Menya umunyezamu wamaze iminota 15 mu kibuga wenyine atazi ko umukino wahagaritswe

Imikino - 22/07/2026 1:58 PM
Share:

Umwanditsi:

Menya umunyezamu wamaze iminota 15 mu kibuga wenyine atazi ko umukino wahagaritswe

Mu mateka ya ruhago, hari imikino yagiye yibukwa kubera ibitego bitangaje, intsinzi zikomeye cyangwa amakipe yanditse amateka. Ariko hari n’indi yibukwa kubera ibintu bidasanzwe bitigeze bibaho.

Umwe muri yo ni umukino ni uwo mu Bwongereza mu mwaka wa 1937, ubwo umunyezamu wa Charlton Athletic, Sam Bartram, yasigaranaga wenyine mu kibuga iminota 15 atazi ko umukino wari wamaze guhagarikwa.

Umukino watangiye bisanzwe, ariko igihu gihindura byose, hari ku wa 25 Ukuboza 1937, umunsi wa Noheli, ubwo ikipe ya Chelsea yakiraga Charlton Athletic mu mukino wa shampiyona y’u Bwongereza wabereye kuri Stamford Bridge i Londres.

Abafana bari baje kureba umukino usanzwe, ariko ikirere cyaje guhindura amateka y’uwo munsi.

Mu gihe umukino wari ukomeje, igihu gikomeye cyane cyatangiye gutwikira ikibuga, ku buryo abakinnyi batari bakibona neza aho umupira uri cyangwa aho bagenzi babo bahagaze. Uko iminota yagendaga, ni ko kureba byarushagaho kuba ikibazo.

Umusifuzi amaze kubona ko gukomeza gukina bishobora guteza ikibazo, yafashe icyemezo cyo guhagarika umukino. Abakinnyi benshi batangiye kuva mu kibuga bajya mu rwambariro, abafana na bo batangira kugenda.

Ariko hari umuntu umwe utari ubizi ibiri kujya mbere, ku rundi ruhande rw’ikibuga hari umunyezamu wa Charlton Athletic, Sam Bartram, wari uhagaze mu izamu rye. Kubera ko igihu cyari gikabije, ntiyabonye ko abakinnyi bagiye kandi ntiyumvise neza ko umukino wahagaritswe.

Yagumye aho yari ari, yiteguye gukomeza umukino. Mu mutwe we, yatekerezaga ko ikipe ye yari iri gusatira Chelsea ku rundi ruhande, ari yo mpamvu atari kubona abakinnyi baza hafi y’izamu rye.

Yarategereje si ugutegerereza hagati y’imitambiko y’izamu, arambura amaso ashaka kubona umupira cyangwa umukinnyi uwo ari we wese uza kumusatira. Ariko ikibuga cyari cyaramaze kwera nta wundi muntu ukirimo sibye we.

Nyuma y’iminota igera kuri 15, umupolisi wo ku kibuga yaje gusohoka muri cya gihu maze abona Bartram agihagaze mu izamu wenyine. Yaramwegereye amubaza impamvu yari akiri mu kibuga, amumenyesha ko umukino wari warangiye kandi abandi bose bari bamaze kugenda.

Bartram yahise atungurwa no kubona ko yari amaze igihe kinini arinda izamu ritakirinzwe n’umukino utari ugikomeje. Ageze mu rwambariro, yasanzemo bagenzi be bamaze kwiyuhagira ndetse bari batangiye gusetswa ni byari bimubayeho.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa charltonafc.com, nyuma ku italiki ya 27 Ukuboza umukino waje kusubirwamo kuri The Valley, Charlton itsinda Chelsea 3-1.

Umuzamu utazibagirana mu mateka ya Charlton

Nubwo iyi nkuru yasaga n’iy’urwenya, Sam Bartram yari umwe mu banyezamu bakomeye mu mateka ya Charlton Athletic. Yakinnye imikino irenga 600 muri iyi kipe mu myaka yamaze ayikinira, ndetse aza gufasha Charlton kwegukana FA Cup ya 1947, igikombe gikomeye cyane mu mateka y’iyo kipe.

Inkuru ye yaje kuba ikimenyetso cyo kwitanga, ubunyamwuga no kudacika intege, kuko nubwo abandi bari bagiye, we yakomeje gukora inshingano ze kugeza igihe amenyeshejwe ukuri.

Isomo rya Sam Bartram ku bakunzi ba ruhago

Uyu munsi, imyaka myinshi nyuma y’icyo gihe, izina rya Sam Bartram riracyavugwa mu nkuru zidasanzwe za ruhago ku Isi. Si ukubera igikombe gusa cyangwa imikino myinshi yakinnye, ahubwo ni ukubera umunsi umwe ubwo umunyezamu umwe yarindaga izamu mu kibuga cyari cyamaze gushiramo abakinnyi.

Ni inkuru itwibutsa ko muri ruhago hari igihe amateka atandikwa n’ibitego gusa, ahubwo anandikwa n’ibihe bidasanzwe bituma umukino uba igitangaza.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...