Mexique: Abarimu bashobora gukora imyigaragambyo ikomeye mu gihe cy’Igikombe cy’Isi cya 2026

Inkuru zishyushye - 17/05/2026 6:15 PM
Share:

Umwanditsi:

Mexique: Abarimu bashobora gukora imyigaragambyo ikomeye mu gihe cy’Igikombe cy’Isi cya 2026

Abarimu bo muri Mexique batangaje ko bashobora gukora imyigaragambyo ikomeye mu gihe cy’Igikombe cy’Isi cya 2026, mu rwego rwo gusaba Leta kuvugurura ibijyanye n’imishahara, ikiruhuko cy'izabukuru ndetse n’uburyo uburezi buyobowe muri iki gihugu.

Ibi byatangajwe n’ishyirahamwe ry’abarimu rya CNTE (National Coordinating Committee of Education Workers), rivuga ko niba ibyo risaba bidakemutse, rizatangiza imyigaragambyo ku rwego rw’igihugu “mu gihe cy’Igikombe cy’Isi.”

CNTE yavuze ko ibyo basaba ari “ibidasubirwaho”, birimo ibyo bahabwa mu kiruhuko cy'izabukuru bibabeshaho neza, kongererwa umushahara, kurindwa ku kazi no kubona uburezi buharanira inyungu z’abaturage aho gukorera inyungu z’ibigo by’ubucuruzi.

Iri shyirahamwe rikomeje kwamagana cyane itegeko rya ISSSTE ryo mu 2007, rivuga ko ryagize ingaruka mbi ku izabukuru z’abakozi ba Leta, cyane cyane abarimu.

Mexique iri mu bihugu bizakira Igikombe cy’Isi cya 2026 hamwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada. Iri rushanwa rizatangira tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026.

Biteganyijwe ko umukino wo gufungura iri rushanwa uzabera kuri Stade Azteca iherereye mu Mujyi wa Mexico, aho Mexique izahura na Afurika y’Epfo tariki ya 11 Kamena 2026.

Ku wa Gatanu ushize, abarimu ibihumbi n’ibihumbi bakoze imyigaragambyo mu Mujyi wa Mexico bitwaje ibyapa n’amabendera, mu rwego rwo kugaragaza ko batishimiye imibereho yabo ndetse n’uburyo pensiyo zabo ziteye.

CNTE yavuze ko “iyi atari intambara y’abarimu gusa, ahubwo ari iy’abakozi bose bafite impungenge z’ejo hazaza habo.

Yongeyeho iti: “Nta mpamvu yo kwizihiza Umunsi w’Abarimu mu gihe hari miliyoni z’abakozi bakomeje guhabwa pensiyo nto idashobora gutuma babaho neza.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Minisiteri y’Uburezi muri Mexique yari yatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2026 uzarangira kare ku wa 5 Kamena aho kuba ku wa 15 Nyakanga, bitewe n’ubushyuhe bukabije ndetse no kwakira Igikombe cy’Isi.

Icyakora, icyo cyemezo cyaje kwamaganwa n’abarimu ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ababyeyi, bituma Leta iza kugihagarika.

Ibibazo by’abarimu muri Mexique si bishya. Muri Gicurasi 2025, imyigaragambyo yabo yigeze guhagarika ibikorwa ku Kibuga cy’Indege cya Benito Juarez kiri mu Mujyi wa Mexico, nyuma y’uko Leta yari yatangaje ko izamura imishahara yabo ku kigero cya 10% ndetse ikanabongerera icyumweru kimwe cy’ikiruhuko.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...