Ubushakashatsi bwakozwe na 'Bright horizons' buvuga ko umwana kugira ngo abashe ku kumva no gukurikiza ibyo umubwira bisaba kuba ufite inzira nyinshi uri bukorehse kugirango abifate, akenshi iyo bigeze ku ishuri umwana kugira ngo yige afate hari inzira nyinshi ukoresha kugira ngo yumve kandi afate neza atarambiwe.
Muri ubwo buryo harimo ibikurikira.
1. Gerageza ku mwigisha ukoresha indirimbo; Abana bakunda kuba bishimye cyangwa kumenya ibintu bishyashya ku munsi, kandi kuririmba ni kimwe mu bintu bishya abana bakunda kumva cyagwa gukora, iyo ubutumwa wigishije umwana ubunyujije mu ndirimbo biramufasha cyane kandi ahita abifata vuba mu buryo bwihuse usanga ari na byinshi ahuse afata.
2. Gerageza kugirana ibiganiro n’umwana; wumve icyo akunda yaba gukora cyangwa wenda kwambara no kurya kuko abana bato iyo bashobora kuba bakora nk’ibintu byoroshye, biba ari na byiza ku bivuga kugira ngo wowe umwigisha utagira aho umubangamira cyangwa ubashe kumenya uko umuyobora mu nzira nziza
3. Kumushakira ibikinisho byiza kandi bifite amasomo byamwigisha; aha abahanga basobanura neza ko iyo umwana umuguriye ibikinisho aba abonye aho ahugira, kandi akenshi usanga bita ku bikinisho bakunze kandi ugasanga babikuyemo ubwenge,
Urugero nko ku mugurira ibikinisho biriho imibare akaba yabasha kumenya kuyibara cyanga kumugurira ibikinisho biriho inyuguti aha abikora byombi yaba kubikinisha cyangwa no kubyiga ibi wowe umurera cyangwa umwigisha birakorohera cyane kuko arabifata kandi neza cyane
4. Gerageza gushishoza umenye imikino akunda kuko akenshi usanga imikino akunda ariyo mpano ye kandi ishobora kuba yamugeza kure, urugero hari abana bakunda gukina bubaka, cyagwa bacokoza ibikinisho byabo cyangwa ugasanga arimo gukina aririmba ibi rero iyo ubyitayeho ukabisobanukirwa ubasha kumenya icyo umwana wawe abashishe kandi kuri we biramushimisha kubona uha agaciro ibyo akunda bikaba byatuma akumva cyane.
5. Guha umwanya umwana agasubiramo ibyo yigishijwe wenyine ; sibyiza guhora iruhande rwe gerageza umuhe umwanya asubiremo ibyo wamwigishije kugira ngo arebe ko yabifashe kandi abashe no guhitamo ibyiza kuri we kuko siko byose wamwigishije yabifata gusa ahitamo ibyo ashoboye
Ibi nubukurikiza umwana wawe azabasha gufata vuba kandi neza bimufashe kugira intsinzi nyinshi cyane kandi ubona ko igaragara, n’umbyeyi biza gutera ishema.
Umwana mugurire ibikinisho bibasha kumwigisha neza kandi vuba

Bumwe mu bundi buryo bwiza bwo kwigisha vuba kandi neza n'ukuririmba, aha umwana afata vuba kandi neza cyane

Bahe umwanya basubiremo ibyo wabigishije kandi bahitemo ibyo bashoboye gukora neza
Umwanditsi: Patience Muhoza
