy Awards

Nyuma y’uko Adrien Brody asomye izina rya Michael B. Jordan nk’uwatsinze, Timothée Chalamet yagaragaye akoma amashyi nubwo yasaga n’utabyishimiye cyane

Timothée Chalamet yari mu bahatanira Oscar kubera uko yakinnye muri filime Marty Supreme ya Josh Safdie

Umuyobozi w’ibi birori Conan O'Brien yanenze mu buryo bw’urwenya Timothée Chalamet ku magambo aherutse kuvuga ku bijyanye na ‘opera’ na ‘ballet’

Timothée Chalamet yitabiriye ibi birori ari kumwe n’umukunzi we Kylie Jenner

Intsinzi ya Michael B. Jordan yatunguye benshi kuko yari ahanganye cyane na Timothée Chalamet mu cyiciro cya Best Acto

Michael B. Jordan yagize amarangamutima akomeye ubwo yahoberaga nyina Donna Jordan mbere yo kujya ku rubyiniro kwakira igihembo cye

Jessie Buckley yakomeje kwitwara neza mu bihembo bya Oscars 2026, aho yegukanye igihembo cya Best Actress kubera filime Hamnet

Filime One Battle After Another yegukanye igihembo gikuru cya Best Picture, umuyobozi wayo Paul Thomas Anderson agihabwa ari kumwe na Teyana Taylor, mu gihe cyatanzwe na Ewan McGregor na Nicole Kidman

Ryan Coogler yegukanye Oscar ye ya mbere mu cyiciro cya Best Original Screenplay kubera filime Sinners

Paul Thomas Anderson yegukanye igihembo cya Best Adapted Screenplay kubera filime One Battle After Another

Imwe mu ntsinzi yakoze ku mitima ya benshi ni iya Autumn Durald Arkapaw, wegukanye igihembo cya Best Cinematography kubera filime Sinners
Jessie
Buckley na Michael B. Jordan berekana ibihembo byabo bya Oscar nyuma yo kuva ku
rubyiniro mu birori bya 98th Academy Awards. (Ifoto: Kayla Bartkowski / Los
Angeles Times)










Inzego z'umutekano mu Mujyi wa Los Angeles zari zakajije umutekano mbere na nyuma y'itangwa ry'ibi bihembo
