Mu gushaka gusubiza umukunzi w’inyarwanda.com watubajije ku byerekeranye n’indwara n’ibishishi ndetse akanashaka kumenya uko wahanga nabyo, twegereye umuganga maze abiva imuzi.
Muri iki kiganiro, turaganira na Dr Birahira Williams ukorera muri Polyclinique de l’Etoile iherereye hafi ya Kiliziya y’umuryango mutagatifu ( Saint Famille ) mu mujyi wa Kigali. Mbere yo kudusobanurira ibijyanye n’ibishishi, yahereye ku bijyanye n’imisemburo kuko ariho byose bituruka.
ESE N’IBIKI BYATERA IMISEMBURO KWIYONGERA?
Ibintu bitera imisemburo kwiyongera , twavuga nk’Imyaka , guhindura ubuzima , umunaniro ( stress ) , no ku bisekuru ( hérédité ), kwiyongera k’udukoko bita propionibacterium acnes ku ruhu.
Ese hari ibimenyetso bishobora kuboneka ku muntu mu gihe iyo misemburo yo mu maraso yahindutse?
Yego , kimwe muri ibyo bimenyetso ni nk’igihe mubona ingimbi n’abangavu batangiye kuzana ibishishi mu maso.
Dr Williams Birahira ukorera muri polyclinique de l'etoile
Dore ibindi bimenyetso bikunze kugaragara mu gihe imisemburo yo mu maraso yahindutse ku ingimbi n’abangavu ?
- Hari no kuribwa umutwe cyane ,
- Hari guhinduka kw’ijwi ku muhungu cyangwa ku mukobwa
- Hari kugira amabere ku bakobwa
- Hari kumera ubwanwa ku bahungu , nibindi….
Uvuze ibishishi ni ibiki?
Ibishishi ni indwara y’uruhu igaragara cyane kuri 80% by’ingimbi n’abangavu , ikaba itera ubusembwa cyane mu maso ndetse n’ibindi bice byegereye mu maso. Iyi ndwa ishobora guterwa n’imisemburo myinshi mu mubiri. Iyi ndwara ikunze kwibasira cyane mu maso , ku gikanu ( le cou ) no ku mugongo wo hejuru ( haut du dos).
Ese hari imirire itera ibishishi?
Oya , si ngombwa kugira icyo wiyima cyo kurya ukeka ko ari cyo cyabiteye , kuko ibishishi mu maso ntibiterwa n’ikibazo cy’ibiryo. Ahubwo ni ikibazo giterwa n’imisemburo yo mu mubiri iba yiyongera ku ngimbi n’abamgavu.
Ese ni iyihe myaka umuntu yarenga akavuga ko atari bwongere kurwara ibishishi ? Dore ko mwatubwiye ko ni indwara ikunze kwibasira inkimbi n’abangavu?
Ibishishi bishobora kurenga no ku myaka 20 , hari abo ishobora kurenga bitewe n’uko imibiri y’abantu itandukanye.
Ese biba byagenze gute?
Ubusanzwe, ibishishi bikunze kuza ku ruhu ahantu haba hari utwoya dutoduto , utu twoya dusohora amavuta arinda uruhu (sebum) , ariko muri iki gihe cy’ubwangavu n’ubugimbi , imisemburo irabyuka , bikabyara imisemburo y’abagabo ( androgene ) ku bwinshi.
Hagati y’aho imisemburo ikorera , imisemburo ishobora gufatwa n’udukoko dutera indwara duhora ku ruhu rw’umuntu ( propionibacterium acnes ), ibi bigatera kwivumbagatanya hakaza uduturugunyu dutukura ( boutons rouges ).
Ni gute wagerageza kuvura iyi ndwara ?
Hari uburyo bwinshi bwo guhangana n’ibishishi . Ubu hasigaye hari amoko y’imiti myinshi agezweho tutavuga yose , ariko umuntu ( umurwayi ) agomba kubigirwamo inama na muganga , kuko iyo miti uyikoresheje nabi , uruhu rurangirika.
Hari nka Dalacin lotion, nka cutacnyl 5% cyangwa 10%, Hari n’amavuta yitwa Nigelle d’Egypte abirwanya . Ariko iyo iyi ndwara yiyongereye mu gihe irimo kuvurwa, bisaba guhorana intwaro yo kwihangana.
Guhangana na yo byihuse ushobora gukoresha amavuta yisigwa anticeptique ( peroxide de benzyole) , na antibiotiques locaux ( erythromicine ) arinda ubwandu.
