Gutabwa mu rugo bikunze gukorwa n’abagabo badaha
agaciro kubaka cyangwa bajarajara mu mahitamo y’urukundo bityo kuguma ku mugore
umwe bikanga kugeza igihe amutaye, cyangwa bigaterwa n’imyitwarire y’umugore
ibangamira umugabo, akaba yahitamo guta umugore kugira ngo aruhuke.
Igihe cyose umugore yisanze mu kibazo cyo kuba
yatawe n’umugabo, dore ko bamwe babata bafite n’abana ndetse badafite
n’ubushobozi bwo kubarera bonyine, ariko bakwiye kuba abanyambaraga bakitwara mu
buryo bukurikira nkubo Times of India ibitangaza.
1. Tekereza
kure nk’umukuru w’umuryango: Abagore benshi bahuye n’iki kibazo
barashikama,barera abana babo neza barakura ndetse bakura batabona icyuho
cy’uko batagira se ubabyara.
Abagore ni bamwe mu bantu bagaragaza amarangamutima
kandi bikagira ingaruka ku bandi bantu mu gihe gito. Umugore afashe igihe cyo
kwiheba ntacyo yageraho urugo nawe rwamunanira ndetse abana bagatangira kubona
ko babaye impfubyi.
Umugore akwiye gutekereza nk’umugabo mu rugo kandi
agatekereza nk’umugore,ndetse agaharanira ahazaza heza azaterwa ishema naho.
Niba uzi impamvu umugabo yagutaye yitekerezeho wumve
niba ari wowe nyirabayazana, nusanga atari wowe wirememo ibyishimo
bidashira, wirinde guhita ushaka igisubizo mu gushaka undi mugabo, ahubwo ubanze
wiyubake mu buryo bw’intekerezo no mu bikorwa.
2. Irinde
kuganiriza abana amakosa y’umugabo wawe : Abana bagira impuhwe cyane byagera
kuri ba nyina bakumva banakwihorera. Igihe umwana akuze abwirwa ko se atari
ashobotse, ko nta mugabo wari umurimo,akurana ipfunwe akumva adatewe ishema
n’uwamubyaye akanga ubuzima bwe.benshi barware agahinda gakabije,yaba ari
umukobwa agakura atifuza kubaka urugo.
3. Abana
bahe urukundo rwawe na se babuze: Biragoye ko umugore atanga urukundo nawe
ubwe yumva yararubuze arureba, nyamara abagore bagira umutima mwiza udasanzwe ku
buryo ntakintu barutisha abana babyaye.
Tekereza icyo se
yagombaga gukora igihe aba ahari maze ugerageze mu bushobozi bwabwe ubabere se
bumve ubahagije aho kwicwa n’agahinda ko nta mubyeyi w’umugabo babona.
4.Irinde kwisanzura ku
bagabo cyane: Umugore uri mu rugo nta mugabo bakunze kumumenyera ndetse
abagabo bamwe batekereza ko kumugeraho bamuta mu bishuko byoroshye.
Iyo bigeze ku muco wo
kwiyubaha bigora benshi,ndetse bivugwako bigora kuba warabanye n’umugabo ukaza
kuba wenyine, ariko umugore wihanganiye ibi bishuko agakomera ku rugo rwe
akarera abana bituma agera kuri byinshi birimo n’iterambere ry’umuryango we
Iki kinyamakuru kandi kivuga ko bimwe byagufasha
gukomeza kubaho neza igihe watawe n’umugabo harimo, kuganiriza inshuti wizeye
ukaruhuka, kwirinda kwinginga umugabo ngo akugarukire, gutekereza biruseho ntabyo
gukina, kwiha igihe gihagije cyo gukira icyo gikomere no guha agaciro gacye
ibihe wagiranye n’uwahoze ari umugabo wawe.
Irinde kumwinginga ngo agaruke ahubwo ziba icyuho yasize nk'umugabo mu bana

Iyibagize ibihe byiza mwagiranye ahubwo utangire bundi bushya