Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda TV, MIA yasobanuye ko yatangiye gukina filime mu buryo atari yateguye, nyuma yo guherekeza inshuti ze zari zisanzwe ziri muri uwo mwuga.
Yagize ati: “Navuga ko nabihubukiye kuko ntabipanze, byaragwiririye. Ariko kuva kera narabikundaga. Uko nabitangiye, sinavuze ngo reka njye kureba runaka amfashe.”
MIA yavuze ko ubwo yigaga muri University of Kigali, yaherekeje inshuti ze zari zisanzwe zikina filime, asanga ziri gukina na Captain Regis. Icyo gihe na we yaje kubona amahirwe yo gukina, bituma atangira urugendo rwe muri cinema.
Yagaragaje ko Captain Regis ari umuntu w'ingenzi wamufashije mu rugendo rwe, amuvuga nk'umuntu ufite uruhare mu kuzamura impano z'abantu benshi.
Yagize ati: “Ni umuntu ukomeye cyane kuko amaze kuzamura abantu benshi kandi bamaze gukomera. Yaramfashije muri byinshi, anafungurira YouTube. Regis maze kumwigiraho kutishyira hejuru, kugira umutima mwiza no gufasha abantu.”
MIA yatangije filime nshya yise ‘Amarira y'Umutima’
MIA yanagarutse kuri filime nshya yise Amarira y'Umutima, inyura kuri MIA TV Show, avuga ko igitekerezo cyo kuyikora cyaturutse ku buzima abantu banyuramo buri munsi.
Yavuze ko amaze gukora filime zigera kuri esheshatu, ariko ko iyi nshya yayitekerejeho kubera ko yasanze abantu benshi bafite ibibazo n'amarangamutima batabasha gusangiza abandi.
Yagize ati: “Impamvu natekereje gukora ‘Amarira y'Umutima’ ni uko muri iki gihe nta muntu utagira amarira y'umutima. Hari ikintu utabwira abantu kandi ugifite ku mutima. Harimo kandi isomo ry'uko ushobora kuba uri hejuru uyu munsi, ejo ugasubira hasi.”
Yatangaje ko ibice by'iyi filime bizajya bisohoka inshuro enye mu cyumweru, kandi ko igice cya kabiri cyari cyamaze kujya hanze ubwo yatangaga ayo makuru.
Yavuze ku rukundo rwe na Scott
MIA yanagarutse ku rukundo rwe na Scott, avuga ko mbere ya byose ari inshuti, anashimangira ko ari umuhanga mu gukina filime.
Yagize ati: “Scott ni inshuti mbere yo kuba umukunzi wanjye, kandi ni umuhanga mu gukina filime.”
Yavuze ko mu bo bakorana harimo Goretti, Scott, Shania na Patrick, hamwe n'abandi benshi, ashimangira ko bose bafite impano kandi bashoboye gukina ibyo basabwa.
MIA yanavuze ku mubano we na Ben, agaragaza ko ibyabaranze byarangiye kandi ko umuntu ushaka gutera imbere agomba kwibanda ku hazaza aho guhora agaruka ku byahise.
Yagize ati: “Ibyabaranze we na Ben byararangiye. Iyo ushaka kuba umuntu ukomeye, ntabwo uba ugomba kugarura ahashize mu buzima bwawe.”
Yongeyeho ko buri muntu agomba kubaho mu buryo yifuza, aho kubaho aharanira guhaza ibyifuzo by'abandi.
Inama yagiriye abakobwa bifuza kwinjira muri cinema
MIA yagiriye inama abakobwa bifuza kwinjira muri cinema, abasaba kwirinda ibikorwa byabahungabanyiriza intego, gukora cyane no gusenga.
Yagize ati: “Ntukiyandarike cyangwa ngo unyure inzira z'ubusamo. Niba wifuza kuba nka Nyambo, MIA cyangwa Micky, genda gake gake, ukore cyane kandi usenge. Birashoboka.”
Yashimiye kandi Killerman ku ruhare yagize mu buzima bwe, amugaragaza nk'umuntu wamufashije kandi ufite umutima mwiza.
Yagize ati: “Killerman yaramfashije. Ni umubyeyi mwiza n'umuntu ufasha atitaye ku kintu icyo ari cyo cyose. Ni umuhanga. Imana imuhe umugisha mu byo akora byose.”

MIA yavuze ukuri ku rukundo rwe na Scott, anasobanura icyamuteye gukora filime ‘Amarira y’Umutima
