Ibiryo bidafite ububiko bwiza kandi busukuye, bitera indwara mbi n’imirire mibi, cyane cyane bigira ingaruka ku bana bato, kubera ubudahangarwa bwabo buba butarakomera. Hari uburyo bwinshi butandukanye wabikamo cyangwa watunganyamo ibiryo byawe kandi bikagumana umwimerere wabyo.
1. Sukura aho utunganyiriza ibiribwa: Ni byiza
gusukura ahantu ukorera cyangwa utekera kuko birinda imyanda ishobora kuzamo. Ikindi n'ibyo ugiye
guteka biguma bifite umutekano mwiza kubera aho uba wabibitse.
Abatetsi benshi bemeza ko igikoni gifite isuku ari ishusho nziza yerekana ko n’ibyatetswe
cyanwa ibyabitswe bifite isuku.
2. Oza neza ibikoresho ukoresha mu gikoni: Iyi ni imwe mu ngingo abenshi batajya bitaho, gusa uko wogeje neza ibikoresho byawe, biha amahirwe menshi n'ibyo uri butunganyirizemo kuba biri bube bifite isuku n’umutekano uhagije aho nta bacteria n'imwe yabona uko yinjira.
3. Igirire isuku nawe ubitunganya: Iyo ugiye gutunganya ibijyanye n’amafunguro, nawe ubitunganya biba byiza kugira ngo wigirire isuku, hanyuma hirindwe kuba hakwinjira ubukoko butandukanye mu byo urimo gutunganya.
4. Korera isuku amafunguro ugiye kubika cyanwa gutunganya: Urugero harimo kuba wakoza neza imbuto n'imboga kugira ngo wirinde indwara ya ‘Norovirus’. Kubera ko ibimera bifite udukoko bikura mu butaka mu gihe birimo gusarurwa, bityo koza ibiribwa ugiye gutunganya cyangwa kubika ni ingenzi cyane.
5. Ukoresheje amazi ashyushye byaba akarusho: Iyo ukoresheje amazi meza ntacyo bitwara, gusa biba akarusho iyo ukoresheje byibura amazi ashyushye. Ikiza cyayo abasha gutwika twa dukoko tuba turi ku biribwa tutagaragara ariko tuba ari tubi cyane ku mikurire ya muntu.
6. Sukura firigo yawe buri cyumweru: Abenshi ubu ni ububiko bubaha kandi bakoresha cyane, gusa abahanga mu buzima basobanura neza ko atari byiza gukoresha ibiryo byatinze muri firigo aha byibura amasaha mensi ni 24 iyo yarengeje ibiryo biba byataye agaciro, ikindi na ‘microbe’ zitangira kwinjiramo.
Sukura igikoni cyawe bigufashe gutunganya amafunguro afite isuku