Lt. Col Harelimana Gaspard ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe ikoranabuhanga mu ngabo z’u Rwanda, RDF. Ni umwe mu banyarwanda bamenye ubwenge buhangano - AI mbere y’uko bukoreshwa mu buzima busanzwe mu Rwanda.
N’ubwo ubu ari umwe mu bahanga b’Abanyarwanda mu ikoranabuhanga, ubuzima bwa Lt. Col Dr. Harelimana bwatangiriye mu bihe bikomeye. Yavutse mu 1981, avukira mu Karere ka Muhanga, aza gukurira mu buhungiro muri Uganda aho we n’umuryango we bahuye n’ivangura n’itotezwa nk’uko byagendekeye Abanyarwanda benshi bari barahunze igihugu.
Nk’uko tubikesha Kigali Today, Lt. Col Dr. Harelimana, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamusigiye isomo rikomeye ndetse imubera impamvu yo gufata icyemezo cyo kwitangira igihugu. Icyo gihe yari afite imyaka 13 y’amavuko gusa. Ati: “Nabaye umusirikare wa RPF ku mutima mu 1994, ariko mu gisirikare nyirizina ninjiyemo muri 2002.”
Nyuma yo kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda, yoherejwe kwiga muri Kaminuza ya Gisirikare ya Ethiopia, aho yize ibijyanye n’ubwubatsi n’ikoranabuhanga (Engineering). Yakomeje kwagura ubumenyi bwe anyura muri Carnegie Mellon University Africa, iri mu Rwanda, mbere yo kujya muri Seoul muri Korea y’Epfo kwiga iby’ubwenge buhangano ku rwego rw’ikirenga.
Muri 2020, ubwo isi yari ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, Lt. Col Dr. Harelimana yafashe urugendo rwo kujya kwiga AI muri Korea y’Epfo. Avuga ko icyo gihe yari afite intego yo kuzana ubumenyi bushya bwafasha igihugu, cyane cyane ko icyo gihe u Rwanda rwari rumaze kwerekana ko ikoranabuhanga ari imwe mu nkingi z’iterambere ryarwo.
Ageze muri Korea y’Epfo, yize ku rugendo rw’iterambere rw’icyo gihugu rushingiye ku ikoranabuhanga, ibintu byamuhaye imbaraga zo kurushaho gushyira umutima ku masomo ye no gutekereza ku hazaza h’Ingabo z’u Rwanda mu isi irushaho kwishingikiriza ku ikoranabuhanga.
Lt. Col Dr. Harelimana avuga ko uburyo intambara zarwanwaga bwahindutse cyane. Mu gihe kera ahanini habaga intambara zo ku butaka, mu mazi no mu kirere, kuri ubu hiyongereyeho izindi nzego ebyiri z’ingenzi zirimo kurwanira mu ikoranabuhanga (cyber domain) no mu makuru n’ingaruka zayo ku bantu (information and influence domain).
Asobanura ko igihugu gishobora gutsinda urugamba rwa gisirikare rusanzwe ariko kikagwa mu mutego w’ibitero by’ikoranabuhanga cyangwa amakuru agamije kuyobya abaturage. Ati: “Umuntu ushobora kumutsinda ku butaka, ukamutsinda mu kirere no mu mazi, ariko akagutsinda muri cyber cyangwa mu makuru.”
Ni yo mpamvu asanga kurinda igihugu muri ibi bihe bigezweho bitakiri inshingano z’abasirikare gusa, ahubwo ari uruhare rwa buri muturage, cyane cyane urubyiruko rukoresha ikoranabuhanga buri munsi.
Lt. Col Dr. Harelimana agaragaza kandi ko ikoranabuhanga, harimo n’ubwenge buhangano, rikwiye gukoreshwa mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’andi makuru ayobya abantu akunze gukwirakwizwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga n’izindi nzira z’ikoranabuhanga.
Nubwo ashimangira ko RDF ifite ubushobozi n’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, avuga ko ubunyamwuga n’imyitwarire myiza ari byo bituma ubumenyi bugira akamaro. Ati: “Mu muco wa RDF, ushobora kuba ufite ubwenge n’ubuhanga buhanitse, ariko udafite discipline, ibyo byose biba impfabusa.”
Urugendo rwa Lt. Col Dr. Harelimana Gaspard rugaragaza ko kwihangana, gukunda igihugu no guhora ushaka ubumenyi bishobora gutuma umuntu ava mu bihe bikomeye akagera ku rwego rwo kuba umwe mu bayobozi bafite uruhare mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda rushingiye ku ikoranabuhanga n’udushya.

"Umuntu ushobora kumutsinda ku butaka, ukamutsinda mu kirere no mu mazi, ariko akagutsinda muri cyber cyangwa mu makuru” - Lt. Col Dr. Harelimana Gaspard
Src: Kigali Today
