Benshi Babura akazi kabinjiriza abandi bakavuga ko
kuba bicaye ntacyo bakora, biterwa n’uko babuze amafaranga nibura macye bashora
bagatangira ubucuruzi buciriritse bushobora kwaguka nyuma.
Ikinyamakuru Wikihow cyavuze ku nzira nyinshi
wanyuramo ukorera amafaranga bitagusabye gushora ayandi, maze kivuga ko mu
bihugu bimwe na bimwe abantu bagurisha intanga zabo zikagurwa n’abantu batagize
amahirwe yo kubyara, bakaba binjije akayabo k’amafaranga ndetse bagafasha
abandi ndetse na bamwe bagakata imisatsi yabo bakayigurisha dore ko hari aho
bayifata nk’imari.
Bakomeje bavuga ko gukena ari amahitamo kuri benshi
kuko usanga umuntu yicaye mu rugo rwuzuye ibintu, ariko aba atatekereza no
gukodesha bimwe ngo bimwinjirize harimo nk’imodoka, inzu, imyenda, ibikoresho byo
mu nzu nka firigo n’ibindi.
Benshi basobanukiwe n’ubuzima bahitamo gukodesha
amazu yabo ahenze, bakajya gutura mu mazu ahendutse ari munsi y’ayo babagamo
kugira ngo inyungu babonye ibatunge cyangwa ibe yabaviramo igishoro.
Abandi bahitamo gukorera amafaranga binyuze mu gutanga ubujyanama ku bantu bakeneye inama runaka, bityo bagatangira kubihemberwa.
Ushobora gukusanya nk’abantu bakeneye inama zo gukora ubucuruzi
ukabigisha kwiteza imbere cyangwa kwihangira imirimo, maze ukaba washyiraho
ikiguzi cyabyo n’iyo waba wakira macye ushobora gusanga utangiye umushinga muto
uzakuviramo ikigo kinini.
Ubukene n’ubwo bubaho kandi rimwe na rimwe bukaza
ntawe ubuhamagaye, ariko benshi babugiramo uruhare kuko hari inzira nyinshi zo
gukoreramo amafaranga ugahindura ubuzima kandi utavunitse. Wakoresha amaboko
yawe ufasha abantu, wagurisha cyangwa ugakodesha bimwe bikakuviramo igishoro, n’ibindi
byinshi.
Ni ingenzi kwiga kwitekerereza icyaguhesha umugati, cyane cyane iyo wakuze utakiri mu myaka y’abana. Bitewe n’aho utuye, uwo uri
we, umuryango uvukamo, imbaraga ufite z’umubiri cyangwa imitekerereze, ubyitayeho
wakwitunga ndetse ukandika mu mateka bikaba akarusho utari umunebwe.

Igitsinagore akenshi bafasha imiryango ikeneye abantu bayirerera abana kubera baba bagiye mu kazi, bityo ukinjiza amafaranga ukora ako kazi
Inzira ya mbere yo gukorera amafaranga ni ugutekereza ibyo ufite n'amahirwe wabona byoroshye, ukabibyaza umusaruro
Bimwe mu bikoresho byo mu nzu bishobora kukwinjiriza
Imisatsi miremire y'abagore igurwa amafaranga menshi mu bihugu bimwe na bimwe, ndetse kumera kwawo ntibitinda cyane