Iki giterane cyateguwe na Phaneroo Ministries International, iyoborwa na Apostle Grace Lubega, ku bufatanye na CityLight Foursquare Church of Rwanda, iyoborwa na Bishop Prof. Fidèle Masengo. Kigamije gukangura imitima, kuvugurura ibitekerezo no gufasha abantu kongera kwibanda ku ntego z’Imana.
Rwanda Revival Conference Season III, ni igiterane kigamije gukangura abantu mu by’umwuka no kubafasha gusubizwamo imbaraga mu kwizera nk'uko bitangazwa n'abari kuyitegura. Bavuga ko atari igiterane gisanzwe, ahubwo ko ari umwanya wo gukangura imitima no gufasha abantu kongera kwibanda ku mugambi w’Imana mu buzima bwabo.
Ni igiterane gitumiwemo buri wese yaba abagabo, abagore, urubyiruko, amoko yose ndetse n’amadini n’amatorero atandukanye. Abategura iki giterane bavuga ko amarembo afunguye kuri buri wese, hatitawe ku mateka cyangwa aho akomoka. Biteganyijwe ko imiryango izafungurwa saa 10:00 za mu gitondo, kandi kwinjira bikaba ari ubuntu.
Abifuza kuzitabira iki giterane basabwa kwiyandikisha mbere banyuze ku rubuga rwemewe rwa Rwanda Revival Conference: [rwandarevival.rw] (https://rwandarevival.rw ).
Phaneroo Ministries International na CityLight Foursquare Church of Rwanda bari gutegura Rwanda Revival Conference bavuga ko intego yabo ari uko ubutumwa bw’ububyutse butagarukira ku mujyi umwe, itorero rimwe cyangwa igihugu kimwe, ahubwo bukagera ku bantu benshi kandi bugatanga umusaruro mu buzima bwabo.
Moses Bliss watumiwe muri Rwanda Revival Conference ni muntu ki?
Moses Bliss [Moses Uyoh Enang] utegerejwe mu Rwanda muri iki giterane cy'ububyutse, ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo ndetse
n’umuramyi w’umunya-Nigeria wamenyekanye cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu buryo bugaragara mu 2017, ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere yise “E No Dey Fall My Hand.”
Ariko izina rye ryamenyekanye cyane ku rwego
mpuzamahanga nyuma y’indirimbo “Too Faithful”, yasohotse mu 2019, ikaza kuba
imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu bakunda Gospel muri Afurika no mu bindi bice
by’isi.
Mu 2020, Moses Bliss
yahawe igihembo cya Loveworld International Music and Arts Award (LIMA) kubera
indirimbo ye “You I Live For.” Yakomeje gusohora izindi ndirimbo zirimo “Bigger
Everyday”, ndetse mu 2021 asohora album ye ya mbere yise Too Faithful.
Nyuma yaho, mu 2023, yasohoye album More Than Music (Transcendent Worship), mbere yo gushinga Spotlite Nation, kompanyi y’umuziki igamije guteza imbere no kuzamura abahanzi bakizamuka muri Gospel.

Moses Bliss ntabwo azwi
gusa nk’umuhanzi ukora indirimbo, ahubwo azwi cyane nk’umuramyi n’umuyobozi
w’ibihe byo kuramya. Ku rubuga rwe, asobanurwa nk’umuhanzi wa Gospel
mpuzamahanga, umwanditsi w’indirimbo n’umuyobozi w’ibihe byo kuramya, akaba
yaragize uruhare mu kugeza ubutumwa bwa Gospel ku bantu benshi binyuze mu
muziki.
Indirimbo nka “Too
Faithful”, “You I Live For” na “Bigger Everyday” ni zimwe mu zamufashije kugira
izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika.
Ni muri uwo murimo we wo kuramya no kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu benshi, Moses Bliss azagaragara muri Rwanda Revival Conference Season III, aho azifatanya n’abandi bakozi b’Imana mu minsi ibiri y’iki giterane.
Ni ubwa mbere Moses Bliss
azaba ataramiye mu Rwanda
Moses Bliss ari mu mazina
akomeye mu muziki wa Afrika, yatangajwe mu bazitabira iki giterane, kikaba kizaba kiyobowe na Apostle Grace Lubega, Umushumba Mukuru wa Phaneroo Ministries International.
Ku ruhande rw’u Rwanda,
igikorwa kizakirwa na CityLight Foursquare Church, iyoborwa na Bishop
Prof. Fidèle Masengo.
Rwanda Revival Conference
Season III izabera muri BK Arena ku wa Gatandatu tariki 17 no ku Cyumweru
tariki 18 Ukwakira 2026. Kwinjira ni ubuntu, ndetse amarembo azafungurwa saa 10:00 za mu gitondo. Kwiyandikisha birakomeje.
Biteganyijwe ko Abanyarwanda bakunda umuziki wa Gospel bazagira amahirwe yo gutaramana bwa mbere na Moses Bliss muri Kigali, mu gihe azaba ashyira imbere kuramya, indirimbo n’ubutumwa bwibanda ku kwizera.
Kanda HANO wiyandikishe mu bazitabira iki giterane

Moses Bliss ategerejwe mu Rwanda mu giterane gikomeye 'Rwanda Revival Conference'

Ni ku nshuro ya gatatu, Apostle Grace Lubega agiye gukorera i Kigali igiterane 'Rwanda Revival Conference'
Umuramyi Moses Bliss agiye gutaramira bwa mbere mu Rwanda
Mu Rwanda hagiye kubera igiterane mpuzamahanga cyiswe Rwanda Revival Conference Season III
