Menya ubusobanuro bwo kurota utwaye imodoka mu nzozi

Ubuzima - 09/01/2020 9:57 AM
Share:
Menya ubusobanuro bwo kurota utwaye imodoka mu nzozi

Kurota utwaye imodoka mu nzozi bisobanuye gutera imbere kwawe mu buzima busanzwe. Gusa ubusanzwe biba byiza iyo urose witwaye mu modoka aho kurota utwawe. Uyu munsi turasubiza umukunzi wa INYARWANDA watubajije igisobanuro cyo kurota utwaye imodoka

Iyo utwaye, uba witwaye wowe ubwawe mu nzira yawe. Ese niba urose uri mu modoka bagutwaye uri kumwe n'abandi, ubwo ni nde uri kureberera ubuzima bwawe? Imodoka ubusanzwe iyo uyirose mu nzozi iba ishushanya umubiri wawe (Your body) wa mubiri utuma uva hano ukajya hariya gusa nanone umubiri ushobora kuguteza ingaruka iyo utawiyoboreye.

KUROTA IMODOKA MU NZOZI NK'ISHUSHO Y'UMUBIRI WAWE

Mu myaka yashize ifarashi mu nzozi yasobanuraga umubiri wa nyiri kuyirota (Gusa na n'ubu hari abakirota ifarashi) gusa ubu imodoka ni yo ikunze kugaragara cyane mu nzozi (Niba utaratwara imodoka na rimwe ushobora kuba urota utwaye igare naryo ryaba igisobanuro cyiza). Gusa icy'ingenzi ni uko ukuri guhari kurota utwaye bisobanuye ko uri kujya imbere mu buzima bwawe, mbese uri gutera imbere bigaragara.

Kurota utwaye imodoka nziza y'amapine ane, nta kibazo ufite bisobanuye ko ubuzima bwawe nabwo urimo kubufataneza cyane muri iyo minsi. Gusa n'urota utwaye imodoka uri kunyura mu mazi menshi (Umwuzure) uzamenye ko ubuzima bwawe aho buri kwerekera atari heza cyane ufate ingamba.

GUTWARA IMODOKA NK'ISHUSHO YO KUVA AHO URI UTERA IMBERE MU BUZIMA BWAWE

Iyo utwaye uba uva aho uri ujya ahandi. Iyo ufashe imodoka ugatwara mu nzozi ukabona nturimo kuva aho uri, menya ko gutera imbere nabyo biri kure. Ese wigeze urota uri mu modoka wabaye umugenzi wicaranye n'abandi? Ese abo bandi bagize umuryango wawe (Papa, Mama, umufasha,...)? Aha uhite wibaza niba kugeza ubu ari wowe shoferi w'ubuzima bwawe cyangwa niba bari kugutwara uko bishakiye n'aho bishakiye.

SRC: michaelrolsen.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...