Mexico: Kuki abantu bakururwa ugutwi ku munsi w'amavuko?

Umuco - 14/07/2026 11:51 AM
Share:

Umwanditsi:

Mexico: Kuki abantu bakururwa ugutwi ku munsi w'amavuko?

Mu bihugu byinshi byo ku isi, abantu bizihiza isabukuru y'amavuko baririmba indirimbo ya "Happy Birthday", bazimya buji ziri kuri keke ndetse bagahana impano, gusa muri Mexico ho birihariye.

Muri Mexico na ho ibyo bikorwa birahari, ariko hakiyongeraho umuco wihariye umaze ibinyejana uzwi cyane, aho inshuti n'abagize umuryango bakurura buhoro ugutwi k'ufite isabukuru inshuro zingana n'imyaka yujuje.

Mu gihe bakora uwo muhango bavuga bati "¡Una por cada año!", bisobanura ngo "Rimwe kuri buri mwaka." Nubwo ku muntu utawumenyereye bishobora gusa n'urwenya cyangwa igihano gito, ku Banyamexico ni uburyo bwo kwizihiza ubuzima no kwifuriza umuntu gukomeza kubaho imyaka myinshi.

Bikorwa gute?

Iyo uyu muhango ugiye gukorwa, uba nyuma yo kuririmba indirimbo y'isabukuru. Umuntu umwe cyangwa benshi mu bari mu birori bafata ugutwi k'ufite isabukuru bakagukurura buhoro inshuro zingana n'imyaka amaze avutse.

Niba wujuje imyaka 10 akururwa inshuro 10, uwujuje imyaka 25 akururwa inshuro 25, naho uwujuje imyaka 50 akagukururwa inshuro 50. Icy'ingenzi ni uko bikorwa mu bwitonzi, bigamije gusetsa no kwishimana aho kuba uburyo bwo kubabaza.

Hari naho bongeraho indi nshuro imwe bavuga bati "¡Y uno para que crezcas!", bisobanura ngo "N'indi kugira ngo ukomeze gukura." Iyo nshuro ya nyuma iba ari ikimenyetso cy'ibyiringiro by'uko umuntu azongera akizihiza indi myaka myinshi mu buzima bwe.


Inkomoko y'uyu muco

Nubwo uyu muco uzwi cyane muri Mexico, nta nyandiko y'amateka igaragaza umwaka nyirizina watangiriyeho cyangwa umuntu wawutangije. Abahanga mu bijyanye n’umuco bavuga ko ari umwe mu migenzo yagiye ikura buhoro buhoro mu miryango y'Abanyamexico hagati y'ikinyejana cya 19 n'intangiriro z'ikinyejana cya 20.

Wakwirakwijwe n'ihererekanyabubasha hagati y'ibisekuru aho kuba umuco washyizweho n'ubuyobozi cyangwa idini runaka, ari na yo mpamvu utagira itariki cyangwa umwaka uzwi watangiriyeho.

N'ubwo inkomoko nyayo itazwi, uyu muco wakomeje kubungabungwa kugeza n'ubu kuko ufatwa nk'igice cy'iranga Abanyamexico.

Impamvu hatoranywa ugutwi

Ugutwi ntigufite ubusobanuro bwihariye bw'idini cyangwa imyemerere muri Mexico. Ahubwo gukurura ugutwi bifatwa nk'ikimenyetso cyo kubara imyaka umuntu amaze ku Isi no kumwifuriza gukomeza kubaho.

Ni uburyo bwo kugaragaza urukundo, gusetsa no kwishimira ko umuntu ageze ku wundi mwaka w'ubuzima. Kubera iyo mpamvu, ugutwi gukururwa buhoro cyane kugira ngo uwo muhango ube uw'ibyishimo aho kuba uw'ububabare.

Bigenewe bande?

Nk’uko tubikesha The Culture Trip, abantu benshi batekereza ko gukurura ugutwi bikorwa ku bana gusa, ariko si byo. Uyu muco ukorwa ku bana bato, abangavu, abasore n'inkumi, abantu bakuru ndetse n'abasaza n'abakecuru.

Itandukaniro riba gusa mu buryo ukorwamo. Ku bana usanga bikorwa mu buryo bwo gukinisha cyane, mu gihe ku bantu bakuru bikorwa mu bwitonzi cyangwa rimwe na rimwe bakabikora nk'ikimenyetso gusa kugira ngo birusheho kuba uburyo bwo kubifuriza amahirwe n'ubuzima burebure.

Indi migenzo ijyana n'isabukuru muri Mexico

Gukurura ugutwi si wo muco wonyine urangwa n'Abanyamexico ku munsi w'amavuko. Hari kandi kuririmba Las Mañanitas, indirimbo gakondo ikoreshwa mu kwifuriza umuntu isabukuru nziza.

Nyuma y'ibyo hakurikiraho kumena piñata, agasanduku karimo ibiryo n'impano gakubitwa kugeza kamenetse, cyane cyane mu birori by'abana.

Abantu basangira keke, amafunguro n'ibinyobwa bitandukanye, naho mu miryango imwe n'imwe bakanasiga amavuta ya keke ku mazuru cyangwa mu maso h'ufite isabukuru nk'uburyo bwo kongera ibyishimo n'urwenya mu birori.


Ese uyu muco uracyakorwa muri Mexico?

N'ubwo isi igenda ihinduka, uyu muco uracyakorwa cyane mu gihugu hose, haba mu mijyi minini nka Mexico, Guadalajara na Monterrey ndetse no mu bice by'icyaro.

Uburyo ukorwamo bushobora gutandukana bitewe n'umuryango cyangwa akarere, ariko igitekerezo nyamukuru ntigihinduka. Intego iba ari ukwereka ufite isabukuru ko akunzwe, ko yibukwa kandi ko yifurizwa gukomeza kubaho imyaka myinshi.

Ku Banyamexico, gukurura ugutwi ku munsi w'amavuko si igihano cyangwa uburyo bwo gutesha umuntu agaciro. Ahubwo ni umuco ugaragaza urukundo, ubumwe bw'umuryango, ibyishimo n'ibyifuzo by'uko umuntu yakomeza kugira ubuzima burebure.

Ni umwe mu migenzo yihariye iranga igihugu cya Mexico, ukomeje gusigasirwa n'ibisekuru bishya nk'ikimenyetso cy'uko kwizihiza isabukuru atari ukwizihiza imyaka ishize gusa, ahubwo ari no kwishimira urugendo rw'ubuzima no gutegereza indi myaka myinshi iri imbere.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...