Nubwo azwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nk’umwe mu bakobwa bafite impano iri kuzamuka neza, Cynthia Umulisa agaragaza ko afite indi mpano akunda cyane yo guteka, akaba yaranabyize mu mashuri yisumbuye mu ishami rya Culinary Arts. Ati: “Nkunda guteka cyane, kandi ni inzozi mfite zo kuzaba umutetsi w’umwuga ku rwego mpuzamahanga.”
Cynthia yizera ko umwuga wo guteka atari ugutegura amafunguro gusa, ahubwo ari ubuhanzi bufite uruhare rukomeye mu buzima bwa buri munsi. Ku bwe, guteka neza bishobora gutanga ibyishimo, guhuza abantu no guteza imbere ubuzima bwiza.
Impuguke mu bijyanye n'ubuzima, zivuga ko kwiga uyu mwuga muri kaminuza mpuzamahanga bitanga ubumenyi bwimbitse burenze ubusanzwe, harimo kumenya gutegura indyo zujuje ubuziranenge, kumenya imico y’ibiribwa byo mu bihugu bitandukanye, no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gutunganya amafunguro.
Abanyeshuri bahuguriwe mu bijyanye no guteka ku rwego mpuzamahanga bagira amahirwe menshi ku isoko ry’umurimo, kuko bashobora gukorera amahoteli akomeye, resitora zigezweho, ndetse bagatangira imishinga yabo bwite igamije guteza imbere ubukerarugendo n’ubukungu.
Uretse kuba isoko y’akazi, umwuga wo guteka unagira uruhare mu guteza imbere umuco, aho ushobora kumenyekanisha ibiryo gakondo by’igihugu mu mahanga, bityo ugafasha mu kumenyekanisha igihugu no gukurura abashyitsi.
Cynthia Umulisa agaragaza ko guhuza impano yo kuramya Imana n’iyo guteka bishobora gutuma aba umuntu ufite uruhare rufatika mu muryango nyarwanda no ku isi muri rusange.
Nubwo ari kwiga i Burayi, akomeza gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho aherutse gusohora indirimbo “Ajya Arema Inzira” igaragaza ubuhamya bw’uko Imana imuyobora mu buzima bwe bwa buri munsi.
Uyu muramyi afite intego yo gukomeza kwiteza imbere mu mpano zombi—umuziki no guteka—agamije kuba umuntu ugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abandi, haba mu buryo bw’umwuka no mu mibereho ya buri munsi.
Cynthia Umulisa yakuriye muri Kigali, ku Kacyiru. Asengera mu itorero rya Revival Fellowship, ryashinzwe kandi riyoborwa na se, Bishop Rumande Esron Ruturwa. Ibi byamufashije gukurana indangagaciro zo kwizera no gukunda umurimo w’Imana kuva akiri muto.
Cynthia avuga ko ababyeyi be bamusengera kandi bakamufasha gukomeza gutanga ubutumwa bwiza abinyujije mu ndirimbo. Ati: “Ababyeyi banjye baransengera kandi bakansunika gukomeza kuvuga ubutumwa bwa Data binyuze mu muziki.”
Intego ye mu muziki ni ukugeza ku bantu ubutumwa bwa Yesu Kristo, abibutsa urukundo n’ubugwaneza bw’Imana, no kubashishikariza kudakunda iby’isi ahubwo bakishingikiriza ku Mana. Ati: “Intego mfite ni ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo, nkabwira abantu urukundo rw’Imana, bakareka kwiringira iby’isi bakiringira Imana.”
Aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Ajya Arema Inzira”, y'ubuhamya bwe bwite bugaragaza uko Imana yamubereye inzira mu bihe by’ubuzima bwe. Yemeza ko iyi ndirimbo ari inkuru mpamo y’ibyo yanyuzemo, aho yabonye Imana imufungurira amayira atari yiteze.
Ku bijyanye n’indangagaciro n'ubumuntu, Cynthia Umulisa ashishikariza urubyiruko kubaho rufite intego, rwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo rugaharanira kubaka u Rwanda rufite ubumwe n’urukundo.
Ati: "Urubyiruko dufite inshingano zo kumenya ukuri kw’amateka y’igihugu cyacu, tukarangwa n’indangagaciro zirimo ubumwe, urukundo n’ubwubahane".
Cynthia Umulisa afite icyerekezo cyo gukomeza gukorera Imana no kugira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda ushingiye ku bumwe, urukundo n’amahoro


Cynthia Umulisa azwi mu ndirimbi zirimo "Ni Yesu", "Ajya Arema Inzira" n'izindi zitandukanye

Umuhanzikazi Cynthia yavuze ko afite inzozi zo kuzaba umutetsi w'umwuga ku rwego mpuzamahanga

Umulisa arasaba urubyiruko kubaka u Rwanda rushingiye ku bumwe n'ubudaheranwa
REBA INDIRIMBO "AJYA AREMA INZIRA" YA CYNTHIA UMULISA
