Inshakwaha ,zikunze kuzamo
ibyuya,bigatera impumuro itari nziza mu kwaha,bikanduza imyenda,ndetse bigatera
ibizinga mu myenda ariko iyo mpumuro mbi ikabangama mu bantu bayumva.
Kogosha incakwaha no kugira isuku ihagije mu gihe
hakorerwa isuku,ni bimwe mu bikuraho iyo mpumuro mbi izonga nyirayo n’abamuzengurutse.Guhumura
neza ni kimwe mu bintu bituma benshi bifuza kwicarana n’umuntu bagahuza
urugwiro n’ibiganiro.
Indimu ikungahaye kuri antioxidant ikura imyanda mu
mubiri maze igasohokamo umubiri ugasigara ufite impumuro nziza.Gukoresha indimu
wikiza iyi mpumuro ariko ntasuku ihagije ugira,ntabwo bihagije ko igenda.
Benshi bakunze guhura n'iki kibazo,baba badafite
igihe cyo gukaraba gihoraho,bityo n’igihe boze uyu munuko ntubaveho,kandi
ntibishimirwe na benshi babumva.
Ni gute indimu yakura mu kwaha uyu mpumuro mbi?
Gushyira agasate k’indimu mu kwaha iminota nibura 10,ukabikora
nka 3 mu cyumweru,bituma iyi mpumuro igenda burundu umuntu agahumura neza.Iyo
umuntu amaze kogosha incakwaha,agafata amazi yayo akayogesha mu kwaha,bituma
hasa neza ,ntihazemo ibiheri ndetse ntihirabure ngo hase nabi.
Iyo bikozwe kenshi,iyi mpumuro ishira burundu kandi
mu kwaha hasigara nta mikorobe zirimo n’igihe wikomerekeje ikuvura utwo dusebe
mbere y'uko twinjiza indi myanda yatera indwara.
Indimu ni nziza ku buryo umuntu ashaka yayinywa mu
mazi cyangwa ku barya salade,bagakoresha amazi yayo.Kwita ku buzima bwacu
bituma duhangana n’indwara mbere y'uko zataka ingingo z’umubiri wacu.
Indiantimes.com itangaza ko kunywa umutobe w’indimu harimo n’ubuki,bifasha
impyiko ndetse n’imikorere myiza y’umubiri.Gukoresha indimu mu buryo
butandukanye bizafasha umubiri wawe gukora neza no gukura imyanda mu mubiri.

Indimu ikiza umuntu ntazongere kunuka mu kwaha,ariko bayikoresha bamaze kogosha incakwaha