Meta yayamuritse ku wa 23 Nzeri 2026, mu nama yayo ya Connect. Aya madarubindi yibanda ku majwi, aho ashobora gukoreshwa mu kumva umuziki na podcasts, kwitaba telefoni ndetse no kuganira na Meta AI udakeneye gukoresha telefoni.
Ray-Ban Meta Audio afite uburemere bwa garama 43, bigatuma aba mu madarubindi ya AI yoroshye kandi ashobora kwambarwa umunsi wose. Buri 'charge' imwe ishobora kuyaha umuriro wo gukora amasaha agera kuri 12, mu gihe charging case yayo ishobora kongeraho andi masaha agera kuri 48.
Aya madarubindi azaboneka mu buryo bubiri bushya, ari bwo Clubmaster na Burbank, hamwe n’amahitamo 23 ahuza amabara y’imitambiko n’ibirahure. Ashobora kandi gukoreshwa n’abantu bafite ibirahure byabugenewe n’abaganga.
Meta yatangaje ko kuyatumiza mbere byatangiye ku giciro cya 349$, mu gihe azatangira koherezwa ku bakiriya ku wa 13 Ukwakira 2026.
Mu bindi bikoresho byamuritswe, Meta yatangaje Ray-Ban Meta (Gen 3), ari yo ntera ikurikira y’amadarubindi yayo afite camera.
Afite camera ya megapixel 12 ishobora gufata amashusho ya 3K Ultra HD, utwuma dutandatu dufata amajwi ndetse na batiri ishobora kumara amasaha agera ku icyenda.
Meta kandi yatangaje ko Ray-Ban Meta (Gen 3) ifite uburyo bushya bwo kugabanya urusaku rwo hanze, ndetse n’akabuto gashobora gushyirwaho uko umukoresha abishaka kugira ngo agere kuri Meta AI vuba.
Meta yavuze ko ikomeje kwagura urwego rw’amadarubindi akoresha AI, aho iteganya kuzaba ifite amahitamo arenga 100 atandukanye mu mpera z’uyu mwaka, binyuze mu bicuruzwa bya Ray-Ban, Oakley na Meta Glasses.
