Ni muri urwo rwego ikinyamakuru GOAL cyakoze urutonde rw’abakinnyi 10 bakomeye kurusha abandi mu mateka y’Igikombe cy’Isi, kigendera ku buryo bahinduye amarushanwa, ibyo bakoze mu mikino y’Igikombe cy’Isi ndetse n’ingaruka byasize mu makipe yabo.
Nubwo hari amazina akomeye nka Garrincha, Romário, Johan Cruyff, Paolo Rossi na Michel Platini atabashije kujya muri uru rutonde, aba akaba aribo bashyizwe ku rutonde nk'abatwaye imitima y'abatari bake.
10. Miroslav Klose
Miroslav Klose umwe mu bakinnyi bu ubudage b'abahanga habayeho ariko ntiyamenyekaba cyane mu makipe nk'abandi bakinnyi bakomeye, ariko ku rwego rw’ikipe y’igihugu cy’Ubudage yari intwaro ikomeye.
Nyuma yo gutsinda ibitego 16 mu mikino y’Igikombe cy’Isi, akaba ari we wigeze gutsinda byinshi kurusha abandi muri iri rushanwa. Aho yari yakuyeho Ronaldo Nazário ubwo yatsindaga igitego mu ntsinzi y’u Budage kuri Brazil ibitego 7-1 mu 2014.
Klose kandi yabaye umukinnyi wa mbere mu mateka mu mikino y’Igikombe cy’Isi wageze muri kimwe cya kabiri cya nyuma inshuro enye zikurikirana.

9. Zinedine Zidane
Zinedine Yazin zidane umufaransa wari ufite ubuhanga bwihariye mu mateka ya ruhago Aho yakinaga inyuma y'abataka ahazwi nko kuri nimero 10. Agakundirwa amacenga ye yihariye. Mu 1998 nibwo afashije Ubufaransa gutwara Igikombe cy’Isi, atsinda ibitego bibiri ku mukino wa nyuma batsinzemo Brazil.
Mu 2006 yongeye kuyobora Les Bleus kugeza ku mukino wa nyuma, ndetse ahabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri iryo rushanwa. Kimwe mu byatumye asezera gukina umupira w'amaguru mu buryo butavuzweho rumwe nyuma yo guhabwa ikarita itukura ku mukino wa nyuma wa 2006 akubise mugenzi we Materazzi umutwe w'agatuza.

8. Kylian Mbappé
Mbappé yinjiye mu mateka akiri muto cyane. Mu 2018, afite imyaka 19 gusa, afasha u Bufaransa kwegukana igikombe cy'Isi, atsinda n'igitego ku mukino wa nyuma na Croatia. Yabaye kandi umukinnyi wa kabiri ukiri muto kuva kuri Pelé watsinze igitego ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi bitari byarigeze bikorwa n'undi uwariwe wese.
Mu 2022 yongeye kwandika amateka atsinda ibitego bitatu ku mukino wa nyuma na Argentina, aba umwe mu bakinnyi bake babigezeho. Nyuma y'umwongereza Geoff Hurst atsinda ubudage.

7. Gerd Müller
Müller yari umuhanga cyane imbere y’izamu. Nubwo atari afite ubuhanga bwo gukina yari afite umwihariko mu gutsinda icyo yarushaga abandi, yatsinze ibitego 14 mu mikino 13 y’Igikombe cy’Isi. Igitego cye cy’ingenzi kitazibagirana ari icyo yatsinze mu mukino wa nyuma wa 1974, kigatuma u Budage butwara igikombe cy'Isi muri uwo mwaka.

6. Cafu
Cafu ni umwe mu ba myugariro bake bageze ku rwego rwo kwibukwa nk’intwari z’Igikombe cy’Isi. Aho ibikombe by’isi bine, akanagera ku mikino ya nyuma itatu. ndetse anatwara igikombe cy'Isi cya 1994 na 2002, ndetse muri uwo mwaka ari na kapiteni wa Brazil.
Kimwe mu byashimwaga ni imbaraga mu kwiruka aciye ku ruhande rw’iburyo ahazwi nko kuri kabiri, n'umwihariko wo gutera imipira imbere no gusubira inyuma agafasha kugarira.

5. Franz Beckenbauer
Beckenbauer wamenyekanye nka “Der Kaiser” kuko yari umukinnyi wihariye wahinduye uburyo bwo gukina mu mutima w’ubwugarizi abazwi nk'abari "defensuer." Aho yashoboraga gukina nka myugariro ndetse akanatanga imipira ishobora kuvamo ibitego nk’umukinnyi wo hagati. Mu 1974 nibwo kandi yayoboye u Budage butwara Igikombe cy’Isi.
Ubuhanga bwe, ubwitonzi n’ubuyobozi byatumye afatwa nk’umwe mu bakinnyi buzuye kurusha abandi mu mateka.

4. Ronaldo Nazário
Ronaldo Luís Nazário de Lima“ El Fenômeno” yari umwe mu bakinnyi batinywaga cyane ku isi. Bijyanye n'umuvuduko, n'ubuhanga bwo gucenga ndetse no gutsinda ibitego byatumye aba kimenya Bose n'uburyo bwihariye bee bwo gutsinda ni umwe mu bagize uruhare mu 2002 atsinda ibitego 8, birimo bibiri yatsinze ku mukino wa nyuma Brazil yatsinzemo Ubudage, itwara n'igikombe cy'isi.

3. Diego Maradona
Mu 1986, Diego Armando Maradona yayoboye Argentina yegukana igikombe, agira uruhare mu bitego byinshi by’ikipe ye, mu mukino bakinnye n'ubwongereza aho yatsinze igitego n'intoki cyaje kuba kimenyabose baguha n'iziba rya “Hand of God” ndetse n’igitego cyiza cyane yatsinze nyuma yo gucenga abakinnyi benshi, byabaye ibihe by’amateka.
Nubwo ubuzima bwe inyuma y'ikibuga bwagiye burangwa n’impaka no kutitwara neza nk'umukinnyi ariko ubuhanga bwe bwo gukina ruhago ni kimwe mu byashimishije benshi.

2. Lionel Messi
Nyuma y’imyaka myinshi abantu bamunenga ko nubwo afite ibikombe byinshi nk'umukinnyi ariko ntacyo yamariye igihugu cye. Gusa mu 2022 muri Qatar yakoze Amateka ahesha Argentina igikombe cy'Isi cye cya mbere yari agizemo uruhare.
Yanabaye umukinnyi wa mbere watsinze cyangwa agira uruhare b’igitego mu byiciro byose by’irushanwa kuva mu matsinda kugeza ku mukino wa nyuma.
Ndetse bakavuga ko kuva icyo gihe impaka zabonye uzitsinda ku bakunda ku mugereranya na mugenzi we wa Portugal Cristiano Ronaldo kuri ubu banganya inshuro bamaze kwitabira iri irushanwa kuko Bose bamaze kurikina inshuro asheshatu.

1. Pelé
Ku mwanya wa mbere hari Pelé benshi bakunda kwita umwami wa Ruhago kubera ibyo yakoze n'amateka ye. Kugeza ubu ni we mukinnyi wenyine watwaye Igikombe cy’Isi inshuro eshatu; 1958, 1962 na 1970.
Yabikoze akiri muto kuko, mu 1958 ku imyaka 17 gusa, ari bwo yatwaye igikombe cy'Isi cya mbere anatsinda ibitego bibiri ku mukino wa nyuma. Mu 1970, nabwo yayoboye Brazil itwara igikombe ubugira gatatu yikurikiranya.

