Meya w’Umujyi wo mu Buyapani yasabye imbabazi nyuma yo kwita abakozi “ibicucu”

Hanze - 17/01/2026 10:01 AM
Share:

Umwanditsi:

Meya w’Umujyi wo mu Buyapani yasabye imbabazi nyuma yo kwita abakozi “ibicucu”

Meya w’Umujyi wa Yokohama mu Buyapani, Takeharu Yamanaka, yasabye imbabazi nyuma yo gushinjwa gutuka no gutesha agaciro abakozi bakorana mu buyobozi bw’uwo mujyi, agakoresha amagambo akomeretsa arimo kubita “ibicucu” n' "imburamumaro".

Ibi byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru, aho Jun Kubota, ushinzwe abakozi (human resources) mu mujyi wa Yokohama, yavuze ku mugaragaro ko Meya Yamanaka yakunze gukoresha amagambo asebanya agamije gutesha agaciro abakozi, harimo na we ubwe.

Ni ibintu bidasanzwe cyane mu Buyapani kubona umuyobozi uri mu kazi ashinja ku mugaragaro Meya uri ku butegetsi, akanamusaba gusaba imbabazi ku mugaragaro.

Ku ikubitiro, Meya Yamanaka yabanje guhakana ibi birego abinyujije ku rubuga rwe bwite, ariko nyuma aza kwemera ko hari amagambo amwe yavuze adakwiye. Ati: “Ndifuza gusaba imbabazi byimazeyo ku ihungabana nateye umuyobozi ushinzwe abakozi.”

Mu kindi kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Kane, Kubota yavuze ko Meya Yamanaka yakomeje kugaragaza imyitwarire ishobora gufatwa nk’ihohoterwa rishingiye ku kazi (workplace harassment), aho yagendaga atuka abayobozi, akabita “abadafite umumaro”, “ibicucu” ndetse n’“abafite ubushobozi bucye”.

Kubota yanamushinje gukoresha amagambo asebya isura y’abandi bakozi, ndetse akabagereranya n’inyamaswa. Yavuze ko Meya yamuteye ubwoba amubwira amagambo akomeye ajyanye n’ingaruka zashoboraga kumubaho iyo atabasha gutsindira isoko ryo kwakira inama mpuzamahanga, ibintu byafashwe nk’igitutu gikabije.

Nyuma y’ibi birego, Kubota yasabye ko Meya Yamanaka asaba imbabazi ku mugaragaro ndetse hanakorwa iperereza ryimbitse kuri iyi myitwarire.

Ku wa Gatanu, Meya Yamanaka yemeye ko yakoresheje amagambo arimo “igicucu” na “imburamumaro, asaba imbabazi avuga ko yicuza cyane. Ati: “Ndimo kwitekerezaho. Nzajya nitwararika amagambo n’imyitwarire yanjye.”

Yasobanuye ko ayo magambo yayavuze mu biganiro byerekeye isuzuma ry’abakozi, ariko ahakana andi aregwa arimo ay’uko yasebeje isura y’abakozi.

Meya Yamanaka yatangaje ko hateganywa iperereza rizakorwa rigenzurwa n’umwungirije, anavuga ko azafatanya n’abarikoramo “byimazeyo kandi mu bwizerane”.

Gusa Kubota ntiyanyuzwe n’izo mbabazi, avuga ko Meya atemera ukuri kose. Ati: “Meya nta cyo asobanukiwe. Izo mbabazi sinazimuha. Ndashaka ko ahinduka by’ukuri.”


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...