Menya izindi ‘Application’ 5 ushobora gukoresha zigasimbura Whatsapp mu gihe itari gukora neza

- 18/12/2022 9:51 AM
Share:
Menya izindi ‘Application’ 5 ushobora gukoresha zigasimbura Whatsapp mu gihe itari gukora neza

Abantu benshi bazi ko ‘Whatsapp’ arirwo rubuga rwonyine ushobora gukoresha ugasabana n’inshuti zawe mu magambo, mwandikirana, muri kumwe cyangwa mutari kumwe kimwe no guhamagarana. N’ubwo benshi ariyo bazi gusa, burya hari izindi ‘APPS’ ushobora gukoresha ukaganira n’inshuti zawe.

Abantu benshi ku isi yose bayobotse urubuga rwa ‘Whatsapp’, kugeza n’ubwo bumva neza ko nta rundi rubaho rukora nkayo. 

Mu gihe iyi ‘Application’ yagize ikibazo ba bantu benshi bayikoreshaga bose babura amakuru, ndetse bagatakaza gahunda bari bafite bagahomba ama miliyoni y’amafaranga bari kubona aturutse mu kazi kabo, kugeza ubwo bamwe bumva ko bibarangiriyeho. 

Muri iyi nkuru, tugiye kubabwira izindi “App " zikora neza nka Whatsapp.

1. The Slack Channel

Iyi ni ‘Application’ ifasha abantu bakorera hamwe cyangwa ahantu hatandukanye kuganira, ikabafasha gusangira ibitekerezo aho buri wese agaragaza uko yumva ibintu. 

Ushobora gufungura iyi App uhereye ku gitekerezo runaka cyangwa ugambiriye guhuza amakuru. Iyi iroroshye kuyikoresha.

2. Telegram

Mu mwanya wa Whatsapp, hari indi app ushobora gukoresha mu rwego rwo kunganirana , kuganira ku kazi kuburyo ushobora kuganira n’abawe nk’uko uganira nabo mukoresheje whatsapp neza.

Telegram nayo ifasha abantu kuba bakora ‘Group’ cyangwa itsinda ugenekereje mu Kinyarwanda, ishobora kujyamo abantu basaga ibihumbi ijana (100,000 Members).

3. The Signal Messenger

Iyi nayo igira umutekano w’amabanga y’abaganira cyane  kimwe na whatsapp. Ifasha abantu kuganira ndetse no kurinda ibyo bavugana ubwabo, dore ko yo ifite umwihariko wo kutemerera uyikoresha gufata ikizwi nka ‘Screenshoot’. 

Iyi ‘Application’ yakozwe n’uwafashije nyiri gukora Whatsapp, Brian Acton, abinyujije mu cyo yise ‘The signal Foundation’ ifasha mu guteza imbere itumanaho.

4. Facebook Messanger

Facebook Messanger ni ubundi buryo bwo gukoresha ukaba waganira n’abawe mu buryo bworoshye, mu gihe whatsapp yanze gukora nk’uko ubyifuza.

5. iMessage

Ubu buryo bugaragara gusa ku bantu bafite telefone zo mu bwoko bwa iPhone. Ubu buryo nabwo busimbura urubuga rwa Whatsapp kuko bukora neza cyane.

Iyi nkuru ikozwe hagamijwe gukura abantu mu rujijo rwo kuba mu gihirahiro kubera kubura uburyo bavugana n’ababo, mu gihe urubuga rwa Whatsapp rwizerwa nabo rwabatengushye.

Inkomoko: www.businesstoday


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...