Inkuru y'uko Merci Pianist yambitse impeta umukunzi we w'igihe kirekire, yasamiwe hejuru n'abakunzi babo n'abakoresha imbuga nkoranyambaga. Amafoto y'aba bombi yashyizwe ku rukuta rwa Instagram rwa Merci Pianist, yarakunzwe cyane, akaba yarashyizweho akamenyesho ka "Like" n'abarenga ibihumbi 9.
Merci Pianist yanditse kuri Instagram agira ati: "Job 9:10 – Ni yo ikora ibikomeye bitarondoreka, ndetse n'ibitangaza bitabarika. Which doeth great things past finding out; yea, and wonders without number."
Yongeyeho ati: "Fabiola, my love, thank you for the decade of smiles and memories, kunjiii. Found my forever person ten years ago (since 2016) and now I get to keep her forever. Let’s get married, My Priankah "
Ugenekereje mu kinyarwanda, yagize ati: "Fabiola, mukunzi wanjye, ndagushimira ku myaka icumi y’ibyishimo n’ibihe byiza twagiranye, "kunjiii" [akabyiniriro yamwise]. Nabonye umuntu wanjye w’iteka imyaka icumi ishize (guhera mu 2016) none ubu nshobora kumugumana iteka ryose. Reka dushyingiranywe, Priankah wanjye."
Uyu musore w'umuhanga mu gucuranga piano, yasobanuye ko urugendo rwabo rwarimo amatsiko menshi n’ibyishimo byinshi, impeta imwe, uruhare rw’ubuzima bwose hamwe, no guhabwa igisubizo cy’uko azabana n’inshuti ye magara akabwirwa Yego".
Yakomeje avuga ko "mu gihe ubuzima bwari bugoye kandi butoroshye, mukundwa wanjye, wowe wahoraga uhari. Aha ho hari inkuru ndende zidashobora kurangira…Ntibakababeshye, urukundo nyarwo ruracyariho.
Buri kanya tumaranye ni impano. Iteka ryose ni isezerano ryanjye kuri wowe, mukundwa. Ndagukunda cyane, Maman Pasteur. Kandi uyu niwo mwandiko wa nyuma w’uyu munsi, koko".
Merci Pianist azwi cyane mu muziki wa Gospel. Yamenyekanye binyuze mu kuririmbana na Papi Clever na Dorcas. Afite album imwe igizwe n’indirimbo 8, aho intego ye ari ukwamamaza Imana no kugarura imitima y’abantu ku bw’icyubahiro cyayo.
Indirimbo ye “Ameniweka Huru Kweli” yakoranye na Papi Claver na Dorcas, yaramenyekanye cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, dore ko imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 57 kuri YouTube.
Rugaruza Merci avuka mu muryango w’abana bane, akaba ari we muhungu mukuru. Atuye i Kigali – Kabeza, naho umuryango we uri i Kibungo, mu Karere ka Ngoma. Asengera muri Shekinah Revival Church, Ndera, umushumba we akaba ari Pastor Jane Bisangwa.
Urukundo rwe rwo gucuranga piano rufitanye isano n’ubumenyi yize mu mashuri yisumbuye, aho yize Computer Science. Yarangije muri 2022 muri UTB (yahoze ari RTUC), aho yakurikiranye amasomo ya Transport and Logistics Management.
Mu kiganiro yigeze kugirana na InyaRwanda, Merci Pianist yavuze ko indirimbo ye ya mbere “Edeni Nshya” yamuvuyemo nyuma yo gutekereza ku mwigisha w’icyigisho cy’icyo Adamu wa mbere yatakaje nyuma yo gukora icyaha: Edeni, ubusabane n’Imana, ubwiza n’ubugingo buzima.
Merci Pianist avuga ko intego ye mu muziki ari ukubona Imana yongera kwigarurira imitima y’abantu benshi ku bw’icyubahiro cyayo. Afata nk’abahanzi bakuru bamubereye icyitegererezo Papi Clever, Dorcas, na Benjamin Dube.
Uyu musore wifuza gukora umuziki nk’umwuga avuga ko icyubahiro cy’Imana ari cyo kintu cy’ingenzi kurusha byose, kandi ko azakora ibyo yahamagariwe gukora ku Isi kugira ngo icyubahiro cyayo kigaragare mu bantu n’ibikorwa byabo.








Rugaruza Merci uzwi nka Merci Pianist, yashimangiye urukundo rw'imyaka 10 na Uwase Fabiola

Merci Pianist yahishuye ko amaze imyaka 9 akundana na Uwase Fabiola yambitse impeta y'urukundo
