Ni imvura izagwa cyane
cyane mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba ndetse no
mu Turere twa Muhanga, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye, Rwamagana, Ngoma na Kirehe.
Meteo Rwanda yatangaje ko
ingaruka zizaterwa n’iyi mvura zirimo imyuzure mu bishanga no mu bibaya,
inkangu, isuri n’iriduka ry’imikingo ahahanamye hatarwanyijwe isuri ndetse
n’izizaterwa n’inkuba.
Ni nyuma y’uko mu kwezi gushize, Minisiteri y’Ibikorwa
by’Ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko mu bihe by’imvura nyinshi, ahantu 522
hashobora kuzibasirwa n’ibiza ku buryo byazagira ingaruka ku baturage ibihumbi
100 bahatuye.
Mu ngamba zafashwe zo gukumira ibiza harimo gushishikariza abaturage gutura ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, kuzirika ibisenge by’inzu, gufata amazi y’imvura ava ku nzu, gusibura imiferege ndetse aho itari igacibwa no kurinda inzu gucengerwamo n’amazi.