Meteo Rwanda ivuga ko muri rusange imvura ishobora kugwa ku rugero ruri hagati ya milimetero 300 na 1,000, mu gihe ubusanzwe muri iki gihembwe hagwa imvura iri hagati ya milimetero 279 na 962.
Iri teganyagihe ryakozwe hashingiwe ku mpinduka z’ubushyuhe zigaragara mu Nyanja ya Pasifika no mu Nyanja y’Ubuhinde, zishobora kugira uruhare mu kongera ubuhehere bw’umwuka bwinjira mu Rwanda.
Nubwo biteganyijwe ko muri rusange imvura izaba nyinshi, Nzeri 2026 ishobora gutangira irangwa n’imvura iri munsi y’impuzandengo. Meteo Rwanda ivuga ko imvura izagenda yiyongera mu mezi akurikiraho.
Imvura izatangira mu bihe bitandukanye
Meteo Rwanda ivuga ko igihe imvura izatangirira kizaterwa n’akarere. Mu bice bimwe by’igihugu, imvura ya mbere ishobora kugwa hagati ya 15 na 22 Nzeri, mu gihe ahandi iteganyijwe hagati ya 22 na 29 Nzeri.
Mu bice birimo Amajyepfo, Kigali n’Iburasirazuba, imvura ishobora gutangira hagati ya 29 Nzeri na 6 Ukwakira.
Mu Karere ka Kirehe ndetse no mu bice bimwe bya Ngoma na Kayonza, imvura ishobora gutangira hagati ya 6 na 13 Ukwakira 2026.
Iburengerazuba n’Amajyepfo ni ho hateganyijwe imvura nyinshi
Meteo Rwanda ivuga ko imvura nyinshi, iri hagati ya milimetero 800 na 1,000, ishobora kugwa mu Karere ka Nyamasheke, mu bice by’iburengerazuba bya Rutsiro na Karongi, mu burengerazuba no mu majyepfo ya Nyamagabe na Nyaruguru, ndetse no mu burasirazuba bwa Rusizi.
Mu bice birimo Musanze, Gakenke, Burera, Muhanga, hamwe n’ibice bya Nyaruguru na Nyamagabe, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 600 na 800.
Mu turere turimo Kigali, Gicumbi, Rulindo, Huye, Nyanza, Ruhango, Nyagatare na Kamonyi, imvura ishobora kuba hagati ya milimetero 450 na 600.
Mu bindi bice by’Amajyepfo n’Iburasirazuba ndetse n’ahandi muri Kigali, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 300 na 450.
Imvura ishobora gutera ibiza
Meteo Rwanda yaburiye ko imvura nyinshi ishobora kujyana n’inkuba, umuyaga ukomeye, amahindu, imyuzure n’inkangu, cyane cyane mu bice by’imisozi n’ahantu hahanamye hatarashyirwa mu bikorwa ingamba zihagije zo kurwanya isuri.
Ikigo gisaba abaturage, inzego z’ibanze n’izindi nzego bireba gukoresha amakuru y’iteganyagihe mu gutegura ibikorwa no gufata ingamba zo gukumira ibiza bishobora guterwa n’imvura.
Imvura izagabanuka mu Ukuboza
Meteo Rwanda iteganya ko imvura izagenda igabanuka mu kwezi k’Ukuboza, ariko igihe izarangirira kizaba gitandukanye bitewe n’aho umuntu atuye.
Mu bice byinshi birimo Kigali, Iburasirazuba, igice kinini cy’Amajyepfo n’Amajyaruguru, imvura ishobora kurangira hagati ya 15 na 22 Ukuboza 2026.
Mu bice byinshi by’Iburengerazuba ndetse n’ibice bimwe bya Musanze, Nyamagabe na Nyaruguru, ishobora gukomeza kugeza hagati ya 22 na 29 Ukuboza.
Meteo Rwanda ivuga ko iri teganyagihe rizajya rivugururwa hifashishijwe amakuru atangwa buri kwezi, buri minsi 10, buri cyumweru ndetse n’amatangazo y’imbuzi n’iteganyagihe rya buri munsi.
Abaturage bashaka amakuru arambuye ku iteganyagihe bashobora kuvugana na Meteo Rwanda cyangwa bagahamagara kuri 6080, nimero itishyurwa.
