Isombe iri mu mboga zongera amaraso ku muntu ufite
amaraso make ,ni imboga kandi zirishwa ibiryo bitandukanye kandi zikagira
akamaro kenshi mu mubiri wa muntu.
Ni koko isombe yongera amashereka ku babyeyi bonsa,ndetse bakagira imbaraga nyuma yo kubyara,ariko ni imboga zikenewe n'umubiri wa buri wese kandi intungamubiri zikubiyemo zikenewe na buri wese.
Isombe zifite vitamin zitandukanye,zirimo vitamini A
ikungahaye mu gufasha amaso kureba neza no kuyasukura.Isombe ifite vitamin B zitandukanye
nka B1,B2,B6,B9,zikaba zizizwiho mu gukora imisemburo inyuranye ifasha umubiri
gukora neza.
Isombe kandi ifite vitamin C igira uruhare mu
kongera ubudahangarwa bw’umubiri.Isombe ifasha umubiri gukora neza ukagira
imbaraga,ndetse no kondora umuntu wazahajwe n’indwara ukeneye gukomera mu
ngingo.
Izi mboga zikungahaye kuri poroteyine yifashishwa mu
kurema ingufu zihagije mu mubiri.Isombe ifasha umuntu urwaye indwara yo
gucibwamo,ndetse ikarwanya umuriro,cyangwa ubushyuhe bukabije mu mubiri.
Organic Shoppe itangaza ko imbogarwatsi zirinda
indwara zitandukanye zirimo n’inzoka ziryana mu nda ndetse zigafasha urwungano
ngogozi rugakora neza.Ababyeyi batwite,bakenera Vitamini C na vitamin B9
biboneka mu isombe ndetse bakenera izi vitamin cyane inda ikiri ntoya na nyuma
yo kubyara mu kongera amashereka.Isombe iri mu mboga zikenerwa mu kwita ku
buzima bw’abana cyangwa abantu barwaye bwaki,bakagarukana ubuzima bushya.
Imboga z’isombe zigira uruhare runini mu gusohora
imyanda yinjiye mu mubiri,bityo igasukura ahangiritse.
Medical News
Today itangaza ko isombe ikoreshejwe kenshi,ikiza indwara ya Arthritis ikunze
gufata intoki n’amano bigahengama cyangwa bikabyimba,ndetse n’indwara ya Osteoporosis yibasira amagufa akamungwa akaba
yavunguka cyangwa akavunika,bikagenda byoroha kugeza akize.
Amababi y'isombe atogosheje,umuntu akanywa ikirahuri cy'amazi yayo,akira indwara nyinshi zirimo,umutwe,n'izindi.

Isombe ni nziza kuri bose,ntago ari ibiryo byiza ku bagore gusa