Menya uko wakoresha indimu ugakira guhumura nabi mu kwaha

Ubuzima - 20/07/2023 3:39 PM
Share:

Umwanditsi:

Menya uko wakoresha indimu ugakira guhumura nabi  mu kwaha

Guhumura nabi mu kwaha bikunze kubangamira abantu kandi benshi, bagahangayikishwa no kumenya icyabafasha,ariko indimu iri mu bintu byoroshye gukoreshwa,amateka agahinduka.

Inshakwaha ,zikunze kuzamo ibyuya,bigatera impumuro itari nziza mu kwaha,bikanduza imyenda,ndetse bigatera ibizinga mu myenda ariko iyo mpumuro mbi ikabangama mu bantu bayumva.

Kogosha incakwaha no kugira isuku ihagije mu gihe hakorerwa isuku,ni bimwe mu bikuraho iyo mpumuro mbi izonga nyirayo n’abamuzengurutse.Guhumura neza ni kimwe mu bintu bituma benshi bifuza kwicarana n’umuntu bagahuza urugwiro n’ibiganiro.

Indimu ikungahaye kuri antioxidant ikura imyanda mu mubiri maze igasohokamo umubiri ugasigara ufite impumuro nziza.Gukoresha indimu wikiza iyi mpumuro ariko ntasuku ihagije ugira,ntabwo bihagije ko igenda.

Benshi bakunze guhura n'iki kibazo,baba badafite igihe cyo gukaraba gihoraho,bityo n’igihe boze uyu munuko ntubaveho,kandi ntibishimirwe na benshi babumva.

Ni gute indimu yakura mu kwaha uyu mpumuro mbi?

Gushyira agasate k’indimu mu kwaha iminota nibura 10,ukabikora nka 3 mu cyumweru,bituma iyi mpumuro igenda burundu umuntu agahumura neza.Iyo umuntu amaze kogosha incakwaha,agafata amazi yayo akayogesha mu kwaha,bituma hasa neza ,ntihazemo ibiheri ndetse ntihirabure ngo hase nabi.

Iyo bikozwe kenshi,iyi mpumuro ishira burundu kandi mu kwaha hasigara nta mikorobe zirimo n’igihe wikomerekeje ikuvura utwo dusebe mbere y'uko twinjiza indi myanda yatera indwara.

Indimu ni nziza ku buryo umuntu ashaka yayinywa mu mazi cyangwa ku barya salade,bagakoresha amazi yayo.Kwita ku buzima bwacu bituma duhangana n’indwara mbere y'uko zataka ingingo z’umubiri wacu.

Indiantimes.com itangaza ko kunywa umutobe w’indimu harimo n’ubuki,bifasha impyiko ndetse n’imikorere myiza y’umubiri.Gukoresha indimu mu buryo butandukanye bizafasha umubiri wawe gukora neza no gukura imyanda mu mubiri.


 Indimu ikiza umuntu ntazongere kunuka mu kwaha,ariko bayikoresha bamaze kogosha incakwaha

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...