Menya uko wahumuriza umukunzi wawe wahungabanyijwe n'ahahise

Urukundo - 12/06/2023 12:32 PM
Share:

Umwanditsi:

Menya uko wahumuriza umukunzi wawe wahungabanyijwe n'ahahise

Mu rukundo habamo byinshi bitandukanye birimo no kuzongwa n’ahahise h’umuntu,gusa ni byiza kumenya uko wahumuriza umuntu wahungabanyijwe n’ibihe ukamufasha kwishima.

Abahuye n’abantu bameze gutya mu rukundo bavuga ko bikomera kwita ku muntu ufite agahinda ari mu rukundo kuko bavuga ko umuntu udashobora kwihangana cyangwa ngo abe agira umutima w’impuhwe ashobora gusanga yongerera ibikomere mugenzi we aho kubimuvura

Ikinyamakuru Cosmopolitan kivuga ko ibi bikurikira byafasha umuntu wifuza kuba hafi umukunzi  we wahuye n’ahahise habi akamugaruramo icyizere kandi urukundo rwabo ntiruhungabane

1.     Mwumve mbere yo gusubiza : Kumva umuntu witonze bituma umumenya cyane, bikaguha umuronko wo kumenya ibikenewe kugira ngo umufashe kurenga ibyamuteye agahinda.

Abantu benshi barikunda mu rukundo ku buryo wumva wifuza ibyishimo rimwe na rimwe ukabisaba utabifite.Ni ingenzi gutega amatwi umukunzi wawe ukamenya ahahise he  kandi ukiha intego yo kumufasha kuvanayo intekerezo.

2.     Fata igihe wige ubusobanuro bw’ihungabana n’uko warirwanya: Bamwe bakomeretsa bagenzi babo batabanga ahubwo bitewe no guhubuka bagatanga ibisubizo bidakenewe.

Hari ubwo ugira amahirwe yo kudahura n’ibigushavuza,ikaba impamvu yo kutamenya icyo wafasha umuntu washavuye.Umukunzi wawe ntugomba kumutererana kubera ko mudahuje ibyishimo,ahubwo ukwiye kumubera amaboko akibagirwa ibyamubayeho.

Hari abantu benshi bababara mu rukundo bigatuma niyo arusubiyemo ahora yikanga ubuhemu cyangwa ntiyizere uwo bakundana.Ni byiza kuba umujyanama mwiza w’umukunzi wawe aho kugira ngo  ajye kugisha inama abandi bantu atizeye

3.     Muganirize umuhobeye : Igihe yifuza kukubwira ibijyanye n’agahinda ke cyangwa ibyamubabaje mwumve,nubona amarangamutima ye amuganje umuhobere umuganirize ibyiza bituma yibagirwa agahinda.

Ibikomere bimarwa no kwitabwaho,kuganirizwa ndetse no kwiganiriza  nk'anyirubwite.Igihe umuntu yahuye n’ibimubabaza akagira amahirwe yo kubimenya,akwiye nawe kongera kwikunda ndetse akamenya ko akiri umuntu w’ingenzi mu bandi.

Umubano w’abantu bakundana bateganya kurushinga cyangwa abamaze kubana ukwiye kurangwamo ubumuntu no kwita kuri mugenzi wawe.Iyo ubabajwe n’uwo ukunda byongera uburibwe ku kigero kidasanzwe.

Umukire wa mbere ku Isi w’umunyamerika, Elon Mask yagize ati “ Narababaye ndiheba,naranzwe,narahohotewe ariko byose byararangiye ".

Igihe uhuye n’ibikubabaza ni byiza ko wiga gukomeza ukabirenga kugira ngo ubuzima bwawe bugende neza


 Mwumve kandi ntumubwire ko amarira ye akurambiye ahubwo mubere muganga mwiza


Muhobere umubwire amagambo aryoshye yibagirwe ibimubabaza yaciyemo


Wimutonganya kubera kurambirwa kumva agahinda ke


Sobanukirwa n'ibyo ukeneye ngo umwibagize ahashize he hamunga intekerezo ze

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...