Ibyo wamenya ku ndwara 'Nymphomanie' yo gushaka gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo bukabije

Ubuzima - 25/01/2018 11:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibyo wamenya ku ndwara 'Nymphomanie' yo gushaka gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo bukabije

Nymphomanie ni indwara yo gushaka gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo bukabije waba wanayikoze ngo ntunyurwe na gato nkuko HABAKUBAHO Desire, umuganga mu ivuriro Relax life yabitangarije Inyarwanda.com.

Ese indwara ya Nymphomane ni iki?

Nymphomanie ni uburwayi budakunze kugaragara cyane, aho umuntu afatwa n’ubushake bukabije bwo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse n’igihe ayikoze ntanyurwe, ibi rero bituma ahorana muri we iki cyifuzo iminsi yose, amasaha yose, bikaba bishobora gutuma yiheza mu bandi kuko aba yumva bimuteye isoni n’agahinda ko kutamera nk’abandi, dore ko iyi ndwara inabangamira bikomeye uyirwaye.

Ese iyi ndwara yaba iterwa n’iki?

Nubwo abaganga batarabona impamvu nyayo itera iyi ndwara, ariko barimo kugenda bavumbura impamvu zimwe na zimwe bakeka ko zaba arizo zaba ziyitera. Muri zo harimo agahinda gakabije no kwigunga, kuba amarangamutima yawe cyangwa ibyiyumviro byawe bihora bihindagurika, waba wishimye mu minota mike ukaba ubabaye mu kandi kanya, ukaba urakaye mu kandi kanya urira bityo bityo ndetse no kuba waragiye ubabazwa cyane n’abantu mudahuje igitsina.

Ibi byose rero bituma uyirwaye ahora yumva ari wenyine kandi abenshi bakumva ko imibonano mpuzabitsina ari cyo gisubizo rukumbi cy’ubwo bwigunge atanayikora akabura amahoro muri we akumva hari icyo abura gikomeye.

Ese iyi ndwara ifata ite?

Nk’uko ubushakashatsi bukomeza kubigaragaza iyi ndwara ifata cyane abantu b’igitsina gore, iyo yamaze gufatwa n’ubu burwayi rero usanga yishimira abagabo ndetse agahora ashaka kubakurura ngo babone ubwiza bwe. Bamwe muri bo rero usanga bakunze kubigeraho bagakunda abasore cyangwa abagabo beza cyane kandi bagakoresha imbaraga z’ubwiza bwabo zose ngo bakunde babageze mu buriri. Gusa ikibazo gikomeye ni uko akenshi n’iyo bageze mu gikorwa nyir’izina batajya banyurwa ahubwo bumva barushijeho kugira ubushake.

Niba utabyemera neza, dore bumwe mu buhamya twahawe

Umwe mu barwayi ba Nymphomanie yagize ati: “Nshaka buri gihe abagabo beza kurusha abandi kuko akenshi mba numva ko ari bo byibura bahaza kwifuza mba mfite. Nyamara nubwo nagira benshi nte ntana rimwe mbikora ngo numve nyuzwe. Nkeka ko byaba binaterwa n’uko muri njye mbikora nta marangamutima nyayo mfitiye uwo turi kumwe .”

Undi we yagize ati: “Sinita ku isura cyangwa igihagararo cy’umugabo uwo ariwe wese naryamana nawe, icyo mba mfite mu mutwe ni ukubikora uko byagenda kose, gusa ikibazo gikomeye ni uko uko ndushaho kubikora ariko ngenda ndushaho kubishaka, byambayeho akarande .”

Uretse kuba iyi ndwara ibangamira uyirwaye rero kubera kutabona uko ahaza ukwifuza imutegeka, usanga ari n’indwara itera isoni uyirwaye ku buryo binamwogerera guhora yigunze no kutagira inshuti. Umugore umwe uyirwaye yagize ati: “Nataye umugabo wanjye kubera uburyo nabonaga muvuna bikabije musaba ko twahora mu mibonano mpuzabitsina nari naramubujije amahoro .”

Undi ati: “Nkimara kubwira inshuti yanjye ikibazo mfite, ntiyigeze yongera kundeba nk’uko yandebaga, ahubwo yamfashe nk’umurwayi wo mu mutwe cyangwa se naba ntameze nk’uko abandi bavutse bameze .” Uku guhezwa mu bandi rero ndetse no kwiheza ubwabo, usanga bituma benshi bicwa no kwigunga n’agahinda gakabije kugeza ubwo bagize ibibazo bikomeye byabageza no ku rupfu.

Ese ni izihe nama zigirwa abafite iki kibazo?

Kugeza ubu nta muti nyawo iyi ndwara irabonerwa gusa bimwe mu bimenyetso byayo nko kwigunga n’agahinda gakabije n’ibindi byinshi bijyanye n’amarangamutima ababamo, bivurwa n'abaganga babishinze bita “Psychologue”.

Niba wiyiziho iki kibazo wakwegera abaganga kuri hospital ikwegereye,Kandi waba wumva iki kibazo kigukomereye cyane ukajya wakwitabaza umu psychologist cyangwa ukagana relax life center cyangwa ugahamagara 0788302368


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...