Abahuye n’abantu bameze gutya mu rukundo bavuga ko
bikomera kwita ku muntu ufite agahinda ari mu rukundo kuko bavuga ko umuntu udashobora
kwihangana cyangwa ngo abe agira umutima w’impuhwe ashobora gusanga yongerera
ibikomere mugenzi we aho kubimuvura
Ikinyamakuru Cosmopolitan kivuga ko ibi bikurikira
byafasha umuntu wifuza kuba hafi umukunzi we wahuye n’ahahise habi akamugaruramo
icyizere kandi urukundo rwabo ntiruhungabane
1. Mwumve
mbere yo gusubiza : Kumva umuntu witonze bituma umumenya cyane, bikaguha
umuronko wo kumenya ibikenewe kugira ngo umufashe kurenga ibyamuteye agahinda.
Abantu benshi barikunda mu rukundo ku buryo wumva
wifuza ibyishimo rimwe na rimwe ukabisaba utabifite.Ni ingenzi gutega amatwi
umukunzi wawe ukamenya ahahise he kandi ukiha intego yo kumufasha kuvanayo
intekerezo.
2. Fata
igihe wige ubusobanuro bw’ihungabana n’uko warirwanya: Bamwe bakomeretsa
bagenzi babo batabanga ahubwo bitewe no guhubuka bagatanga ibisubizo
bidakenewe.
Hari ubwo ugira amahirwe yo kudahura n’ibigushavuza,ikaba impamvu yo kutamenya icyo wafasha umuntu washavuye.Umukunzi wawe ntugomba kumutererana kubera ko mudahuje ibyishimo,ahubwo ukwiye kumubera amaboko akibagirwa ibyamubayeho.
Hari abantu benshi bababara mu rukundo bigatuma niyo
arusubiyemo ahora yikanga ubuhemu cyangwa ntiyizere uwo bakundana.Ni byiza kuba
umujyanama mwiza w’umukunzi wawe aho kugira ngo ajye kugisha inama abandi bantu
atizeye
3. Muganirize umuhobeye : Igihe yifuza kukubwira ibijyanye n’agahinda ke cyangwa ibyamubabaje mwumve,nubona amarangamutima ye amuganje umuhobere umuganirize ibyiza bituma yibagirwa agahinda.
Ibikomere bimarwa no kwitabwaho,kuganirizwa ndetse no kwiganiriza nk'anyirubwite.Igihe umuntu yahuye n’ibimubabaza akagira amahirwe yo kubimenya,akwiye nawe kongera kwikunda ndetse akamenya ko akiri umuntu w’ingenzi mu bandi.
Umubano w’abantu bakundana bateganya kurushinga cyangwa abamaze kubana ukwiye kurangwamo ubumuntu no kwita kuri mugenzi wawe.Iyo ubabajwe n’uwo ukunda byongera uburibwe ku kigero kidasanzwe.
Umukire wa mbere ku Isi w’umunyamerika, Elon Mask yagize ati “ Narababaye ndiheba,naranzwe,narahohotewe ariko byose byararangiye ".
Igihe uhuye n’ibikubabaza ni byiza ko wiga
gukomeza ukabirenga kugira ngo ubuzima bwawe bugende neza
Mwumve kandi ntumubwire ko amarira ye akurambiye ahubwo mubere muganga mwiza
Muhobere umubwire amagambo aryoshye yibagirwe ibimubabaza yaciyemo
Wimutonganya kubera kurambirwa kumva agahinda ke

Sobanukirwa n'ibyo ukeneye ngo umwibagize ahashize he hamunga intekerezo ze