Messi na Ronaldo mu rundi rugamba! Super Ballon d'Or ishobora kongera gutangwa

Imikino - 12/06/2025 1:00 PM
Share:

Umwanditsi:

Messi na Ronaldo mu rundi rugamba! Super Ballon d'Or ishobora kongera gutangwa

Igihembo cya Super Ballon d'Or gishobora kongera gutangwa bwa kabiri mu mateka aho Lionel Messi na Cristiano Ronaldo baba bahatanye. ‎

Ballon d'Or ni igihembo gitangwa buri mwaka kigahabwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku Isi mu mupira w'amaguru, kikaba cyaratangiye gutangwa mu 1956. 

‎‎Abategura iyi Ballon d'Or ku munsi wejo babinyujije ku nkuta z'imbugankoranyambaga zabo bashyisheho amashusho bavuga ko mu 1989 batanze Ballon d'Or ihiga izindi 'Super Ballon d'Or 'ubundi bibaza ubu iramutse itanzwe uwayegukana".

‎Ubwo iyi Super Ballon d'Or yatangwaga ari nayo nshuro ya mbere mu mateka mu  yari ibayeho,yegukanywe na Alfredo Di Stefano wakiniraga Real Madrid ndetse n'ikipe y'igihugu ya Espagne. 

‎‎Kugira ngo uhatanire ki gihembo gikuru gitangwa rimwe mu myaka 30  bisaba kuba waratwaye Ballon d'Or inshuro nyinshi,kuba ari wowe watowe cyane n'abasomyi ba France Football ndetse no kuba ari wowe watowe cyane n'abandi bakinnyi batwaye Ballon d'Or.

‎‎Ubwo Alfredo Di Stefano yagitwaraga yari afite Ballon d'Or ebyiri,iyo mu 1957 no mu 1959. Yakurikiwe na Johan Cruyff we wari ufite Ballon d'Or eshatu,iyo mu 1971, 1973 na  1974. Ni mu gihe uwabaye uwa Gatatu ari Michel Platini aho we yari yaratwaye Ballon d'Or yo mu 1982 na 1985.

‎Bivugwa ko Super Ballon d'Or iramutse itanzwe yatangwa muri 2029 mu rwego rwo kwizihiza imyaka 40 yaba ishize itanzwe bwa mbere. Uwaba uhabwa amahirwe yo kuyegukana yaba ari Lionel Messi ufite Ballon d'Or 8 ndetse na Cristiano Ronaldo ufite Ballon d'Or 5.

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bashobora kongera guhurira mu rugamba rwa Super Ballon d'Or 

Lionel Messi na Cristiano Ronaldo ni bo bihariye Ballon d'Or cyane mu myaka yashize


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...