Muri Benin, buri mwaka haba ibirori bikomeye bizwi nka Vodun Festival, bihuriza hamwe ibihumbi by'abaturage n'abakerarugendo baturutse hirya no hino ku Isi, baje kwirebera uyu muco umaze ibinyejana byinshi.
Imvano ya Vodun
Ouidah ni umwe mu mijyi y'amateka muri Benin, uzwi cyane kubera ubucuruzi bw'abacakara bwigeze kuhakorerwa, ariko ni na wo ufatwa nk'umutima wa Vodun.
Ijambo "Vodun" rikomoka mu rurimi rw'aba-Fon bavuga muri Benin, rikaba risobanura "umwuka" cyangwa "imbaraga zitagaragara." Abizera Vodun bemera ko hari Imana imwe rukumbi yaremye Isi, ariko ko ikorana n'imyuka (Loa cyangwa Vodun spirits) ifasha abantu mu buzima bwa buri munsi.
Uyu muco watangiye mbere y'uko abanyaburayi bagera muri Afurika, bivugwa ko umaze imyaka irenga 400. Nyuma y'ubucuruzi bw'abacakara, abajyanywe muri Haiti, Brazil, Cuba n'ibindi bihugu bajyanye na wo, ari na ho havuye amoko atandukanye ya Voodoo azwi muri Amerika.

Vodun Festival iba ryari?
Uyu munsi mukuru uba buri mwaka tariki ya 10 Mutarama.
Mu mwaka wa 1996, Guverinoma ya Benin yashyizeho iyi tariki nk'umunsi mukuru w'igihugu wahariwe Vodun, hagamijwe kubungabunga umurage ndangamuco no guha agaciro idini gakondo ry'abenegihugu.
Ibikorwa nyamukuru bibera ku mucanga wa Ouidah, ahari amateka akomeye ajyanye n'urugendo rw'abacakara.
Hakorwa iki mu muhango wa Vodun?
Mu gihe cy'ibirori, habaho ibikorwa byinshi bikurura abantu baturutse impande zose z'Isi.
Bimwe muri byo birimo: Imbyino gakondo zikorwa n'amatsinda atandukanye, ingoma n'umuziki wa gakondo, abapadiri ba Vodun bakora imihango y'idini, gusaba amahoro, ubuzima n'umusaruro mwiza, kwambara imyambaro y'amabara menshi n'amasaro agaragaza imyemerere yabo, gutanga amaturo no gusengera imyuka bemera ndetse no gusura insengero gakondo n'ahantu hafite amateka ya Vodun.
Ese ni ukubera iki inzoka zifite agaciro muri Vodun?
Kimwe mu bintu bitangaza benshi ni uko muri Ouidah hari urusengero rwitwa Temple of Pythons, aho inzoka zo mu bwoko bwa python zifatwa nk'izera.
Abizera Vodun ntibasenga inzoka ubwazo, ahubwo bazifata nk'ikimenyetso cy'imbaraga z'imyuka bamwe bemera. Ni yo mpamvu zitaweho kandi zikarindwa.
Vodun isobanura iki ku bayizera?
Ku bayoboke ba Vodun, iri dini risobanura byinshi birenze ibyo abantu benshi batekereza.
Ribasobanurira:
- Isano iri hagati y'abazima n'abakurambere.
- Kubaha ibidukikije n'ibyaremwe.
- Gusigasira umuryango n'umuco.
- Gusaba uburinzi, ubuzima n'umugisha.
- Kubungabunga amateka n'indangagaciro by'abakurambere.
Ku bizera Vodun, imyuka si iy'ikibi gusa, ahubwo ishobora gufasha abantu iyo yubashywe kandi igakurikizwa mu buryo bukwiye.
Ese koko Vodun ni ubupfumu?
Iki ni kimwe mu bibazo kwibazwa.
Minisiteri y'Ubukerarugendo, Umuco n'Ubuhanzi ya Benin igaragaza ko isura mbi ya Vodun yatewe ahanini na filime zo muri Hollywood n'inkuru zakwirakwijwe mu bihe by'ubukoloni, aho yakundaga kugaragazwa nk'idini rishingiye ku bupfumu n'ubwicanyi.
Mu by'ukuri, nk'andi madini menshi, Vodun ifite amashami n'imigenzo itandukanye. Abayoboke bayo bavuga ko intego yayo ari ugusigasira umuco, kubaha Imana n'abakurambere no kubaka ubusabane hagati y'abantu n'ibidukikije.
Hari aho abantu ku giti cyabo bashobora kuyikoresha mu buryo butari bwo, ariko ibyo ntibisobanura imyemerere yose ya Vodun.
Kuki iserukiramuco rya Vodun rikurura ba mukerarugendo?
Buri mwaka, ibihumbi by'abashyitsi baturuka muri Afurika, u Burayi, Amerika n'ibindi bice by'Isi basura Ouidah kugira ngo:
- Bige amateka ya Vodun.
- Barebe imbyino n'imihango gakondo.
- Basobanukirwe inkomoko ya Voodoo yakwirakwiriye ku Isi.
- Basure ahakorerwaga ubucuruzi bw'abacakara.
- Bifatanye n'abenegihugu mu kwizihiza umurage ndangamuco.
Nubwo Vodun ikomeje guteza impaka mu bice bimwe by'Isi bitewe n'uko yakunze kugaragazwa muri filime no mu nkuru z'ibihimbano, muri Benin ifatwa nk'umurage ndangamuco ukomeye uhuza amateka, imyemerere, ubuhanzi n'ubukerarugendo, kandi ukomeza gusigasirwa nk'igice cy'irangamimerere ry'igihugu.



Vodun Festival umuco wa Benin umaze imyaka irenga 400, ukaba wizihizwa tariki ya 10 Mutarama buri mwaka
