Ubundi nta forumire ihari igaragaza uko wabigenza ngo ubone amafaranga, ahubwo abanyabwenge bemeza ko ibanga ari 'Ugukoresha make cyane ku yo wunguka cyangwa uhembwa ndetse ukazigama cyane uko ushoboye'. Abandi bavuga ko ukwiriye gushaka ibyo wikorera, bakemeza ko ntawigeze akizwa n'umushahara.
Iyo Isi yuzuyemo abanyamadeni , abantu benshi bagorwa n'ubuzima kuko n'uwagize nawe aba agowe no kwishyura uwamugujije bigahera muri ayo.
Rero niba intego yawe ari ukuba umukire, genzura ibi bintu.
1.Shyiraho intego z'uko uzakoresha amafaranga yawe
Shaka uwo wizeye umugire umucunga mutungo wawe , ubimuragize kandi umwigishe uko azajya abigenza kuri buri kimwe ushaka kugura , kandi uwo ni wowe.
2. Ishyura abantu bose ubereyemo umwenda
Ntabwo ideni ryose ari ribi, gusa ideni rinini ryo ni ribi cyane.Muri gahunda ugira zo gukoresha amafaranga yawe , hakwiriye kubamo n'ibizagufasha kumenya uko uzajya wishyura amadeni ubereyemo abantu.
3. Igira ku bandi
Fata umwanya umenye ngo mbese runaka yabigenje ate ? Ibyo bizatuma nawe ubwawe urushaho kwishimira ko intambwe wakuye ku bandi.
4.Va mukazi ko guhembwa , ushake akandi wikorera cyangwa ubifatanye
Amafaranga ukorera ubu , nicyo gipimo cy'ibyo ushobora kuzageraho mu myaka uri imbere.Rero ni byiza ko utangira kureba kure.
5. Irinde inzoga n'ibirangaza.
Nubasha kwita kuri ibi bintu ndetse n'ibindi nawe uzi, uzasha kugera kuri byinshi harimo n'ubukire wifuza kandi ubigereho ntawe ugiriye nabi.
Isoko: Forbes.com