Igihugu cya Syria na Turkia n'ibihugu
2 byahuye n'ikiza cy'umutingito ku wa Mbere w'icyumweru gishize gihatana benshi
ku buryo kugeza nanubu umubare wabapfa ukiyongera.
CNN ivuga ko abarenga ibihumbi 34
nibo bamaze kwitaba Imana naho abarenga ibihumbi 10 bamaze gukomereka.
Lionel usanzwe ari Ambasaderi wa
UNICEF abinyujije kuri Instagram ye yageneye ubutumwa abaturage bahuye n'umutingito
muri ibyo bihugu 2.
Yanditse ati “Iyi ni iminsi ibabaje
cyane ku bihumbi by'abana n'imiryango yabo bahuye n'umutingito ukaze muri
Turukiya na Syria. Umutima wanjye ubariho. UNICEF yatangiye gukorera muri
kariya gace itangira no kurinda abana. Ubufasha bwawe ni ub’w'agaciro."
Uyu mutingito wibasiye Syria na
Turkia warahangije cyane kuko usibye n'abantu bari gupfa ahubwo n'ibikorwa
remezo byarangiritse cyane.
Isi y'umupira w'amaguru kandi nayo
iri kugenda igirira ibibazo muri uyu mutingito kubera ko hapfiriyemo umuzamu
w'ikipe y'igihugu ya Turkia ndetse na Christian Atsu wahoze akinira Newcastle
United akomeje kuburirwa irengero.
Ibyamamare mu mupira w'amaguru nka
Cristiano Ronaldo, Paulo Dybala n'abandi bashyize imyenda yabo muri cyamunara
kugira ngo haboneke ubufasha kubagizweho ingaruka n'uyu mutingito.
Umunyabigwi mu mupira w'amaguru we
Lionel Messi yinjiye muri iki gikorwa nk'umukozi wa UNICEF. Turkia na Syria
bari guhabwa ubutabazi n'ibindi bihugu haba mu buryo bw'amafaranga ndetse no
gubabwa ubundi butabazi.

Amazu muri Turkia yarasenyutse
Lionel Messi wageneye ubutumwa abaturage na Turkia na Syria