Hari ibiva muri vitamini A (retinoïdes) bigabanya kwiyongera kw’imisemburo bikanabuza uruhu kwifunga. Hari n’imiti iva ku butare bwa zinc ariko bimara igihe kirekire.
Antibiotiques zijyana n’indi miti (isotretinoïdes), zizwi ho kuba ari iz’ingenzi ariko zikaba zidakorana n’urumuri rw’izuba kandi ntizemewe ku bagore batwite.
Isotretinoïne na yo yizeweho ubushobozi. Yabonetse mu myaka ya miromgo inani ishize, ikaba itangwa ku buryo bwihariye kandi iba igomba gukurikiranwa na muganga ndetse uyifata aba agomba gusuzumwa amaraso kugira ngo barebe niba hari ingaruka bimukururira.
Iyi miti ikoreshwa n’abakobwa gusa?
Oya, n’abahungu barayikoresha n’ubwo kuri bo hari byinshi byo kubahirizwa.
Mu kwirinda iyi ndwara , dore amabwiriza umuntu yakurikiza atagoye:
- Koga amaso n’ahandi handuye inshuro ebyiri ku munsi , wirinda gukoresha amasabune cyangwa amavuta yakwinjirira ubudahangarwa bw’uruhu.
- Iyo igiturugunyu kije , si ngombwa kugikorakora buri mwanya kuko kidakira vuba ahubwo uba uha ibindi inzira zo kwandura.
- Ni ngombwa gukurikiza amabwiriza ya muganga.
- Kwirinda izuba kuko rituma uduturugunyu tuvuka n’ubwo rishobora gutuma tubura burundu.
- Kwipimisha imisemburo yo mu maraso ukamenya uko ihagaze.
Iyi mashini ikoreshwa bapima imisemburo yo mu mubiri w’umuntu twayisanze muri Polyclinique de l’Etoile
Muganga watubwiye ko Kuribwa umutwe akenshi biba bifitanye isano n’imisemburo yo mu mubiri ese byo biba bimeze bite?
Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu by’ubuzima, bagaragaje ko 70% baribwa umutwe baba ari igitsina gore ( migraine ) , hanyuma ugasanga nanone muri bo abari hagati ya 60% na 70% basanga ko umutwe wabo ubibasira mu gihe bitegura kujya mu mihango.
Kubabara igice runaka cy’umutwe ku gitsina gore bifite aho bihurira n’ingano y’umusemburo wa Estrogen mu gihe umugore aba yegereje cyangwa ari mu mihango kuko umusemburo wa Estrogen ugabanuka igihe umugore yegereje kubona imihango.
Nanone umugore ashobora kugira ikibazo cyo kubabara umutwe igihe umusemburo wa “ Progesterone ” hamwe n’uwa “ Estrogene ” byagabanutse bikagera ku rugero ruto rushoboka. Rimwe na rimwe imihango itari na hafi aho hanyuma ikibazo cy’umutwe gishobora gukemuka igihe imihango yarangiye
Iyi mashini ikoreshwa bapima ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu , nayo twayisanze muri Polyclinique de l’Etoile
Muganga nonese gushaka byatuma Migraine ikira?
Mu bushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko abagore bagira ikibazo cyo kubabara igice runaka cy’umutwe (migraine) gishobora gukemuka neza mu gihe batwite kuko abasaga 64% batangaje ko ari ko byabagendekeye mu gihe hari abatangaje ko bagira ikibazo cyo kubabara umutwe mu gihembwe cya mbere cyo gutwara inda ariko ikibazo kikaza gukemuka neza burundu mu mpera zacyo igihe inda iba yujuje amezi atatu.
Hari imiti ishobora kuvura neza ububabare bw’umutwe “ migraine” nka migralgine , nka cafergot …. cyane ku bantu barwaye badatwite ariko ko ku bagore batwite , iyi miti niyo kwitonderwa cyane . Dore ko ishobora kurenga ingobyi itandukanya umwana na nyina igihe akiri mu nda bigatuma yakwangirika.
Umuntu ashatse kwipimisha iyi misemburo yayipimisha he muganga ?
Umuntu ashatse kwipimisha imisemburo yo mu mubiri we yagana kwa muganga , ndetse na hano mudusanze kuri Polyclinique de L’Etoile dukoreramo dufite laboratoire nini ifite na machine ipima imisemburo yo mu maraso.
Polyclinique de l'etoile ikorera hafi ya Kiliziya ya Mutagatifu St Famille
Waban awe ufite ikibazo cy’ubuzima cyangwa ibyo udasobanukiwe wifuza kubaza muganga? Andika hano ikibazo cyawe tuzakubarize.
Manirakiza Théogène