Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe

Utuntu nutundi - 04/05/2025 11:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere [Meteo Rwanda] cyatangaje ko hagati ya tariki 4-6 Gicurasi 2025, hateganyijwe imvura nyinshi cyane.

Ni imvura izagwa cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba ndetse no mu Turere twa Muhanga, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye, Rwamagana, Ngoma na Kirehe.

Meteo Rwanda yatangaje ko ingaruka zizaterwa n’iyi mvura zirimo imyuzure mu bishanga no mu bibaya, inkangu, isuri n’iriduka ry’imikingo ahahanamye hatarwanyijwe isuri ndetse n’izizaterwa n’inkuba.

Ni nyuma y’uko mu kwezi gushize, Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko mu bihe by’imvura nyinshi, ahantu 522 hashobora kuzibasirwa n’ibiza ku buryo byazagira ingaruka ku baturage ibihumbi 100 bahatuye.

Mu ngamba zafashwe zo gukumira ibiza harimo gushishikariza abaturage gutura ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, kuzirika ibisenge by’inzu, gufata amazi y’imvura ava ku nzu, gusibura imiferege ndetse aho itari igacibwa no kurinda inzu gucengerwamo n’amazi.

Meteo Rwanda yateguje Abanyarwanda ibihe by'imvura nyinshi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...