Kugira ubwoya ku mubiri ni ibisanzwe ku bantu bose, abagore n’abagabo. Icyakora, iyo umugore atangiye kugira ubwoya bwinshi, burebure kandi bukomeye ahantu hakunze kugaragara ubwoya ku bagabo, nko ku kananwa, ku munwa wo hejuru, ku gatuza cyangwa ku nda, bishobora kuba bifitanye isano n’imisemburo yo mu mubiri. Iyi miterere izwi mu buvuzi nka hirsutism.
Imisemburo ishobora kuba imwe mu mpamvu
Umubiri w’umugore na wo ukora imisemburo yitwa androgens, nubwo iba ku rugero ruto ugereranyije n’umubiri w’umugabo. Iyo iyi misemburo ibaye myinshi cyangwa umubiri ukaba uyumva cyane, ubwoya bushobora gukura cyane kandi bukaba burebure cyangwa bukomeye kurusha uko bisanzwe. Ni ho usanga umugore ashobora gutangira kugira ubwanwa cyangwa ubwoya bwinshi mu maso.
PCOS na yo ishobora kubigiramo uruhare
Nk'uko tubicyesha urubuga Healthline, imwe mu mpamvu zizwi zishobora gutera umugore kugira ubwoya bwinshi ni Polycystic Ovary Syndrome (PCOS). PCOS ni ikibazo kijyanye n’imikorere y’imisemburo n’intanga ngore, kandi gishobora gutuma androgens ziyongera.
Umugore ufite PCOS ashobora kugira ubwoya bwinshi mu maso, ariko bishobora no kujyana n’ibindi bimenyetso birimo imihango idahoraho, ibiheri byinshi mu maso, kwiyongera ibiro cyangwa kugira ibibazo byo gusama. Icyakora, kugira ubwanwa byonyine ntibihagije kuvuga ko umugore afite PCOS.
Hari n’ababugira bitewe n’umuryango
Si buri mugore ufite ubwanwa uba afite indwara. Hari abagore bagira ubwoya bwinshi bitewe n’imiterere y’umubiri n’akamaro k’akoko k’umuryango.
Niba abagore bo mu muryango w’umuntu bakunze kugira ubwoya bwinshi, na we ashobora kugira imiterere nk’iyo. Muri icyo gihe, kuba afite ubwoya bwinshi ntibivuze byanze bikunze ko hari ikibazo cy’ubuzima.
Imyaka na yo ishobora kubigiramo uruhare
Uko umugore agenda akura, imisemburo yo mu mubiri irahinduka. By’umwihariko mu gihe cyo gucura, impinduka mu misemburo zishobora gutuma ubwoya bwo mu maso burushaho kugaragara.
Ni yo mpamvu hari umugore ushobora kuba atarigeze agira ubwanwa bwinshi akiri muto, ariko akaza kububona uko imyaka igenda.
Kogosha si byo bituma ubwanwa bwiyongera
Hari abantu benshi bibwira ko kogosha ubwanwa bituma burushaho kuba bwinshi cyangwa bukomeye. Ibi si byo.
Kogosha ntibituma imizi y’ubwoya yiyongera. Iyo umusatsi wogoshejwe, usigara ufite impera isa nk’aho ari nini kandi ikomeye iyo yongeye kumera, bigatuma umuntu yumva ko wiyongereye cyangwa wakomeye.
Ni ryari umugore yakwihutira kujya kwa muganga?
Niba umugore atangiye kugira ubwanwa cyangwa ubwoya bwinshi mu buryo butunguranye, cyane cyane iyo biherekejwe n’imihindagurikire y’imihango, ibiheri byinshi, kongera ibiro cyangwa ibindi bimenyetso by’imisemburo, ni byiza kugisha inama umuganga.
Umuganga ashobora kureba ibimenyetso afite, akamenya amateka y’ubuzima bwe ndetse, bibaye ngombwa, agasaba ibizamini by’imisemburo kugira ngo hamenyekane impamvu yabyo.
Nta mpamvu yo gutesha agaciro umugore ufite ubwanwa
Nubwo ubwanwa ku mugore bushobora gutuma bamwe bamwitegereza cyangwa bakamubaza ibibazo, ntabwo ari impamvu yo kumuseka cyangwa kumutesha agaciro.
Kuba umugore afite ubwanwa bishobora guterwa n’imisemburo, PCOS, akoko cyangwa indi miterere y’umubiri. Icy’ingenzi ni ukumenya impamvu yabwo no gushaka ubufasha bw’abaganga igihe hari ibimenyetso byerekana ko bushobora kuba bufitanye isano n’ikibazo cy’ubuzima.
Bityo, mbere yo kwibaza ngo “Kuki uyu mugore afite ubwanwa?”, ikibazo cyiza kurushaho ni iki: “Ni iki kiri gutuma umubiri we ukora cyangwa ugira ubwo bwoya.
Umwanditsi: Dr. Uwera A. Deborah
