Uribajije uti: “Bishoboka bite se?” Igihe uyu musore yari agiye gukora imibonano mpuzabitsina n’uyu mukobwa, yasanze yibagiwe agakingirizo, kandi ntiyari gukorera aho. Yaje kwigira inama yo gufata supaguru, akagenda ayishyira ku gitsina cye, kugeza cyose gipfutse, yibwira ko ari bwo buryo bwiza bwo kwirinda.
Salman Mirza, wari ufite imyaka 25 icyo gihe, akomoka muri Ahmedabad, muri leta ya Gujarat mu Buhinde, yajyanye n’uwahoze ari umukunzi we mu icumbi ryo mu gace ka Juhapura ku wa 22 Kamena 2021.
Polisi yavuze ko bombi bari bafite ibibazo byo gukoresha ibiyobyabwenge, nubwo nyuma raporo ya mbere y’ubugenzuzi bw’ubutabera itabonye ibimenyetso by’ibiyobyabwenge mu mubiri wa Mirza.
Amakuru yatangajwe icyo gihe yavuze ko kubera ko nta buryo bwo kwirinda gutwita bari bafite, Mirza yakoresheje Supaguru (epoxy adhesive) ku gitsina cye, ahitamo kuyikoresha nk’uburyo bwo kwirinda gutera inda aho gukoresha agakingirizo.
Bukeye bwaho, Mirza yagaragaye hafi y’iryo cumbi yataye ubwenge, ahita ajyanwa kwa muganga. Yaje kujyanwa ku bitaro bya Sola Civil Hospital, aho yapfiriye nyuma y’uko ubuzima bwe bwari bugeze habi.
Umuryango we wasabye ko urupfu rwe rwakorwaho iperereza ryimbitse, ndetse utanga ibirego bishinja uwari kumwe na we kugira uruhare mu gukoresha supaguru ku gitsina cye.
Polisi yatangiye kureba impamvu zitandukanye, harimo ko urupfu rushobora kuba rwaratewe n’impanuka cyangwa indi mpamvu iyo ariyo yose.
Mu ntangiriro, inkuru yakwirakwiye nk’aho byari bimaze kwemezwa ko Supaguru ari yo yateye urupfu rwa Mirza. Ariko raporo zaje gutuma inkuru irushaho gutera amatsiko n’ururondogoro mu baturage n’ibitangazamakuru bitandukanye.
Ku wa 6 Nzeri 2021, Times of India yatangaje ko raporo ya mbere y’ubugenzuzi bw’ubutabera itabonye ibimenyetso by’ibiyobyabwenge mu mubiri wa Mirza.
Iyo raporo kandi ntiyabonye ibikomere byihariye ku gice cy’umubiri bivugwaho kuba harakoreshejwe supaguru, bituma igitekerezo cy’uko uwo muti wonyine ari wo wateje urupfu kidashobora kwemezwa.
Ibi ni ingenzi kuko inkuru nyinshi zagiye zikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zasobanuraga urupfu rwe nk’aho impamvu yari yamaze kwemezwa neza. Iperereza ryari rigikomeje kandi raporo za mbere ntizatanze gihamya ihagije yo kuvuga ko Supaguru ari yo yonyine yamwishe.
Polisi yari yohereje ibindi bizamini muri laboratwari y’ubugenzuzi bw’ubutabera kugira ngo hamenyekane neza ibyari byabaye.
Ibyabaye kuri Mirza, inzego zitandukanye z’ubuzima zabikoresheje zibutsa ko Supaguru n’ibindi bikoresho by’inganda bidakwiye gukoreshwa ku mubiri mu buryo butizewe.
Supaguru yagenewe gufatanya ibikoresho bitandukanye, ntabwo yagenewe kwirinda inda zitateganyijwe cyangwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Abahanga mu buzima basaba ko abantu bakoresha gusa uburyo bwizewe kandi bwagenewe kwirinda inda n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, aho gukoresha ibikoresho bishobora guteza ibikomere cyangwa ubundi burozi.
Inkuru ya Salman Mirza yakomeje kuvugwa kubera uburyo budasanzwe urupfu rwe rwabayemo, ariko inyandiko z’iperereza zigaragaza ko impamvu nyayo kugeza ubu itarumvikanwaho, aho iperereza ritigeze ryemeza ko koko suoaguru ariyo yamwishe.
